Byari bigeze kure! Impamvu Vinicius Jr yahisemo guhagarika inzozi ze muri Arsenal akongera amasezerano muri Real Madrid yamenyekanye

Inzozi za Arsenal zo kuzana Vinicius Junior muri Premier League zirangiye nyuma y’uko uyu munya-Brazil yemeye kongera amasezerano mashya muri Real Madrid, amwongerera imyaka itandatu akazageza muri Kamena 2032 akinira iyi kipe.

Aya masezerano mashya bivugwa ko azatuma Vinicius ahembwa hafi ibihumbi 480 by’amapawundi (£480,000) buri cyumweru, ibintu bishimangira ko akomeje kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi iyi kipe yubakiyeho ahazaza hayo.

Real Madrid yemeje aya makuru ku mugoroba wo ku wa Kane, ishimangira ko impande zombi zamaze kugirana amasezerano mashya.

Mu itangazo ryayo yagize iti: “Real Madrid CF na Vinicius Jr bumvikanye kongera amasezerano y’umukinnyi wacu, ubu akaba azaguma muri iyi kipe kugeza ku wa 30 Kamena 2032.”

Yakomeje ivuga ko: “Vinicius Jr yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu bihe byaranze imwe mu myaka y’intsinzi zikomeye mu mateka ya Real Madrid.”

Mu mezi ashize, ibiganiro hagati ya Vinicius n’ubuyobozi bwa Real Madrid byari byaratinze kurangira.

Ibyo byatumye amakipe menshi atangira kwizera ko ashobora kubona amahirwe yo kumusinyisha, Arsenal ikaza ku isonga.

Uyu mukinnyi yari asigaje umwaka umwe gusa ku masezerano yari afite, ibintu byatumaga Real Madrid itangira kugira impungenge ko ashobora kugendera ubuntu mu mpeshyi itaha.

Amakuru yavugaga ko Andrea Berta, ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Arsenal, yari yaramenyesheje bamwe mu bakinnyi ko hari icyizere cyo kubona uyu Munya-Brazil.

Ibyo byarushijeho kongera icyizere nyuma y’uko Vinicius asibye ibintu byose yari yarashyize kuri Instagram, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko hari impinduka zikomeye zishobora kuba zigiye kuba.

Ariko ibyo byaje kurangira bidahindutse ukuri.

Nubwo ibiganiro byari bimaze amezi menshi bidatanga umusaruro, ibintu byahindutse ku wa Gatatu.

Abahagarariye Vinicius bahuye n’abayobozi bakuru ba Real Madrid mu biganiro byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru José Ángel Sánchez, Juni Calafat ndetse n’umutoza José Mourinho.

Nyuma y’ibi biganiro, Real Madrid yazamuye ibyo yari iri gutanga kugira ngo igaragaze agaciro k’uyu mukinnyi mu mushinga wayo mushya.

Ni bwo Vinicius yemeye gushyira umukono ku masezerano mashya.

Uyu rutahizamu yari amaze igihe ashaka amasezerano amuha amafaranga angana na miliyoni 25 z’amapawundi ku mwaka, harimo umushahara fatizo, amafaranga y’inyongera ndetse n’agahimbazamusyi ko kongera amasezerano.

Mbere y’ibi, yari yaranze amasezerano yavugwaga ko yari gutuma ahembwa hafi £360,000 buri cyumweru.

Hari amakuru yavugaga ko yifuzaga kwegera umushahara wa Kylian Mbappe, umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri Real Madrid.

Amaherezo ubuyobozi bwa Los Blancos bwafashe icyemezo cyo kumwongerera amafaranga kugira ngo bumurinde kugenda nta nyungu bubonye.

Kugaruka kwa José Mourinho muri Real Madrid na byo byagize uruhare rukomeye muri iki cyemezo.

Uyu mutoza ngo yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko Vinicius ari umwe mu bakinnyi batandatu agomba kubakiraho ikipe ye mu myaka iri imbere.

Muri abo harimo Kylian Mbappe, Thibaut Courtois, Marc Cucurella, Federico Valverde na Jude Bellingham.

Vinicius na we yagaragaje ko yishimiye gukorana n’umutoza mushya.

Yagize ati: “Meze neza cyane. Ndi kumenyera umutoza mushya, abakinnyi bashya kandi ndi gukora cyane mu myitozo.”

Yakomeje agira ati: “Ashaka ko nkomeza kuba uko nahoze ndi we, nkiri umuntu wishimye, utekereza neza kandi nkina umupira wanjye nk’uko bisanzwe.”

Kuva yagera muri Real Madrid, Vinicius amaze gukinira iyi kipe imikino 376.

Muri iyo mikino amaze gutsinda ibitego 128 ndetse afasha iyi kipe gutwara ibikombe bibiri bya UEFA Champions League, La Liga n’ibindi bikombe byinshi.

Iyo mibare ni imwe mu mpamvu ubuyobozi bwa Real Madrid bwabonye ko ari ngombwa kumugumana nk’umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe.

Nyuma yo kubura Vinicius, Arsenal irasabwa gukomeza gushaka undi mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso.

Bradley Barcola na we yari mu bakinnyi bifuzwaga, ariko amakuru agezweho agaragaza ko ashobora kwerekeza muri Liverpool. Ibi byatumye Mikel Arteta n’ubuyobozi bwa Arsenal bakomeza gushaka indi nzira yo kongera imbaraga mu busatirizi mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui