Nta gihugu bifuza ko kiyoborwa n’Umututsi: Uwahoze ari umuhanuzi wa FDLR yahishuye ukuri kose

Pasiteri Niyonzima Jean Damascène, wavuye mu Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku buzima yamazemo imyaka myinshi mu mutwe wa FDLR, ashyira ahagaragara imikorere n’imitekerereze byawuranze, birimo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango n’amayeri yo kuyishimangira mu banyamuryango.

Uyu mugabo winjiye muri FDLR mu 1999, yavuze ko mu nshingano ze harimo kwigisha no gucengeza amatwara y’uwo mutwe, cyane cyane ashingiye ku kwanga Abatutsi aho bari hose.

Yavuze ko ibyo bigishaga byubakiraga ku byo bamwe bari barize mbere, aho bagiraga bati: “Icyo twigishaga cyane cyane, ni ububi bw’umututsi nk’uko twabyigaga tukiri mu Rwanda.”

Yasobanuye ko uko imyaka yagiye ishira, yagiye yinjizwa mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, kugeza ubwo mu 2000 yagiye kwiga ibijyanye n’ubutasi, aza no kuba umwe mu bayobozi babwo imbere mu buyobozi bukuru bwa FDLR.

Mu nshingano yari afite harimo gukurikirana amakuru ajyanye n’umutekano w’uwo mutwe, gushaka abarwanyi bashya no kugenzura imikoranire n’indi mitwe nka FARDC na Nyatura.

Mu buhamya bwe, yagaragaje ko urwango rwari rwarabaye ndasimburwa, ku buryo umuntu wese bakekagaho kuba afite isura isa n’iy’Abatutsi yashoboraga gufatwa nabi cyangwa no kwicwa, bamushinja kuba icyitso.

Ati: “Umututsi wese twamufataga nk’umwanzi aho yaba ari hose. Yaba muri Uganda, yaba mu Burundi, yaba muri Congo, yaba no mu Rwanda, twamubonaga nk’umwanzi.”

Niyonzima yanavuze ku buryo biyitaga abakirisitu ariko bagakoresha ubuhanuzi bw’ibinyoma mu nyungu za politiki n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Buri muyobozi wese aba afite itsinda ry’abanyamasengesho agendana na ryo. Iyo bageze mu gihe cyo gusenga bategura umuntu. Uwo rero iyo igihe cyo guhanura kigeze, yikubita hasi noneho bakamwutwikira ikiringiti, agatangira agahanura.”

Yavuze ko ubwo buryo bwifashishwaga mu gufata ibyemezo bikomeye nko gushyiraho abayobozi bashya, kugira ngo bitagaragara nk’ibyafashwe ku nyungu z’abantu ku giti cyabo. Ibi byajyanaga no kwemeza abarwanyi ko bafite umugisha w’Imana wo gutsinda urugamba barimo.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iyo ngengabitekerezo, yavuze ko bageze aho bahindura imvugo, bakava ku gukoresha Ikinyarwanda gisanzwe bakajya mu cyo bise “igihutu”, mu rwego rwo kwitandukanya n’Abatutsi.

Ati: “Twaravuze duti, icyo kinyenduga kigomba guhinduka, ntitwongere kuvuga ikinyenduga ahubwo ni igihutu.”

Yongeyeho ko hari uburyo bukomeye bwo kugenzura abanyamuryango, aho uwakekwagaho gutekereza gutaha cyangwa kuvugana n’abantu bo mu Rwanda yashoboraga kwicwa.

Ati: “Twebwe twaravugaga duti n’ubundi uyu muntu nanagenda, ni we ejo bundi azaba atumereye nabi. Reka tumuvaneho.”

Ku bijyanye no kongera ingabo, Niyonzima yahinyuje abavuga ko FDLR igizwe n’abasaza gusa, avuga ko harimo n’urubyiruko ndetse n’abana. Yavuze ko abana bafite imyaka kuva kuri 14 ari bo batangira kwinjizwa, bagahabwa inyigisho z’urwango.

Ati: “Hari uburyo bubiri twakoreshaga, hari ukwinjiza abana twabyaye, hari no kwinjiza abanye-Congo.”

Yakomeje avuga ko uwo mutwe wari ufite abantu bashinzwe gushaka abarwanyi no mu bihugu bituranye nka Uganda n’u Burundi, ndetse no mu baturage b’Abanye-Congo, aho babashishikarizaga kwinjiramo bakoresheje propaganda.

Nyuma yo gutaha mu Rwanda, Niyonzima yavuze ko yasanze ibintu bitandukanye cyane n’ibyo yari yarigishijwe, aho yabonye ubuzima bwiza bw’abaturage n’imibanire ishingiye ku bumwe.

Yagize ati: “Narahageze nsanga abo twabanaga, abo twakoranaga, abo twiganye bameze neza.”

Yagaragaje ko yicuza imyaka yataye mu mashyamba ya Congo, aho yagize ati: “Icyo nicuza cya mbere ni igihe nataye. Nataye igihe cyanjye ntinya ubusa, ntinya baringa.”

Yanagarutse ku kuba yaragize uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo by’urwango, asaba imbabazi ati: “Mbese n’Imana imbabarire kuko ibyo bintu nabikoranye ubujiji.”

Yasoje asaba bagenzi be bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha, bakareka gukomeza kubaho mu buzima butagira icyerekezo, anasaba ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko Perezida Félix Tshisekedi, gushaka inzira y’imikoranire myiza n’u Rwanda, kuko nk’uko yabivuze “nta cyo ashobora kurukoraho.”

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Pasiteri Niyonzima Jean Damascène yasobanuye ko nta gihugu na kimwe FDLR yifuzaga ko cyayoborwa n’Umututsi 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui