Karongi: Amayobera ku rupfu rw’umugabo wasanzwe mu rugo rw’umugore yapfuye, abaturage bakeka ko yari yagiye gusambana

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi bakanguwe n’urupfu rw’umugabo w’imyaka 54 wo mu Karere ka Nyamasheke, wasanzwe yapfiriye mu rugo rw’umugore wari umucumbikiye, ibintu byahise bikurura ibitekerezo byinshi ndetse bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba yari yagiye gusambana.

Aya makuru yamenyekanye ku wa 23 Gicurasi 2026, nyuma y’uko umugore w’imyaka 33 usanzwe abana n’abana be babiri amenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko mu rugo iwe harimo umugabo wapfuye mu buryo butunguranye.

Amakuru y’ibanze avuga ko nyakwigendera yari yaturutse mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Mahembe, Akagari ka Gisoke, Umudugudu wa Kivumu, aje gutemberera mu Karere ka Karongi. Gusa ngo igihe yari agiye gutaha, yabuze imodoka imusubiza iwabo bituma ashaka aho arara.

Bivugwa ko yahise ahamagara umugore wari utuye i Karongi ariko na we akomoka mu Karere ka Nyamasheke, amusaba kumucumbikira iryo joro. Uwo mugore witwa Mukashema Clauthilde yemeye kumuha icumbi, ariko bukeye bwaho ibintu bihinduka amayobera.

Amakuru avuga ko saa kenda z’amanywa ari bwo uwo mugore yagiye kureba aho uwo mugabo yari aryamye kugira ngo amenye niba yabyutse, ariko agezeyo asanga yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Rwandekwe Songa yavuze ko bahise bamenyesha inzego z’umutekano zitangira iperereza ku cyateye uru rupfu.

Yagize ati: “Amakuru makeya mfite ni uko ngo yari yaje gutembera, noneho ngo agiye gutega imodoka, bumwiriraho ngo arayibura, ajya gucumbika n’ubundi ku muntu waturutse Nyamasheke witwa Mukashema Clauthilde. Clauthilde ngo yagiye kumureba saa Kenda z’amanywa aho yari aryamye, ngo arebe niba yabyutse, ngo nibwo yasanze yapfuye amenyesha ubuyobozi bw’Akagari.”

Yakomeje avuga ko amakuru ari gukwirakwira mu baturage avuga ko uwo mugabo yaba yari yagiye gusambana ataremezwa n’iperereza.

Ati: “Iby’abavuga ko yari yaje gusambana ntawabihamya. Abashinzwe iperereza n’ubundi twari kumwe na bo ni bo baza kubimenya, na nyuma y’ibazwa ry’uwo mugore.”

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko uru rupfu rwabatunguye cyane kuko uwo mugabo nta makuru y’uburwayi yari azwiho muri ako kanya, ndetse bamwe bakavuga ko bishoboka ko yaba yafashwe n’uburwayi butunguranye mu gihe yari aryamye.

Nyuma yo gusanga yapfuye, inzego z’umutekano zahise zijya muri urwo rugo zitangira gukora iperereza ndetse uwo mugore atabwa muri yombi kugira ngo afashe mu gusobanura ibyabaye muri iryo joro rya nyuma nyakwigendera yamaze ari mu rugo iwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu. Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa ku cyaba cyahitanye uwo mugabo, ndetse n’iperereza riracyakomeje.

Uru rupfu rwongeye kwibutsa abantu benshi kwitwararika mu mibanire yabo ndetse no kwirinda ibihuha bishobora kuyobya iperereza, cyane cyane mu gihe inzego zibishinzwe zitaratangaza icyateye urupfu mu buryo bwa nyabwo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui