Imirwano ikaze cyane yabereye hafi ya Rubaya yasize Jenerali Obed Ngabo yiciwe i Masisi: AFC/M23 yavuze ku rupfu rwe

Imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kuvugisha benshi nyuma y’inkuru y’urupfu rwa Jenerali Obed Ngabo wari umwe mu bayobozi bakomeye bo mu ihuriro Coalition Libérale pour la Démocratie (CLD), rimwe mu matsinda abarizwa mu mutwe wa Wazalendo ushyigikiye ingabo za Leta ya Congo mu ntambara zihanganyemo na AFC/M23.

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Masisi avuga ko Obed Ngabo yishwe ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye hafi y’agace ka Rubaya, kamaze igihe kavugwamo ibikorwa by’intambara hagati y’impande zihanganye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Urupfu rw’uyu murwanyi rwemejwe n’abarimo Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa AFC/M23, Ngarambe Manzi Willy, watangaje ubutumwa burebure ku rubuga rwa X, anashinja Obed Ngabo kugira uruhare mu bikorwa byo gutwika ingo z’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo mu minsi mike mbere y’uko yicwa.

Yagize ati: “Mu minsi ibiri ishize yatwitse ingo z’abaturage, hanyuma uyu munsi Isi ni ahantu heza hatari uwiyita Jenerali Obed. Yasanze Ruhinda (Rugayamikore wahoze akuriye special force ya FDLR), Mudacumura [Sylivestre] wahoze ari umuyobozi wa FDLR-FOCA, Cirimwami [Peter Nkuba] wahoze ari Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, n’abandi.”

Aya magambo yakomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bashyigikiye AFC/M23 bayafashe nk’ikimenyetso cy’intsinzi ku rugamba, mu gihe abandi bakomeje kugaragaza impungenge z’uko intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ikomeza gufata indi ntera, igahitana abarwanyi benshi ndetse n’abasivile.

Coalition Libérale pour la Démocratie (CLD) ibarizwa mu matsinda ya Wazalendo amaze igihe afatanya n’ingabo za Leta ya Congo mu bikorwa byo guhangana na AFC/M23 mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo.

Mu mezi ashize, imitwe ya Wazalendo yakajije ibikorwa byayo cyane cyane mu duce twa Masisi, Walikale na Rutshuru, aho hakomeje kuvugwa imirwano ya hato na hato.

Agace ka Rubaya bivugwa ko Obed Ngabo yiciwemo ni kamwe mu duce dufite akamaro kanini kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibintu bituma impande zose ziharanira kugenzura ako gace. Abasesenguzi bavuga ko ugenzura Rubaya aba afite inyungu zikomeye haba mu rwego rwa gisirikare no mu bukungu.

Urupfu rwa Obed Ngabo ruje rukurikira andi makuru amaze iminsi yumvikana mu burasirazuba bwa Congo, arimo urupfu rw’abayobozi batandukanye b’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abasirikare bakuru baguye ku rugamba.

Ibi bikomeje kugaragaza ubukana bw’intambara ikomeje kuba ndende hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’ihuriro AFC/M23 rifite ibice byinshi rigenzura mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Nubwo uruhande rwa Wazalendo cyangwa ubuyobozi bwa CLD butarahita bugira icyo butangaza ku rupfu rwa Obed Ngabo, amakuru ava mu baturage bo muri Masisi avuga ko imirwano yakomeje no mu bice bikikije Rubaya nyuma y’urupfu rwe, ibintu byatumye abaturage benshi bakomeza guhunga ingo zabo.

Abasesenguzi ku bibazo by’umutekano bavuga ko urupfu rw’umwe mu bayobozi ba Wazalendo rushobora kugira ingaruka ku mikoranire y’iyo mitwe ndetse no ku rugamba rukomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane muri Masisi imaze igihe iba isibaniro ry’imirwano ikaze.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui