Hamenyekanye ibyo Perezida Ruto yatangaje ku Rwanda mu ruzinduko rw’amateka yagiriye muri Tanzania

Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye kugaragaza umuhate we mu guteza imbere ihuzanzira ry’itumanaho hagati y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, asaba ko hashyirwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa byuzuye igitekerezo cya “One Network Area” (ONA), kigamije kugabanya ibiciro byo guhamagarana no kunoza serivisi z’itumanaho hagati y’ibihugu.

Ibi yabigarutseho ku wa 4 Gicurasi 2026, mu nama y’ubucuruzi yahuje Kenya na Tanzania, yabereye i Dar es Salaam mu kigo mpuzamahanga cy’inama cyitiriwe Julius Nyerere, aho abayitabiriye baganiriye ku buryo bwo kongerera imbaraga ubufatanye mu bukungu n’ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, Ruto yashimangiye ko igihe kigeze ngo ibihugu byo mu karere bihuze byimazeyo imiyoboro ya telefoni zigendanwa, ku buryo abaturage batongera guhura n’ibiciro bihanitse igihe bahamagara mu bindi bihugu byo mu muryango umwe.

Ati: “Niteguye kugirana ibiganiro byimbitse ku buryo twashyira mu bikorwa burundu igitekerezo cya One Network Area.”

Yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa, aho guhamagara hagati ya Kenya, Uganda n’u Rwanda bimaze gufatwa nk’aho ari imbere mu gihugu, bigafasha abaturage kugabanya amafaranga batanga ku itumanaho.

Ati: “Nk’uko mubizi, guhamagara uyu munsi uvuye muri Kenya ujya muri Uganda no mu Rwanda bifatwa nk’aho ari guhamagara imbere mu gihugu.”

Nubwo bimeze bityo, Perezida Ruto ntiyahishe ko hakiri inzitizi zikomeye, cyane cyane ku gihugu cya Tanzania, aho ibiciro byo guhamagarana bigikomeje gufatwa nk’iby’itumanaho mpuzamahanga.

Ati: “Haracyari ikibazo; guhamagara muri Tanzania biracyafatwa nk’aho ari mpuzamahanga. Mpuzamahanga ujya he?”

Ibi bibazo byerekana ko nubwo umushinga wa One Network Area watangiye hagati ya 2014 na 2015, ugamije guhuza ibiciro by’itumanaho mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ishyirwa mu bikorwa ryawo rikiri inyuma ku rwego rumwe.

Uyu mushinga wari ufite intego yo gutuma abakoresha telefoni bishyura ibiciro by’imbere mu gihugu ku guhamagara, ubutumwa bugufi na internet, igihe bari mu bindi bihugu bigize uwo muryango, ndetse no gutuma kwakira telefoni biba ubuntu.

Gusa, imyaka irenga icumi ishize, haracyari imbogamizi zitandukanye zituma uwo mushinga utagera ku ntego zawo burundu. Muri zo harimo itandukaniro mu mategeko agenga itumanaho, imisoro itandukanye, imiterere y’ibiciro, ndetse n’ubushobozi butangana bw’imiyoboro ya telefoni.

Hari kandi ibibazo bishingiye ku igenzura ry’imiyoboro mpuzamahanga, ingamba zitandukanye z’abatanga serivisi z’itumanaho, kudahuza kw’ingano y’itumanaho hagati y’ibihugu, ndetse no gukoresha nabi gahunda ya roaming igihe kirekire, bikomeza gutuma ibiciro bitagabanuka uko bikwiye.

Ku rundi ruhande, hari icyizere cy’uko ibi bibazo bishobora gukemuka, kuko hari imishinga iri gushyirwa mu bikorwa n’inzego mpuzamahanga. Banki y’Isi iri gufasha mu mushinga wo guhuza ikoranabuhanga mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe gushyiraho umurongo ngenderwaho uhuza ibiciro n’imikorere y’itumanaho.

Mu byifuzo biri kuganirwaho, harimo gushyiraho igipimo ntarengwa ku biciro bya internet ikoreshwa mu gihe umuntu ari mu kindi gihugu, aho biteganyijwe ko megabyte imwe ishobora kugera ku giciro cya $0.005 (Frw 7), bigamije korohereza abaturage no guteza imbere ikoreshwa rya internet.

Mu gihe aka karere kakiri mu nzira yo gukemura ibibazo by’itumanaho, ahandi muri Afurika ho hari intambwe imaze guterwa. Ibihugu byo mu muryango wa SADC birimo Botswana, Malawi, Lesotho, Mozambique, Zambia na Zimbabwe byo byamaze kugabanya ibiciro by’itumanaho ku majwi, ubutumwa bugufi na internet, bituma ubuhahirane n’itumanaho byoroha.

Abasesenguzi mu by’ubukungu n’ikoranabuhanga bagaragaza ko guhuza byuzuye itumanaho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba byagira uruhare runini mu kugabanya ibiciro byo gukora ubucuruzi, gufasha abacuruzi bambukiranya imipaka, no guteza imbere ishoramari mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Kenya, William Kabogo, na we yashimangiye ko iterambere ry’igihe kizaza rishingiye ku ikoranabuhanga rigomba kugera kuri bose, agaragaza ko kunoza itumanaho ari imwe mu nkingi z’ingenzi zo kugeza serivisi ku baturage benshi no guteza imbere ubukungu bw’akarere muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui