Col Rugabo: “Ntituzanemera ko u Rwanda ruterwa na Ndayishimiye. Umunsi bazavuga ngo isasu rya mbere ryarashwe,…”

Colonel Rugabo Fidèle, umwe mu basirikare bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kurengera Abanyamulenge batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko batazemera na rimwe ko u Rwanda ruterwa, anemeza ko biteguye kurutabara mu gihe cyose rwaba ruhuye n’igitero giturutse hanze.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Imurenge TV, mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y’uko Ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’iza Leta ya RDC, umutwe wa FDLR ndetse n’abo mu Wazalendo, baba bari gushaka uko bigarurira agace ka Minembwe ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bakagakoresha nk’ibirindiro byo kugaba ibitero ku Rwanda.

Mu magambo akomeye, Rugabo yeruye agaragaza ko ibyo bihugu n’iyo mitwe bidashobora kugera ku mugambi wabyo.

Ati: “Twebwe ntituzanemera ko u Rwanda ruterwa. Twirwaneho? Ntituzemera ko u Rwanda ruterwa. Ndakurahiye Afande Sematama [Charles] azashyiraho brigade yihariye, tuzabatabara. Umunsi bazavuga ngo isasu rya mbere ryarashwe, tuzayishyira ‘standby’, izahaguruka kandi tuzabatabara.”

Yakomeje agaragaza ko Minembwe itazigera ikoreshwa nk’inzira yo kugirira nabi u Rwanda, aburira abashaka kuyigira ibirindiro ko batazigera banakandagiza ikirenge muri ako gace.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu u Burundi bwashaka kwifashisha Minembwe mu gihe bufite agace ka Cibitoke kari hafi cyane y’u Rwanda.

Mu gukomeza kugaragaza ubushake bwa Twirwaneho, Rugabo yavuze ko mu gihe habayeho igitero ku Rwanda, na bo bazahita bafata iya mbere mu kururwanirira, anashimangira ko bazarasa abashaka kurugirira nabi baturutse inyuma.

Ati: “Bazarasa tubarase ku mugongo. Ndakurahiye kandi nkubwiye ko tuzashyira Brigade yacu yihariye standby, tuzabatabara. Hariya mu Rwanda tuhafite abantu, tuhafite ababyeyi. Hari abantu benshi batuye mu Rwanda bahakorera ibikorwa, ntituzemera ko mubisenya. Tuzabarasa ndakurahiye!”

Yongeyeho amagambo agaragaza ko n’iyo hatabaho ubusabe buturutse ku buyobozi bw’u Rwanda, bo ubwabo bazigira inama yo kurutabara.

Ati: “N’ubwo Afande Nyakubahwa Kagame atadutumaho, tuzijyana. Ngaho u Rwanda ukuntu rumaze kwiyubaka ngo Interahamwe na Ndayishimiye barahagurutse bagiye kurutera n’abantu bacu bariyo. Tuzijyana! Bariya bantu bacu bari mu Rwanda ni abacu. Tuzarwana, udafite imbunda azatora igiti, azatora ibuye; tuzahagurukana n’abagore n’abana bacu tubatabare.”

Mu bisobanuro bye, Rugabo yagarutse ku mpamvu zituma bumva bafite inshingano zo kurengera u Rwanda, agaragaza ko hari byinshi rwabakoreye, cyane cyane Abanyamulenge baba mu Rwanda ndetse n’abahize amasomo mu mahanga bahawe buruse.

Yanashimye Perezida Paul Kagame, avuga ko ari we mukuru w’igihugu wagaragaje kenshi akarengane n’ibibazo by’ubwicanyi byibasiye Abanyamulenge.

Ati: “Ntacyo u Rwanda rutakoreye Abanyamulenge. Hari abantu benshi batuye mu Rwanda mu mahoro, bakora imirimo itandukanye, abandi barize ku bufasha bwatanzwe. Ntitwarebera igihugu nk’iki kigirirwa nabi ngo twicecekere.”

Yongeyeho ko ubushobozi bwa Twirwaneho bwo guhangana n’ibitero bishingiye ku bumenyi bwa gisirikare abarwanyi bayo bafite, harimo n’ubwo bamwe muri bo baherewe mu Rwanda. Yavuze ko na bamwe mu basirikare bakomeye barimo Lt. Gen Masunzu Pacifique bafite ubwo bumenyi.

Ibi byose bibaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamo umwuka mubi, aho impande zitandukanye zishinjanya imigambi yo kugaba ibitero, ibintu bikomeje guteza impungenge abaturage bo muri ako karere no mu bihugu bihana imbibi na RDC.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui