FARDC yongeye gukaza ibitero mu matware ya AFC/M23, benshi bahasize ubuzima

Ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bikomeje kuvugwamo imirwano ikaze nyuma y’uko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bongereye imbaraga mu bitero bavuga ko bigamije gusenya ibirindiro by’umutwe wa AFC/M23, mu gihe iri huriro ryo rishinja izo ngabo kugaba ibitero ku baturage.

Amakuru atangwa n’impande zitandukanye agaragaza ko ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026 ryabayemo ibikorwa bikomeye by’igisirikare, byibasiye cyane agace ka Rugezi kari muri Komine ya Minembwe.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byabaye hagati ya saa yine na saa cyenda n’igice z’ijoro, aho yakomeje ashimangira ko “ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye ku gace gatuwe n’abaturage benshi ka Rugezi.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo bitero byifashishije ikoranabuhanga rigezweho, aho yagize ati: “Ni ibitero byagabwe hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi zizwi nka kamikaze.”

Si ibyo gusa kuko nk’uko Kanyuka abivuga, ibikorwa by’igisirikare byakomeje no ku manywa y’uwo munsi, aho yagize ati: “Kuri uyu wa Gatandatu na none guhera saa kumi z’igitondo, izo ngabo zakomereje ibitero bitarobanura muri Teritwari ya Kalehe.”

Yavuze ko ibyo bitero byageze mu duce twinshi, aritwo “Nyamugari, Kivoka, Rutare, Tushunguti, Kaboneke, Rubiri na Mutara, ndetse no mu nkengero zatwo,” bikaba byarakoreshejwemo drone z’intambara hamwe n’imbunda ziremereye.

AFC/M23 ivuga ko ingaruka z’ibi bitero zikomeye cyane ku baturage basanzwe, aho Kanyuka yagaragaje ko “ibi bitero byatumye abaturage benshi bahaburira ubuzima, kwangirika kw’ibikorwaremezo, ndetse no kwimurwa kw’abaturage benshi ku gahato.”

Mu rindi tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uwo munsi, iri huriro ryasubiyemo ko ibikorwa by’igisirikare cya Leta ya Kinshasa bikomeje gufata intera, rigira riti: “Ingabo z’huriro zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zakajije ibitero mu bice bituwe cyane n’abaturage mu ntara za Kivu y’Amajyepfo.”

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Gicurasi, “agace ka Rugezi muri Minembwe kagabweho ibitero bikoresheje drones za kamikaze,” ndetse rikagaragaza ko no mu gitondo cyo ku wa 2 Gicurasi, “ibyo bitero byakomereje mu duce twa Nyamugari, Kivoka, Rutare, Tushunguti, Kaboneke, Rubiri na Mutara, muri Teritwari ya Kalehe, aho hakoreshejwe drones z’intambara n’imbunda ziremereye.”

Iri huriro rikomeza rivuga ko “ibyo bitero byateje impfu z’abaturage, kwangirika kw’ibintu byinshi ndetse no guhunga kw’abaturage benshi.”

Mu gihe ibi birego bikomeje kuvugwa, AFC/M23 yongeye gushimangira ko ifite inshingano zo kurinda abaturage, ivuga ko “Ikomeje gushimangira ko izakomeza kurinda abaturage no kubacungira umutekano imbere y’ibyo yise ibitero byica abaturage.”

Ibi bikorwa by’imirwano bibaye mu gihe hatarashira igihe kinini impande zihanganye zivuye mu biganiro byabereye mu mujyi wa Montreux mu Busuwisi, aho byari byemeranyijweho gutanga agahenge no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ryako.

Nubwo ayo masezerano yari agamije kugabanya ubushyamirane no gushyira imbere inzira y’ibiganiro, amakuru ava mu duce twibasiwe agaragaza ko umutekano ukomeje kuba muke, abaturage bakaba ari bo bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara.

Abasesenguzi batandukanye bagaragaza ko kongera kubura icyizere hagati y’impande zihanganye bishobora gutuma ibiganiro by’amahoro bidindira, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko hashyirwaho uburyo burambye bwo kubarinda no kubasubiza ubuzima busanzwe.

Mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo no gushinjanya, icyifuzo rusange ku batuye ibyo bice gikomeje kuba kimwe: kubona amahoro arambye, guhagarika imirwano no kurengera ubuzima bw’abasivili bakomeje kuba igitambo cy’iyi ntambara imaze igihe kirekire mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui