Uganda: Abanyamahanga bagera ku 169 birukanwe mu gihugu.

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kwirukana abanyamahanga 169 bari batuye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’umukwabu ukomeye wakozwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu mpera za Mata 2026.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere ku wa 1 Gicurasi 2026, isobanura ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku makosa akomeye aba banyamahanga bakekwaho, arimo gukorera muri Uganda badafite ibyangombwa bibibemerera ndetse no kuba hari abakekwaho ibikorwa by’ubwambuzi bukoresheje ikoranabuhanga.

Nk’uko iyi Minisiteri yabisobanuye, icyiciro cya mbere cy’abantu 23 cyamaze koherezwa mu bihugu byabo ku wa 30 Mata, mu gihe abandi 80 boherejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Gicurasi. Abasigaye na bo biteganyijwe ko bazoherezwa ku wa 2 Gicurasi 2026.

Yagaragaje ko gahunda yari ugutuma bose basubizwa iwabo mu munsi umwe, ariko bikaza kudashoboka bitewe n’ikibazo cy’indege nke zabonetse zitari zifite imyanya ihagije yo kubatwara bose icyarimwe.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko benshi muri aba banyamahanga bari bafite visa zibemerera gukora ubukerarugendo gusa, ariko bakaba bararenze ku mategeko bagatangira gukora imirimo itandukanye muri Uganda, ibintu binyuranyije n’amabwiriza agenga abinjira n’abasohoka.

Umukwabu watumye bafatwa wabaye ku matariki ya 27 na 28 Mata 2026, ukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu murwa mukuru Kampala.

Muri uwo mukwabu hafashwe abanyamahanga 231, aho 169 muri bo bafatiwe mu nyubako imwe iri i Kampala, bakekwaho gukoreramo ibikorwa bifitanye isano n’ubwambuzi bwifashisha ikoranabuhanga.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko aba bantu bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Ethiopia, Pakistan, u Buhinde, Bangladesh, Ghana, Myanmar, Sri Lanka, Cambodge, Nepal, Indonesia na Malaysia, ibintu byerekana ko iki kibazo gifite isura mpuzamahanga.

Iki gikorwa cya Leta ya Uganda kije gikurikira ingamba zikomeje gufatwa n’ibihugu bitandukanye byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, cyane cyane ibishingiye ku ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera ku rwego rw’isi.

Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko gukaza ingamba ku banyamahanga batubahiriza amategeko bishobora gufasha mu gukumira ibyaha nk’ibi, ariko bagasaba ko hajyaho n’ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu mu guhanahana amakuru no gukurikirana abakekwaho ibyaha nk’ibi bakorera mu bihugu by’amahanga.

Icyemezo cya Uganda kigaragaza ko ibihugu byo mu karere bikomeje gufata iya mbere mu guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga n’ikorwa ry’imirimo itemewe, cyane cyane rikorwa n’abanyamahanga batubahiriza amategeko abagenga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui