Urukiko rwatanze umwanzuro wa nyuma mu rubanza u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza.

U Rwanda rwatangaje ko rwubaha umwanzuro wafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka nyuma yo gutsindwa mu rubanza rwari ruhanganyemo n’u Bwongereza ku birebana n’amasezerano yo kohereza abimukira i Kigali, ariko rushimangira ko umwe mu bacamanza bagize inteko iburanisha yabonye ikibazo mu buryo butandukanye n’ubwiganze bw’abagenzi be.

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka ruherereye i La Haye mu Buholandi rwashyize iherezo ku mpaka zari zimaze igihe hagati y’ibihugu byombi ku masezerano y’abimukira yahagaritswe na Guverinoma nshya y’u Bwongereza.

Inteko y’abacamanza batatu yari iyobowe na Peter Tomka wahoze ayobora Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, afatanyije na Joan Donoghue wahoze na we ayoboye urwo rukiko ndetse na Prof. Dr. Mohamed Abdel Wahab wo mu Misiri, yemeje ko u Rwanda rutagomba guhabwa amafaranga rwari rusaba.

U Rwanda rwari rwaregeye uru rukiko rusaba ko rwemeza ko miliyoni 50 z’amapawundi zagombaga kwishyurwa mu mwaka wa kabiri w’amasezerano zikiri umwenda u Bwongereza bugomba kwishyura. Nanone rwifuzaga ko rwahabwa andi mafaranga ajyanye n’umwaka wa gatatu cyangwa nibura amafaranga yabazwe hashingiwe ku gihe amasezerano yari amaze akurikizwa mbere yo guseswa.

Rwasabye kandi ko urukiko rwemeza ko u Bwongereza bwarenze ku nshingano zabwo zari zikubiye mu ngingo zitandukanye z’ayo masezerano ndetse rugasaba indishyi cyangwa se gusaba imbabazi ku mugaragaro.

Ku ruhande rwabwo, u Bwongereza bwahakanye ibyo birego byose, busobanura ko nyuma y’ihinduka rya politiki ryabaye nyuma y’amatora rusange yo muri Nyakanga 2024, impande zombi zari zarumvikanye ku buryo bwo guhagarika gahunda ndetse ko nta yandi mafaranga yagombaga kwishyurwa.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko ubusabe bwose bw’imari bw’u Rwanda budafite ishingiro. Rwasobanuye ko mu nyandiko za dipolomasi zo mu Ugushyingo 2024, u Rwanda rwari rwaremeye kudakomeza gusaba andi mafaranga yari ateganyijwe mu bihe byari bisigaye by’amasezerano.

Icyakora, si abacamanza bose babyumvaga kimwe.

Prof. Dr. Mohamed Abdel Wahab we yagaragaje igitekerezo gitandukanye, avuga ko miliyoni 50 z’amapawundi z’umwaka wa kabiri zari zikwiye kwishyurwa u Rwanda. Yashingiye ku mategeko mpuzamahanga agenga amasezerano, asobanura ko inyandiko zahanahanywe hagati y’impande zombi zitari ziri kugaragaza ubwumvikane busesuye bwari bukenewe kugira ngo habeho ihindurwa ryemewe ry’amasezerano.

Yagaragaje ko haburaga ibimenyetso bihagije byerekana ko impande zombi zari zarumvikanye ku buryo busesuye kuvanaho izo nshingano z’imari. Kuri we, amafaranga yari ateganyijwe mu mwaka wa kabiri yagombaga gukomeza gufatwa nk’umwenda wemewe n’amategeko.

Icyo gitekerezo cy’umucamanza wo mu Misiri nubwo kitahinduye umwanzuro wa nyuma, cyerekanye ko ikibazo cyaburanwaga cyari gikomeye kandi gishobora gusobanurwa mu buryo butandukanye n’inzobere mu mategeko mpuzamahanga.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihugu cyubaha umwanzuro wafashwe kandi ko kibona iki kibazo cyarangiye.

Yagize ati: “Twabonye igitekerezo gitandukanye kandi cyihariye cyatanzwe na Professor Mohamed Abdel Wahab kigaragaza ko ibibazo byari imbere y’Urukiko byari bikomeye kandi bishobora gufatwaho imyanzuro itandukanye mu rwego rw’amategeko.”

Yakomeje avuga ko icyo gitekerezo cyerekanye ko ihanahana ry’inyandiko zo mu Ugushyingo 2024, u Bwongereza bwashingiyeho, ritigeze rihindura mu buryo bwemewe n’amategeko gahunda z’imari zari hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo urubanza rurangiye, rwongeye kugaragaza amateka y’amasezerano yari yarakuruye impaka nyinshi muri politiki y’u Bwongereza no mu rwego mpuzamahanga.

Aya masezerano yari yarashyizweho mu rwego rwo kohereza mu Rwanda abantu binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo ubusabe bwabo bw’ubuhunzi busuzumirwe i Kigali.

Guverinoma y’u Bwongereza yari yizeye ko iyi gahunda yafasha kugabanya ingendo ziteje akaga zambukiranya Umuyoboro wa English Channel no guca intege imiyoboro y’abacuruza abantu.

U Bwongereza bwagaragaje ko u Rwanda rwatoranyijwe nyuma y’isuzuma ryimbitse ryerekanye ko rufite ubushobozi bwo kwakira abo bimukira no kubacungira umutekano.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rwakomeje gusobanura ko ubufatanye n’u Bwongereza bwari bujyanye n’ingamba zarwo zo kwakira impunzi, kuzifasha kwigira no kuzihuza n’abaturage, bikajyana n’icyerekezo cy’iterambere cya Vision 2050.

Ibyari byitezwe muri ayo masezerano byaje guhinduka nyuma y’aho ubutegetsi bwari buyobowe na Rishi Sunak busimburiwe na Guverinoma ya Keir Starmer. Nyuma yo kugera ku butegetsi, Starmer yahise ashyira iherezo kuri gahunda y’abimukira yari yarashyigikiwe n’aba-Conservateurs, ayifata nk’idatanga ibisubizo bifatika.

Mbere y’uko ayo masezerano aseswa burundu, abantu bane gusa ni bo bari bamaze kujyanwa mu Rwanda ku bushake binyuze muri iyo gahunda.

Nubwo urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’u Rwanda bwo kwishyurwa amafaranga y’inyongera, Kigali yatangaje ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ishingiye ku mahame mpuzamahanga, ubufatanye n’inyungu z’impande zombi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui