AFC/M23 na FARDC iri kumwe n’abambari bayo babyukiye mu mirwano karahabutaka mu gihe Gen Mutayomba ukorana na FDLR yarasiwe ku rugamba

Masisi yongeye kuba isibaniro ry’imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarwanyi ba AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo bakomeje guhangana mu gace ka Buhimba, mu Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu masaha y’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, ahagana saa tanu z’ijoro ku isaha yaho. Abaturage bavuga ko humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwakomeje kugeza mu gitondo, ibintu byateje impungenge n’ubwoba mu baturage batuye hafi y’aho imirwano iri kubera.

Ayo makuru agaragaza ko ihuriro rya Guverinoma ya Congo ari ryo ryatangije igitero ku birindiro bya AFC/M23 biri mu gace ka Buhimba, gaherereye mu Murenge wa Osso Banyungu. FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ba Wazalendo bivugwa ko bari kugerageza gusubiza inyuma abarwanyi ba AFC/M23 no kubambura ibice bagenzura muri kariya karere.

Iyi mirwano mishya ibaye nyuma y’indi yari imaze iminsi ibera muri Kibati, muri Teritwari ya Walikale, aho impande zombi zimaze igihe zihanganye mu rugamba rukomeje guhindura isura y’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego muri Masisi, amakuru ava muri ako karere anavuga ko umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Nyatura uzwi ku izina rya “Général” Mutayomba yarasiwe ku rugamba mu mirwano iheruka kubera mu gace ka Ngululu, gaherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko ya Mbere.

Amakuru atandukanye ava muri Masisi avuga ko nyuma yo gukomereka bikomeye, Gen Mutayomba yabanje kujyanwa kuvurirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Beni kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse. Nyuma yaho hafashwe icyemezo cyo kumwohereza i Kinshasa kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.

Ku wa 31 Gicurasi 2026, Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Manzi Willy, yemeje aya makuru avuga ko Gen Mutayomba ari kuvurirwa i Kinshasa nyuma yo gukomeretswa mu mirwano.

Manzi Willy yashinje Mutayomba ibikorwa byinshi by’urugomo byabereye muri Masisi. Yatangaje ko uwo muyobozi wa Nyatura yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage b’abasivili, gusahura imitungo yabo, kwica amatungo no gutwika amazu y’abaturage cyane cyane mu bice bya Kinigi mu bihe by’imirwano yabaye muri iyo teritwari.

Amakuru kandi avuga ko Gen Mutayomba ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Masisi, mu gihe umugore we bivugwa ko atuye mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa.

Nyatura ni imwe mu mitwe yitwaje intwaro yashinzwe mu mwaka wa 2010 ivuga ko iharanira kurengera inyungu z’Abanye-Congo b’Abahutu. Mu myaka yashize, raporo zitandukanye zagaragaje ko FDLR yagize uruhare rukomeye mu ishingwa n’imikorere y’iyo mitwe, harimo kuyitoza no kuyifasha mu bikorwa bya gisirikare.

Hari imitwe myinshi ya Nyatura ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, harimo Nyatura Domi, Nyatura John Love, Nyatura Kasongo, Nyatura Jean-Marie, Nyatura Kigingi, Nyatura Gatuza, Nyatura Kalume na Nyatura Kavumbi, yose yitiriwe abayobozi bayo.

Raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yigeze kugaragaza ko mu mwaka wa 2012 bamwe mu barwanyi ba Nyatura bafatanyije na FDLR mu bitero byibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abatembo.

Kugeza ubu, nta mubare uratangazwa w’abaguye cyangwa abakomeretse mu mirwano iri kubera i Buhimba. Gusa abaturage bo muri aka gace bavuga ko bakomeje guhunga ingo zabo berekeza mu bice bibonwa nk’aho bifite umutekan.

Abasesenguzi bemeza ko kongera kubura kw’imirwano muri Masisi no muri Walikale bishobora kurushaho gukomeza umwuka mubi hagati y’impande zihanganye, mu gihe ibiganiro by’amahoro n’inzira za dipolomasi bikomeje gushakirwa umuti w’igihe kirekire ku bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Gen Mutayomba (hagati) ari kuvurirwa i Kinshasa

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui