Amakuru akomeje kuvugwa mu karere k’Ibiyaga Bigari arerekana ko umutwe udasanzwe w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) uzwi ku izina rya “Hiboux” waba waroherejwe mu Burundi mu rwego rw’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Kinshasa na Bujumbura.
Aya makuru aje mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda, u Burundi na RDC ukomeje kuba mubi, cyane cyane kubera imirwano ikomeje guhuza ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’abafatanyabikorwa bazo mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo BWIZA avuga ko abasirikare barenga 600 bo muri uyu mutwe wa “Hiboux” bagejejwe mu Burundi nyuma y’iminsi havugwa ibikorwa byo gukaza ubufatanye hagati ya Kinshasa na Bujumbura.
Aba basirikare bazwiho gukoreshwa mu bikorwa byihariye birimo kurwana nijoro, gukoresha drones ndetse no kuyobora ibitero byihuse mu bice bifite ingorane zikomeye.
Uku koherezwa kw’ingabo kuje nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, na Jean Luc Habyarimana bagaragaye mu bikorwa by’ubufatanye n’ingabo z’u Burundi, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ibihugu byombi bikomeje gushimangira imikoranire yabyo mu bya gisirikare.
Mu bice byinshi byo ku mipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi hakomeje kuvugwa ibikorwa by’umutekano byongerewe ingufu. Amakuru aturuka ku baturage batuye hafi y’iyo mipaka avuga ko amarondo y’ingabo n’andi matsinda asanzwe afasha mu mutekano akomeje gukazwa, cyane cyane mu turere twegereye Busoni, Butanyerera, Cibitoke ndetse no hafi y’ishyamba rya Kibira.
Hari kandi amakuru avuga ko bamwe muri aba basirikare ba “Hiboux” boherejwe hafi y’uturere twegereye imipaka y’u Rwanda n’u Burundi.
Abasesenguzi bamwe mu by’umutekano bavuga ko ibi bishobora kuba bifitanye isano no gushaka gukaza igenzura ry’akarere mu gihe imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo ikomeje guhindura ishusho y’intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Ku rundi ruhande, hari ibirego bimaze igihe bivugwa n’inzego zitandukanye bivuga ko ubuyobozi bwa Kinshasa n’ubwa Bujumbura buri gukorana n’imitwe irimo FDLR ndetse n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muri ibyo birego havugwamo amazina ya Jean Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda, ndetse na Kayumba Nyamwasa wahoze mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda ubu akaba ayoboye umutwe wa RNC urwanya u Rwanda.
Abatanga aya makuru bavuga ko hari umugambi mugari ugamije guhuza impande zitandukanye zifite ibitekerezo bihabanye n’ubutegetsi bw’i Kigali. Muri uwo mugambi kandi havugwamo ibitekerezo byo guhindura isura ya FDLR binyuze mu guhindura izina cyangwa kongera ibikorwa bya politiki kugira ngo uwo mutwe ubashe kwigaragaza mu buryo bushya ku rwego mpuzamahanga.
Andi makuru avuga ko inama zitandukanye zaba zarabereye mu bihugu birimo u Burundi na Afurika y’Epfo, zikaba zarahuje abantu batandukanye bo mu mitwe ya politiki n’iya gisirikare ivugwaho kurwanya Leta y’u Rwanda.
Mu gihe ibyo byose bikomeje kuvugwa, ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kwagura ibice rigenzura mu burasirazuba bwa Congo. Mu minsi yashize kandi hagiye havugwa ibikorwa by’imirwano byahitanye bamwe mu bayobozi bakomeye b’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere, ibintu byatumye impaka ku mutekano wo mu karere zirushaho gukomera.
Abasesenguzi bavuga ko ikintu gikomeje gutera impungenge ari uko ibikorwa byo kohereza ingabo, kongera ibikoresho bya gisirikare no gukaza amarondo ku mipaka bishobora gutuma ubushyamirane hagati y’ibihugu byo mu karere burushaho gukomera.
Bemeza ko hakenewe ibiganiro bya dipolomasi n’ingamba zo kubaka icyizere hagati y’impande zose kugira ngo hirindwe ko amakimbirane asanzwe ahari yahinduka ikibazo cyagutse cy’umutekano.
Mu gihe nta ruhande ruratanga ibisobanuro birambuye ku makuru y’ikorwa ry’iyi migambi yose ivugwa, ikigaragara ni uko akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kuba ahantu hihariye ku bibazo by’umutekano, aho buri gikorwa cya gisirikare cyangwa politiki gikurikiranwa n’amaso menshi kubera ingaruka gishobora kugira ku bihugu bihana imbibi ndetse no ku baturage babituye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

