Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma: yinjije amaraso mashya, Karake na Bayingana bahabwa inshingano zikomeye

Impinduka nshya zikomeye cyane Perezida Paul Kagame yakoze muri Guverinoma y’u Rwanda zateje impaka n’ibitekerezo byinshi mu nzego zitandukanye, cyane cyane kubera uburyo zasize hinjiyemo amaraso mashya mu buyobozi bw’inzego za Leta ndetse n’abayobozi bamwe bafite ubunararibonye mu gisirikare no mu miyoborere bakoherezwa guhagararira igihugu mu mahanga.

Izi mpinduka zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 10 Kamena 2026, zishingiye ku bubasha Perezida wa Repubulika ahabwa n’Itegeko Nshinga. Zakozwe muri minisiteri zitandukanye, mu bigo bya Leta no mu rwego rwa dipolomasi, aho abayobozi benshi bahawe inshingano nshya.

Mu mpinduka zakozwe, Damien Murwanashyaka yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo asimbuye Dr. Jimmy Gasore wari umaze imyaka isaga itatu kuri uwo mwanya. Uyu muyobozi mushya yinjira muri Guverinoma avuye mu buyobozi bw’ibigo bikomeye by’ubwubatsi n’iterambere ry’imiturire.

Murwanashyaka azwi nk’inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi, akaba afite uburambe bw’imyaka irenga 15 mu gucunga imishinga minini y’iterambere. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa Ultimate Developers Ltd, anayobora Preferred Contractors Ltd. Yakoze kandi mu bigo birimo ROKO Construction, Real Contractors, CIMERWA PPC, Century Engineering Contractors na Gasabo 3D Design Ltd.

Uretse uburambe bwe mu kazi, Murwanashyaka afite impamyabumenyi zitandukanye mu bijyanye n’ubwubatsi.

Yarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza y’u Rwanda ari mu banyeshuri batsinze neza kurusha abandi, mbere yo gukomeza amasomo ye muri Oklahoma Christian University. Ni kandi umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka, Chartered Institute of Arbitrators.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ni imwe mu zigarukwaho cyane muri iyi minsi kubera imishinga minini igihugu gikomeje gushyira imbere, irimo iy’imihanda, amashanyarazi, amazi, inyubako n’ingomero. Hari kandi imishinga imwe yagiye itinda kurangira cyangwa igahenda kurusha uko byari biteganyijwe, ibintu byatumye benshi bategereza kureba impinduka zizazanwa n’ubuyobozi bushya.

Muri iyo minisiteri kandi hashyizweho abanyamabanga ba Leta babiri. Armand Zingiro yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo nyuma yo kuva ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG. Mbere yaho yari yaranayoboye Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EUCL.

Zingiro yasimbuwe na Maximilien Byilingiro wagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG, umwe mu myanya ifite uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo kongera amashanyarazi ku baturage no guteza imbere urwego rw’ingufu.

Muri MININFRA kandi hinjiye Col. Claudien Bizimungu wagizwe Umunyamabanga wa Leta. Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Engineer Brigade mu Ngabo z’u Rwanda, urwego rufite uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubwubatsi n’ibikorwaremezo bya gisirikare n’ibya gisivile.

Yanagize uruhare mu butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Jamaica bwo gufasha muri gahunda zo kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Izindi mpinduka zakozwe zagaragaye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, aho Antoine Marie Kajangwe yagizwe Minisitiri asimbuye Prudence Sebahizi.

Kajangwe yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri kuva muri Kanama 2024, mbere yaho akaba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari. Kuba yarakoreye igihe kinini muri MINICOM bituma benshi bamufata nk’umuntu usanzwe azi neza ibibazo n’amahirwe biri muri uru rwego rw’ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda.

Umwanya yari ariho washyizweho Chantal Tuyishimire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Mu zindi mpinduka zikomeye zakozwe harimo izo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Judith Uwizeye yongeye kugirwa Minisitiri w’iyi minisiteri asimbuye Christine Nkulikiyinka woherejwe mu mirimo ya dipolomasi.

Uwizeye si mushya muri izi nshingano kuko yanaziyoboye hagati ya 2014 na 2017. Muri Guverinoma yatangajwe muri Nyakanga 2025 yari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika. Afite ubunararibonye mu mategeko n’imiyoborere, akaba yarize amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mbere yo gukomeza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Groningen yiga amategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi n’ubukungu.

Mu rwego rwa dipolomasi na ho habaye impinduka zikomeye zagaragaje icyizere gikomeje kugirirwa bamwe mu bayobozi bafite amateka akomeye mu gihugu.

Lt. Gen. (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, asimbuye Amb. James Kimonyo. Karake ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi n’Umutekano ndetse anaba Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Maj. Gen. Bayingana Emmanuel yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, asimbuye Amb. Gatera James. Bayingana azwi cyane mu gisirikare cy’u Rwanda aho yayoboye amashuri ya gisirikare ndetse akanaba Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Undi woherejwe muri dipolomasi ni Col. (Rtd) Ruhunga Jeannot wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne. Ruhunga yamenyekanye cyane ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa RIB, aho yagize uruhare rukomeye mu kubaka no gukomeza uru rwego rw’ubugenzacyaha.

Christine Nkulikiyinka na we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne. Uyu muyobozi afite uburambe mu rwego rwa dipolomasi kuko yigeze guhagararira u Rwanda mu Buholandi no mu bindi bihugu by’i Burayi mbere yo kujya muri Guverinoma.

Mu bigo bya Leta na ho habaye impinduka zigaragaza gahunda yo kongerera inshingano abayobozi bafite uburambe n’abagaragaje ubushobozi. Louise Kanyonga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, mu gihe Michelle Umurungi yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ishoramari muri RSSB.

Abasesenguzi bavuga ko izi mpinduka zigaragaza icyerekezo cyo kuvugurura imikorere y’inzego za Leta, guha umwanya abayobozi bafite ubumenyi bwihariye ndetse no gukoresha ubunararibonye bw’abahoze mu nzego za gisirikare no mu buyobozi bukuru mu guteza imbere inyungu z’u Rwanda imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui