Abaturage bo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro babyutse batewe ubwoba n’urupfu rw’umugore wasanzwe amanitse mu mugozi mu rugo yabagamo, mu gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye gushakisha umugabo babanaga ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rwabaye mu buryo buteye amakenga.
Ibi byabereye mu Kagari ka Rurara, Umudugudu wa Kaboneye, ahagana Saa 7:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2026.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko umugore wari usanzwe abana n’uyu mugabo mu buryo butemewe n’amategeko yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyumba cy’urugo rwabo, mu gihe yari ahetse umwana muto wari ukiri muzima.
Bamwe mu baturage bavuga ko habayeho urujijo n’akababaro gakomeye nyuma yo kubona ko uwo mwana yaje kujishuka ava mu mugongo wa nyina akitura hasi, mu gihe nyina yari yamaze kwitaba Imana.
Polisi y’u Rwanda yemeje ko hari umugabo w’imyaka 25 ukekwaho kugira uruhare muri iki cyaha kandi ko yamaze gutoroka nyuma y’aho ibyabaye bimenyekaniye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko iperereza ryatangiye ndetse ko ukekwaho icyaha arimo gushakishwa kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.
Yagize ati: “Amakuru ni yo kandi ukekwaho gukora icyaha ari gushakishwa kugira ngo iperereza nirigaragaza ko ariwe wabikoze abiryozwe kuko yahise atoroka.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe hari ibikorwa bikekwa ko bishobora guhungabanya umutekano cyangwa ubuzima bw’abaturage.
Ati: “Amakuru ni yo kandi ukekwaho gukora icyaha ari gushakishwa kugira ngo iperereza nirigaragaza ko ariwe wabikoze abiryozwe kuko yahise atoroka.”
Polisi yongeye kwibutsa ko itazihanganira umuntu wese ukora ibyaha, kandi ko abazabigiramo uruhare bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Amakuru yamenyekanye kandi agaragaza ko nyakwigendera yari amaze igihe yaratandukanye n’uwo mugabo babanaga, ndetse yari yaravuye muri urwo rugo. Icyakora, amakuru ava mu baturanyi avuga ko yari amaze iminsi mike agarutse kubana n’uwo mugabo mbere y’uko uru rupfu rubaho.
Nubwo iperereza rikomeje, kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano ntiziratangaza icyateye uru rupfu cyangwa niba hari amakimbirane yari asanzwe hagati y’aba bombi.
Urupfu rw’uyu mugore rwongeye gukangurira abaturage n’inzego zitandukanye kurushaho kwita ku bibazo byo mu miryango no gushaka ibisubizo hakiri kare mbere y’uko bigera ku ngaruka zikomeye zirimo ihohoterwa n’urupfu.
Mu gihe ibikorwa byo gushakisha ukekwaho icyaha bikomeje, abaturage bo mu gace byabereyemo bavuga ko batewe agahinda n’ubu bwicanyi, cyane cyane kubera uburyo bwabayeho mu gihe hari n’umwana muto wari ahetswe n’umubyeyi we.
Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye byose ndetse hafatwe ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bizakusanywa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

