Chelsea ntabwo ifite gahunda yo kugurisha Pedro Neto ku giciro cyo hasi nubwo inyungu yamubonaho iramutse imugurishije ikomeje kwiyongera nyuma yuko amakipe akomeye yo mu Bwongereza akomeje kumwifuza. Ubuyobozi bw’iyi kipe burashaka ko agaciro ke kajyana n’ak’isoko ry’abakinnyi b’ibisatira rikomeje kuzamuka muri iyi mpeshyi.
Uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal yageze ku kibuga cya Stamford Bridge mu mpeshyi ya 2024 avuye muri Wolves, aho Chelsea yamutanzeho miliyoni 54 z’ama-Pound. Kuva icyo gihe, ibiciro by’abakinnyi bakina ku mpande byakomeje kuzamuka ku buryo amakipe menshi asigaye asabwa amafaranga arenze cyane ayo abo bakinnyi bagurwaga mbere.
Manchester City na Liverpool zombi zikomeje kuvugwa mu makipe yifuza Pedro Neto. Ibyo byatumye Chelsea itangira gutekereza ku gaciro yakwifuza mu gihe haba habonetse ubusabe bufatika.
Liverpool iri gushaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo gutandukana na Mohamed Salah, bityo kubona umukinnyi ushobora gutanga umuvuduko n’ubuhanga nka Neto biri mu byo iri gushyira imbere muri gahunda yayo yo kuvugurura ikipe.
Manchester City na yo ikomeje kuvugwaho inyota yo kongera imbaraga ku mpande mu busatirizi bwayo. Kuba Pedro Neto yarigeze gukorana neza na Enzo Maresca byatumye izina rye rikomeza kugarukwaho mu biganiro n’uyu mukinnyi yatoje muri Chelsea.
Chelsea yemera ko Pedro Neto ari umwe mu bakinnyi bafite agaciro gakomeye muri iki gihe. Nubwo adashobora kugera ku mibare ivugwa ku bandi bakinnyi nka Bradley Barcola cyangwa Yan Diomande, agaciro ke na ko gashobora kuzamuka cyane kurusha amafaranga Chelsea yamuguze.
Ibi bivuze ko ikipe yose ishaka kumwegukana izasabwa amafaranga arenze cyane miliyoni 54 z’Amapawundi Chelsea yamutanzeho mu myaka ibiri ishize.
Muri iyi mpeshyi, ibiciro by’abakinnyi bakina ku mpande byazamutse ku rwego rudasanzwe. Abakinnyi benshi bari kuvugwaho amafaranga arenga miliyoni 100 z’Amapawundi, ibintu bituma Chelsea na yo ibona impamvu yo kurinda agaciro ka Pedro Neto.
Iri zamuka ry’isoko rituma amakipe atagurisha abakinyi bayo ku giciro cyo hasi, cyane cyane abafite uburambe muri Premier League kandi bakiri mu myaka myiza yo gukina.
Uretse amakipe yo muri Premier League, amakipe yo muri Saudi Arabia na yo akomeje kugaragaza inyota yo kwegukana Pedro Neto. Ibyo bituma amarushanwa yo kumwegukana ashobora kurushaho gukomera mu byumweru biri imbere.
Nubwo bimeze bityo, nta kimenyetso kirerekana ko Chelsea yiteguye kwakira ubusabe butajyanye n’agaciro ibona uyu mukinnyi afite.
Mbere yo kuva muri Chelsea, Enzo Maresca yari yaragaragaje ko yishimiye uburyo Pedro Neto yakoraga ndetse n’urwego yari amaze kugeraho.
Yagize ati: “Ni umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, yicisha bugufi kandi akunda gukora cyane.”
Yakomeje avuga ati: “Ni umukinnyi w’ingenzi cyane kuri twe kandi twishimiye cyane Pedro. Ameze nk’abandi bakinnyi bose; agomba guhora ari ku rwego rwa 100 ku ijana kuko iyo ugabanutseho gato, haba mu mutwe cyangwa ku mubiri, muri iyi shampiyona ibintu bihita bikomera.”
Aya magambo yagaragaje icyizere Maresca yari afitiye Neto ndetse anasobanura impamvu amakipe akomeye akomeje kumubonamo umukinnyi ushobora kongera ireme ry’ubusatirizi.
Pedro Neto ari mu kiruhuko nyuma yo gufasha Portugal mu Gikombe cy’Isi, ariko izina rye rikomeje kuvugwa cyane ku isoko ry’igura n’igurisha.
Chelsea isa n’iyiteguye kumugumana keretse habonetse amafaranga ihamya ko ahuye n’agaciro ke ku isoko. Mu gihe Manchester City, Liverpool n’amakipe yo muri Saudi Arabia bikomeje kumukurikirana, ibyumweru biri imbere bishobora gutanga icyerekezo nyacyo ku hazaza h’uyu mukinnyi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

