Arsenal yiteguye guha Vinicius Jr umushahara utarigeze uhabwa undi mukinnyi, Liverpool ikomeje guhatana kuri Barcola.

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje gutanga inkuru zikomeye, aho amakipe akomeye i Burayi ari gukoresha imbaraga zidasanzwe ashaka kongera imbaraga mbere y’uko shampiyona zitangira.

Inkuru iri kuvugisha benshi ni iy’uko Arsenal yiteguye kugerageza gusinyisha rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Junior. Bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwiteguye kumuha amasezerano yaba ari yo akomeye kurusha ay’umukinnyi uwo ari we wese umaze gukinira Arsenal.

Amakuru avuga ko Vinicius Junior asanzwe ahembwa agera ku bihumbi 400 by’amapawundi buri cyumweru, ariko Arsenal yiteguye kurushaho kongera ayo mafaranga mu rwego rwo kongera amahirwe yo kumwumvisha kwerekeza i Londres.

Nubwo ibyo bitaba byoroshye kubera akamaro Vinicius afite muri Real Madrid, kuba Arsenal yiteguye gukora igikorwa nk’iki byerekana uburyo ishaka gukomeza guhatanira ibikombe ku rwego rwo hejuru.

Liverpool na yo ikomeje kuba imwe mu makipe akora cyane muri iri soko.

Abayobozi bayo baracyakomeje ibiganiro na Paris Saint-Germain ku bijyanye na Bradley Barcola, umukinnyi umaze kwigaragaza nk’umwe mu bafite ahazaza heza mu mupira w’u Bufaransa.

Amakuru avuga ko Barcola yemera igitekerezo cyo kwerekeza muri Liverpool nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri PSG.

Icyakora, ikibazo gikomeye gikomeje kuba amafaranga PSG isaba. Ikipe yo mu Bufaransa irifuza amafaranga hagati ya miliyoni 140 na 145 z’amapawundi, amafaranga ashobora gutuma Liverpool ikora amateka mashya muri Premier League ku bijyanye n’umukinnyi waguzwe menshi.

Chelsea nayo ikomeje gushaka kongera imbaraga hagati mu kibuga. Bivugwa ko bwa mbere iyi kipe yatanze miliyoni 64 z’amapawundi zanzwe na Bournemouth ku mukinnyi wayo Alex Scott, ariko ubuyobozi bwa Chelsea buracyafite icyizere cyo kugarukana andi mafaranga kugirango imwegukane.

Bournemouth iracyafata Alex Scott nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’ejo hazaza, ibintu bishobora gutuma ibiganiro bikomeza kuba birebire.

Ku rundi ruhande, Sunderland Ishimangira Ko Granit Xhaka Atagurishwa. Mu gihe hari amakuru yavugaga ko Chelsea ishobora kongera gushaka Granit Xhaka, umutoza wa Sunderland, Regis Le Bris, yashimangiye ko uwo mukinnyi atazagenda.

Yagize ati: “Oya, iyi ngingo yarangiye.”

Yakomeje avuga ko Xhaka yamaze gusobanura neza ejo hazaza he. Ati: “Yatubwije ukuri rwose ku hazaza he. Akunda Sunderland, ashaka kuguma muri Sunderland. Ashaka kubaka ahazaza ha Sunderland. Ni kapiteni mwiza. Umuyobozi ukomeye.”

Aya magambo agaragaza ko Sunderland idafite gahunda yo kurekura kapiteni wayo muri iri soko.

Manchester United na yo ikomeje gushakisha uburyo bwo kongera imbaraga hagati mu kibuga.

Amakuru yo mu Butaliyani avuga ko abayobozi b’iyi kipe batekereza gutanga Marcus Rashford muri Roma kugira ngo bagabanye amafaranga yasabwa kuri Manu Koné.

Icyakora, ayo makuru agaragaza ko uwo mugambi ushobora kutagerwaho kubera umushahara munini wa Rashford ugera ku bihumbi 325 by’amapawundi buri cyumweru, ibintu bishobora gukoma mu nkokora ibiganiro.

Real Madrid nayo irakomeje gutegura ahazaza hayo. Bivugwa ko yamaze kumvikana ku masezerano bwite na Yan Diomande, nubwo Paris Saint-Germain na yo yari yarageze kumvikana na we mu kwezi gushize.

Kugeza ubu, iyi kipe yo muri Espagne ni yo ivugwa nk’ifite amahirwe menshi yo kurangiza ayo masezerano ikamwegukana.

Mu yandi makuru, Enzo Maresca yakomoje ku bihuha bivuga kuri Rodri. Umutoza mushya wa Manchester City, Enzo Maresca, yavuze ko adahangayikishijwe n’ibihuha bivuga ku hazaza ha Rodri.

Yagize ati:  “Mbere na mbere ngomba kuvuga ko ku bakinnyi bakomeye hahora ibihuha, bityo rero ntabwo bimpangayikishije.”

Yakomeje agaragaza ko Rodri ari umwe mu bakinnyi beza ku isi kandi buri mutoza yakwifuza gukorana na we.

Yanemeje ko umukinnyi azabagwa mbere yo gufata ikiruhuko no gukomeza gahunda yo gukira mbere yo gusubira mu ikipe.

Nubwo ibiganiro byinshi bitaragera ku musozo, biragaragara ko amakipe akomeye arimo gukora ibishoboka byose ngo yongere imbaraga.

Arsenal, Liverpool, Chelsea, Manchester United na Real Madrid zose ziracyahanze amaso ku bakinnyi bashobora kuyongerera imbaraga, bityo bikaba biteganyijwe ko iminsi iri imbere izazana andi makuru akomeye mu isoko ry’igura n’igurisha.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui