Umwuka wa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje gufata indi ntera nyuma y’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye uwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange, byakurikiwe n’ubutumwa bukakaye yanyujije ku rubuga rwe rwa X, mu gihe ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS ryahamagariye imyigaragambyo yo kubishyigikira.
Ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika ibinyujije mu rwego rwayo rushinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC), yatangaje ko yafatiye ibihano Kabila, imushinja “ubufasha aha ihuriro AFC/M23”.
Ibyo bihano birimo gufatira imitungo yose yaba afite muri Amerika, yaba iyanditse ku izina rye cyangwa iyihishe inyuma y’ubundi buryo bw’imari, harimo konti za banki n’indi mitungo idafatika.
Nyuma y’iki cyemezo, Kabila ntiyatinze kugira icyo abivugaho. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatanze ubutumwa bwumvikanamo kunenga igitutu cy’amahanga ku gihugu cye, ashimangira ko RDC ikwiye kuyoborwa n’indangagaciro z’ubwigenge n’ubuyobozi bufite icyerekezo.
Yagize ati: “Umunsi RDC izayoborwa n’ubutwari, ubunyangamugayo ndetse n’icyerekezo cya panafricanisme, nta mbaraga z’amahanga zizashobora gutegeka igihugu cyacu cyangwa se ubushake bwacyo.”
Yakomeje agaragaza ko abaturage bafite ubumwe n’ubwigenge badakwiye gucibwa intege n’ibihano cyangwa igitutu cy’amahanga, ahubwo bagomba kwihitiramo icyerekezo cyabo no guharanira kubahwa ku rwego mpuzamahanga.
Ibi Kabila abitangaje mu gihe yari amaze igihe agaragara mu burasirazuba bwa RDC, cyane mu mujyi wa Goma, aho yimukiye asobanura ko ari uburenganzira bwe nk’Umunye-Congo, kandi ko kuhaba bidafitanye isano n’imikoranire n’ihuriro AFC/M23.
Yavuze ko afite umutungo yahaguze mu myaka yashize, kandi ko yagarutse mu gihugu agamije gukurikirana ibibazo byugarije RDC no gutanga umusanzu mu kubishakira ibisubizo, anashinga ihuriro rya politiki ‘Sauvons la RDC’.
Gusa ntashobora gukorera mu bice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa, kuko amaze igihe ahigwa n’inzego z’umutekano, by’umwihariko nyuma y’uko mu Nzeri 2025 urukiko rwa gisirikare rumukatiye igihano cy’urupfu, ibintu byarushijeho kuzamura ubushyamirane hagati ye n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Mu rwego rwo gushyigikira ibihano bya Amerika, ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi ryatangaje ko riteganya imyigaragambyo izabera i Kinshasa ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026.
Ubuyobozi bw’iri shyaka bwavuze ko iyi myigaragambyo igamije gushyigikira icyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump, aho Kabila ashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
UDPS yavuze ko iyi myigaragambyo igamije “kugaragaza ko abaturage bashyigikiye ingamba mpuzamahanga zifasha kugarura amahoro”, “gusaba ubutabera ku bantu bose bashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano” no “kwerekana ko ubutegetsi buriho bushyize imbere amahoro n’umutekano w’igihugu”.
Icyakora, iki cyemezo cyateje impaka ndende mu gihugu imbere. Hari abashyigikiye bavuga ko ari intambwe igamije gukemura ikibazo cy’umutekano kimaze igihe, mu gihe abandi bagaragaza ko gishobora kurushaho kongera umwuka mubi hagati y’imitwe ya politiki.
Ibi bibaye mu gihe Amerika imaze igihe igaragaza ko ishaka kuba umuhuza mu bibazo bya RDC n’akarere, cyane kuva mu ntangiriro za 2025.
Amerika yagize uruhare mu guhuza RDC n’u Rwanda mu masezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena no mu Ukuboza 2025, yari agamije gusenya umutwe wa FDLR mu minsi 90 no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.
Nubwo ayo masezerano atarashyirwa mu bikorwa, hari ibimenyetso byagiye bigaragaza ko Leta ya RDC ikomeje gufasha FDLR, ariko Amerika ikabirenza amaso, ahubwo igashyira igitutu ku Rwanda, irusaba gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Ibi byanagaragaye muri Werurwe 2026, ubwo yafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, Amerika yakomeje kunenga ihuriro AFC/M23, irishinja guhungabanya umutekano wa RDC, nubwo idakunze kuvuga ku bitero bya drones bivugwa ko bikorwa n’ingabo za Leta ya RDC mu bice birimo Minembwe na Masisi.
Ibi bitero byavuzweho cyane nyuma y’aho byahitanye Lt Col Willy Ngoma, wahoze ari umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, wiciwe i Rubaya muri Gashyantare 2026, ndetse n’Umufaransakazi Karine Buisset wakoraga ibikorwa by’ubutabazi, wiciwe i Goma muri Werurwe 2026.
AFC/M23 yakomeje kunenga guceceka k’umuryango mpuzamahanga kuri ibi bikorwa, igaragaza ko iyo yirwanaho ihita inengwa, mu gihe ibikorwa by’ingabo za Leta bidahabwa agaciro kangana. Iri huriro ryavuze ko “rizakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zaryo zirimo kurinda abasivili no kwirwanaho”.
Mu gihugu imbere, igitutu gikomeje kwiyongera ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi busabwa gutanga ibisubizo bifatika ku mutekano wo mu burasirazuba, aho intambara n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.
Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko ubutumwa bwa Kabila bushobora kurushaho gukaza impaka ku ruhare rw’amahanga mu bibazo bya Afurika, cyane cyane ku birebana n’ubwigenge n’inyungu z’ibihugu bikomeye.
Hari impungenge ko imyigaragambyo ya UDPS ishobora kongera ubushyamirane hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’ababurwanya, bigashyira igihugu mu kindi cyiciro cy’amakimbirane ya politiki.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

