Ibitekerezo bikomeje gukwirakwizwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, by’umwihariko abari mu mahanga, bikomeje guteza impaka ku miyoborere y’igihugu no ku cyerekezo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho bamwe bavuga ko Abahutu bashyirwa mu myanya y’ubuyobozi ari “udukingirizo.” Ibi byamaganiwe kure na Gen (Rtd) Fred Ibingira, wavuze ko ibyo ari ibinyoma bigamije guharabika ubuyobozi no gusenya ubumwe igihugu kimaze kugeraho.
Yabigarutseho ku wa 30 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, CHENO, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na RALGA.
Mu ijambo rye, Ibingira yamaganye abavuga ko Abahutu bashyirwa mu buyobozi ari udukingirizo, aboneraho kugaragaza ko politiki y’u Rwanda idashingiye ku moko ahubwo ishingiye ku bushobozi n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Barangiza bakaza, bakababeshya, ngo gufata Abahutu ni udukingirizo. Ariko ibyo bintu ko ari udukingirizo, Kayibanda yananiwe gufata Abatutsi ngo abashyire muri Guverinoma ye bavuge ko ari udukingirizo? Habyarimana byaramunaniye? Ndetse tuve no kuri abo FDLR kugeza uyu munsi, muzanshakiremo n’umwe.”
Yakomeje agaragaza ko no mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora igihugu, FPR Inkotanyi yashyize imbere politiki y’ubumwe aho abayobozi batandukanye bakomokaga mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.
Yatanze urugero rwa Alexis Kanyarengwe wari Chairman wa FPR Inkotanyi mu 1990, ndetse n’abasirikare bakuru nka Col Lizinde, Biseruka na Muvunanyambo bahawe imyanya ikomeye nubwo hari abari baratangiranye urugamba batayihawe.
Ati: “Amapeti yatanzwe akomeye ya mbere uhereye kuri Afande, yari amapeti 10 bitaga members of high command. Biseruka yari uwa cyenda mu gihe Muvunanyambo yari uwa 10. Ntibansanze mu ishyamba se? Sinigeze mba we, n’uyu munsi iryo peti sindanarigira.”
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbere uburinganire n’ubushobozi aho kwita ku moko, anenga ababyita udukingirizo.
Ati: “Abantu bakavuga ngo ni udukingirizo? Noneho FDLR nikore udukingirizo itware Ibingira njyeyo ingire agakingirizo. Ariko Politiki ya FDLR baguca ijosi uwo munsi. Ibikorwa ntabwo ari udukingirizo ni politiki abantu bakora, bemera yubaka iki gihugu kandi izagenda isimburana.”
Yagarutse kandi ku bantu bamwe baharabika igihugu kandi barigeze kugirirwa neza n’Inkotanyi, atanga urugero rwa Brig Gen Emmanuel Habyarimana (BEM), wahoze afunzwe na leta ya Habyarimana ariko akaza gufungurwa n’Inkotanyi, akazamurwa mu ntera kugeza abaye Minisitiri w’Ingabo. Nyuma yaje guhunga, ubu akaba ashinja RPA kwica Abahutu.
Ibingira yamwamaganye agira ati: “Wowe waje uri Major, RPA ikugira Lt Colonel, ikugira Colonel, ikugira Brigadier General, ikugira Minisitiri w’Ingabo. Ese ijya kwica abo ngabo kuki idahera kuri wowe yica? Mu gitondo umaze guhaga, urahaguruka ufata inzira uragenda, ni yo mpamvu bavuga ibyo bavuga byose bakavuga ubusa.”
Mu kindi gice cy’ijambo rye, Ibingira yibanze ku kibazo cy’umutekano mu karere, yibutsa ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko gushyigikira umutwe wa FDLR bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Ati: “Jenoside yakozwe na Leta yari iriho ya Habyarimana na Sindikubwabo ku mugaragaro, Jenoside yahagaritswe na RPA ku mugaragaro, ku manywa. Nta wundi wayihagaritse, ntabwo ari aba badusakuriza kubera ko bategeka Isi, ntabwo ari aba badukikije kubera ko uyu munsi bafite Interahamwe bashyize mu gituza, bonsa. Uwonsa Interahamwe wese azibonera.”
Yakomeje agaragaza ko FDLR ikomeje gufashwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, igakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere k’ibiyaga bigari.
Ati: “Bateruye Interahamwe zose, FDLR iri hariya, bari kumwe na yo ku mugaragaro na gahunda zayo ni zo, ni uko ari yo bagomba kugarura hano. Ingengabitekerezo yabo bamaze kuyubaka ku buryo buhagije. Ibyo rero bigomba kugira icyo bitubwira nk’Abanyarwanda.”
Yashimangiye ko u Rwanda rutazemera guhungabanyirizwa umutekano n’abashyigikiye uwo mutwe, kabone n’iyo byasaba kwihanganira ibihano mpuzamahanga.
Ati: “Niba amahanga avuga ngo turabakomanyirije dushyizeho ibihano, twifate amaboko tuvuge tuti ‘turahina amaboko, Interahamwe zize zitwiraremo. Abatutsi bishwe mu 1994 iyo bashyirwa muri gereza, bagakatirwa imyaka 32 ubu baba bari gusohoka bagasanga imiryango yabo ariko uwapfuye aba yapfuye.’”
Yakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza kwirindira umutekano no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Ati: “Kuri aba bari kubaka ingengabitekerezo, bari kubaka FDLR, nta kundi [twavuga] ni uko twugarira igihugu cyacu neza. Aho buri muntu ari ni ukurwana urugamba kandi akarutsinda neza.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, na we yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda mu guhagarika Jenoside, ashimangira ko ubutwari bw’Inkotanyi ari isomo rikomeye rikwiye gukomeza kubakirwaho.
Ati: “Baritanze, barokora Abatutsi bicwaga mu gihe amahanga yarebereraga. Iyi ndangagaciro yaranze Inkotanyi yo gukunda igihugu no kucyitangira ni igihango gikomeye n’umurage dufitanye n’Inkotanyi.”
Yongeyeho ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano ya buri Munyarwanda, cyane cyane ko hari abayikwirakwiza bashaka kuyihakana no kuyigoreka.
Nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, aho imibare igaragaza ko ubumwe buri ku kigero cya 95,6%, ubwiyunge bukaba kuri 95%, mu gihe ubudaheranwa buri kuri 90,8%.
Ibingira yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu gukomeza kubaka igihugu no kurinda ibyagezweho, ati: “Abakuru turakuze, ariko abato iki gihugu kiri mu maboko yanyu. Mutazicuza mwagitakaje, mwakirekuye kikagenda mugasanga muricuza.”
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

