Ubuzima bwo gushinga urugo ku rubyiruko rwo mu byaro by’u Rwanda buragenda burushaho kugorana, aho bamwe mu basore bo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Mataba bavuga ko basigaye bahitamo kurongorera mu nzu z’ababyeyi babo kubera ubushobozi buke butabemerera kwiyubakira ingo zabo.
Bamwe muri abo basore bagaragaje ko ikibazo cy’ibiciro by’ubutaka cyabaye ingorabahizi, ku buryo kubona ikibanza cyo kubakamo inzu byarenze ubushobozi bwabo.
Umwe mu basore yagize ati: “Ikibanza ahantu washyira inzu yoroheje ntabwo baguca munsi ya miliyoni 1 Frw, kandi ntabwo papa wawe yaba yarakwishyuriye ishuri ngo umubwire aguhe n’aho gutura.”
Ibi bijyana n’ubushobozi buke bwo kwinjiza amafaranga, aho bavuga ko umubyizi ku munsi mu gace ka Mataba ari 1000 Frw gusa, bigatuma kwizigamira amafaranga yo kugura ubutaka bisa n’ibidashoboka.
Uwo musore yakomeje agira ati: “Urumva wazakorera igihumbi ku munsi ukazageza miliyoni yo kugura ubutaka?”
Kubera izi mbogamizi, hari abasore bavuga ko bahisemo kudatinya kurongorera iwabo, aho bazana abagore babo bakabana mu nzu z’ababyeyi babo, mu gihe abandi bo bahisemo gusubika gahunda yo gushaka kubera kubura ubushobozi bwo kwiyubakira.
Iki kibazo cyagarutsweho no mu nzego z’igihugu, aho Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko ikibazo cy’imiturire ku rubyiruko gikomeye cyane mu byaro.
Yagize ati: “Abaturage bageze mu gihe cyo gushinga urugo, bajya gusezerana ariko bakaba badafite aho batura, kandi n’abasanzwe bahafite bafite n’amasambu ntibayagurisha nta n’amabwiriza ahari yo kubwira ba baturage ngo nimutuze bano.”
Yakomeje ati: “Rero barasezerana bakajya kubana na ba se. Ari byo bya bindi bizana amakimbirane mu ngo, barabyararira he ko ntahahari? cyane ko nta n’amazu yo gukodesha usanga aba muri ibyo byaro.”
Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’imiturire atari icy’akarere kamwe gusa, ahubwo gifite ishusho rusange mu gihugu, cyane cyane mu byaro aho uburyo bwo gukodesha inzu bukiri buke cyane ugereranyije n’imijyi.
Imibare y’ibarura ry’abaturage igaragaza ko 72% by’Abanyarwanda batuye mu nzu zabo bwite, mu gihe 22% bakodesha. Mu byaro, abafite inzu zabo ni 83%, mu gihe abakodesha ari 11%. Ibi byerekana ko nubwo benshi batuye mu zabo, abageze mu gihe cyo kwiyubakira ingo zabo bahura n’imbogamizi zikomeye.
Mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, imibare igaragaza ko abatuye mu nzu zabo ari benshi mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bagera kuri 87%, mu gihe mu Mujyi wa Kigali ari 34% gusa, bigaragaza itandukaniro rikomeye mu buryo bwo gutura hagati y’icyaro n’umujyi.
Icyakora, nubwo imibare igaragaza ko abenshi batuye mu nzu zabo, ikibazo cy’urubyiruko rutangiye ubuzima bwo kwigenga kiracyari ingorabahizi, aho benshi bakomeje kubura aho batangirira bubaka ejo hazaza habo.
Abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe ingamba zirambye zirimo korohereza urubyiruko kubona ubutaka, guteza imbere imiturire iciriritse, no gushyiraho uburyo bworohereza abifuza kubaka inzu ntoya zibafasha gutangira ubuzima bwabo bwite, bitabaye ngombwa ko bakomeza gushingira imiryango mu nzu z’ababyeyi babo.
Ibi bibazo nibidakemurwa, bishobora gukomeza kugira ingaruka ku mibereho y’ingo nshya, harimo amakimbirane ashingiye ku kubana n’ababyeyi, ubucucike mu ngo, ndetse n’ihungabana ry’imibanire y’abashakanye, bikabangamira iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

