Inkuru ya Semuhungu Eric umaze iminsi atawe muri yombi yakomeje gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye, nyuma y’uko hatangajwe ibyaha akurikiranyweho ndetse n’ibikubiye muri dosiye yagejejwe mu bushinjacyaha.
Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa internet, ndetse no gusebanya.
Amakuru aturuka mu iperereza agaragaza ko Semuhungu yarezwe n’abasore babiri b’imyaka 22 na 20, bombi bavuga ko bagiye baryamana na we mu bihe bitandukanye. Aba basore bavuga ko hari igihe yabasindishaga mbere yo kubakoraho ibyo bavuga ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umwe muri bo, ufite imyaka 20 y’amavuko, avuga ko yatangiye kugirana imibonano mpuzabitsina na Semuhungu mu Ugushyingo 2025.
Undi nawe asobanura ko ibikorwa nk’ibi byabaye kenshi, aho yemeza ko baryamanye inshuro zitari munsi ya 15, ubwa nyuma bikaba byarabaye hagati ya Mutarama na Gashyantare 2026.
Nubwo ibi birego bikomeye, Semuhungu we yiregura avuga ko nta gahato na gato kabayeho. Mu ibazwa rye, yahakanye ko yaba yarasindishije abo baryamanaga, ashimangira ko banywaga inzoga ku bushake bwabo.
Yavuze ko ibikorwa byose byabaga byumvikanyweho hagati ye n’abo basore, nta gahato cyangwa kubahatira kwabayeho.
Ku birego byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, Semuhungu nabyo arabihakana. Avuga ko atazi urubuga rwitwa ‘The Perfect Boys’ bivugwa ko ruriho amashusho 21 y’urukozasoni, ndetse akemeza ko atigeze ashyira hanze amafoto cyangwa amashusho nk’ayo.
Yongeraho ko atazi uwamugizeho ‘Admin’ w’uru rubuga, ashimangira ko ibyo birego nta shingiro bifite.
Ku rundi ruhande, umwe mu bamureze agaragaza ko Semuhungu yakoresheje uburyo bw’iterabwoba kugira ngo akomeze kugirana na we imibonano mpuzabitsina.
Avuga ko yamubwiraga ko natemera kongera kumusanga, azabimenyesha umubyeyi we. Ibi bishimangirwa n’ubutumwa bwohererejwe ku wa 25 Werurwe 2026, aho umwe mu bareze yagize ati: “Kubwira mama byo urandegera iki? nagukoze iki? Umva Eric izo ’black mailing’ zawe ndazirambiwe, byabaye kabiri ntibyakongera niba wumva wandega kuri mama ngo nongere ngaruke genda nta ribi nzabyakira uko bije.”
Icyakora, Semuhungu we asobanura ko ibyo byumvikanye nabi. Avuga ko hari igihe uwo musore yamaraga iminsi adataha iwabo, bigatuma umubyeyi we amushakisha.
Mu bisobanuro yatanze, yavuze ko yabwiraga uwo musore ko nadataha azabimenyesha nyina, ariko ko yabikoraga agamije kumufasha gusubira mu rugo, atagamije kumutera ubwoba cyangwa kumuhatira gukora ibyo adashaka.
Mu gihe iperereza rikomeje no gutegereza itariki y’urubanza, iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa n’abantu benshi bitewe n’uburemere bw’ibirego n’ubuhamya butandukanye buri gutangwa n’impande zombi. Icyizere cyose kiri mu butabera, aho hazasuzumwa neza ibimenyetso byose kugira ngo hamenyekane ukuri kuri ibi birego bivugwamo Semuhungu Eric.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

