Ingabo za FARDC n’abambari ba zo basutse ibisasu karundura ku barwanyi ba M23 na Twirwaneho

Ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuzamo umwuka mubi w’umutekano, nyuma y’uko ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa ba zo bakomeje kugaba ibitero bikomeye mu duce tugenzurwa na M23 na MRDP-Twirwaneho iri mu ihuriro rya AFC, ibintu byavugwemo ko byahitanye abasivili benshi ndetse bigateza impunzi nshya.

Amakuru atangwa n’impande zitandukanye agaragaza ko ibi bitero byiyongereye cyane mu minsi ya vuba, cyane cyane mu bice bya Minembwe na Masisi, aho hakoreshejwe intwaro ziremereye n’indege zitagira abapilote zizwi nka drones z’ubwiyahuzi.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru, agaragaza ko ibi bitero byatangiye mu rukerera rwo ku wa 20 Mata 2026.

Yavuze ko “Saa 5:30, izi ngabo zanagabye igitero ku gace gatuwe cyane ka Mitimingi muri teritwari ya Masisi, hangirika byinshi, imiryango myinshi irahunga.”

Yakomeje asobanura ko mbere y’aho, mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Mata, habaye ibitero bikomeye byibasiye uduce twa Kalingi na Bidegu muri Minembwe ndetse na Mitimingi no mu bindi bice bihana imbibi, aho hakoreshejwe imbunda ziremereye n’izo drones.

Ku rundi ruhande, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byerekana ko agahenge kari kamaze kumvikanwaho katubahirijwe.

Yagize ati “AFC/M23 ikomeje kugaragaza ukurenga ku gahenge kenshi, gukorwa nkana na Leta ya Kinshasa. Ishimangira ko yiteguye rwose kurwanirira abasivili no gushyiraho umwanya ukwiye w’umutekano kugira ngo turinde abaturage intambara dushozwaho na Leta.”

Ibi bitero bikomeje kuba mu gihe hari hashize iminsi mike impande zihanganye zitangiye gutera intambwe iganisha ku guhagarika imirwano.

Tariki ya 14 Mata 2026, mu Busuwisi hasinywe amasezerano agamije gushyiraho urwego mpuzamahanga ruzajya rukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Aya masezerano yari akurikiye ibiganiro by’amahoro byari byatangiye tariki ya 13 Mata, byibandaga cyane ku gushakira ibisubizo ibibazo by’ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka n’intambara.

Icyakora, nubwo ibyo biganiro byari bikomeje, amakuru yagaragazaga ko ibikorwa bya gisirikare bitigeze bihagarara ku ruhande rwa Leta ya RDC, yakomeje gukoresha drones n’intwaro ziremereye mu bice bya Minembwe na Masisi.

AFC/M23 yatangaje ko ibi bikorwa bituma hibazwa ku bushake bwa Leta ya Kinshasa mu kugera ku mahoro arambye, ivuga ko yashyize imbere inzira y’intambara aho gushyira imbaraga mu biganiro.

Mu baturage, ubwoba bukomeje kwiyongera, aho benshi bavuga ko ibitero byibasira uduce dutuwe cyane bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, zirimo guhunga, kubura ibyabo, ndetse n’impfu z’abasivili.

Uko imirwano ikomeza gufata indi ntera, n’ibiganiro by’amahoro bikaba bisa n’ibiri kugenda bihura n’imbogamizi, haracyari urujijo ku hazaza h’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, aho abaturage bakomeje kuba abahohoterwa n’intambara idashira.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Abatuye muri Minembwe na Masisi bamaze iminsi batagoheka kubera ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC 
Lawrence Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 yiteguye gukomeza kurwanirira abaturage 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui