Hamenyekanye icyakomye mu nkokora umugambi w’Akazu wo kwisubiza ubutegetsi bw’u Rwanda

Nyuma yo guhagarikwa kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingabo za RPA, abahoze mu butegetsi bwa Habyarimana Juvénal bahisemo kwishyira hamwe mu mahanga bagamije gushaka uko basubira ku butegetsi bw’u Rwanda.

Uwo mugambi wibanze ku kongera kubaka imbaraga z’igisirikare cyari cyatsinzwe, ari cyo Ex-FAR, bafatanyije n’Interahamwe, binyuze mu gushaka intwaro no kongera kubongerera ubushobozi.

Mu bayoboye uyu mugambi harimo Gen Augustin Bizimungu wari ufite inshingano zo kuyobora igisirikare, mu gihe Agathe Kanziga yakoraga ibikorwa bya dipolomasi byo gushaka inkunga.

Icyakora, ibikorwa byinshi byategurirwaga mu nama zitandukanye zabereye cyane cyane muri Kenya, aho bamwe mu bagize itsinda ryari rizwi nk’Akazu bari barahungiye.

Mu gihe bari bakomeje gushaka uko Ex-FAR n’Interahamwe byabona intwaro zari zarahungiye muri Zaïre, Umuryango w’Abibumbye watangiye gushyira igitutu kuri Mobutu Sese Seko wari Perezida w’icyo gihugu, umusaba guhagarika ubufasha yahaga abo barwanyi.

Mu rwego rwo kugaragaza ko yubahiriza ibyo asabwa, Mobutu yafashe icyemezo cyo kwirukana zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda, ibintu byateye impungenge mu bagize Akazu batinya ko abarwanyi babo bashobora gusubizwa mu Rwanda cyangwa kwamburwa intwaro.

Ibyo byatumye bafata umwanzuro wo gutanga ruswa ku ngabo za Zaïre kugira ngo zemerere Ex-FAR n’Interahamwe kugumana intwaro mu nkambi zari zegereye umupaka w’u Rwanda.

Nk’uko byanditswe n’umwanditsi Andrew Wallis mu gitabo Stepp’d in Blood, Kabuga Félicien yohereje amafaranga angana n’ibihumbi 35 by’Amadolari kugira ngo ayo masezerano yubahirizwe.

Icyakora, ruswa yakomeje kuzamuka aho umusirikare wo ku rwego rwo hejuru yasabye ibihumbi 60 by’Amadolari kugira ngo yirengagize ibikoresho by’intambara byinjizwaga mu nkambi nka Mugunga hafi ya Goma.

Ibi byatumye abayobozi b’Akazu bakomeza gukusanya amafaranga mu nama zitandukanye, zirimo iyabereye i Nairobi mu rugo rwa Gen Gratien Kabiligi tariki ya 4 Ugushyingo 1995, aho hakusanyijwe Amadolari 17.000.

Nubwo ayo mafaranga yakusanywaga, imbaraga zari zatangiye kugabanuka. Abari bagize Akazu batangiye gucika intege bitewe n’uko Gen Bizimungu atihutishaga ibikorwa byo gutangiza intambara. Byageze aho bamwe batangira gutanga amafaranga make cyane, ava ku Madolari 20 akagera ku Idolari rimwe gusa.

Muri uwo mwuka wo gucika intege, Kabuga Félicien we yakomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza gushyigikira uwo mugambi, avuga ko yiteguye gutanga ibyo afite byose, kabone n’iyo byamusaba gusubira i Kigali “yambaye ubusa”.

Icyakora, abandi benshi batangiye kwibanda ku buzima bwabo bwite, gushaka visa zo kujya i Burayi cyangwa gushinga ibikorwa by’ubucuruzi i Nairobi.

Ibi byakurikiwe n’urwikekwe rwiyongera mu bagize Akazu, bamwe batangira gushinja Gen Bizimungu kudashyira mu bikorwa imigambi yari yarateguwe, bavuga ko ajya muri Kenya gusangira inzoga na Kabuga, akagaruka atagize icyo akora. Ibi byakomeje gucamo ibice itsinda ryari risanzwe rifite intego imwe.

Nubwo hari ayo makimbirane, hari ibindi bihugu byari bikomeje kugira uruhare mu gushyigikira uwo mugambi.

Ubutegetsi bwa Jacques Chirac mu Bufaransa bwagaragaje ubushake bwo gufasha Ex-FAR n’Interahamwe kubona intwaro n’imyitozo ya gisirikare. Ibi byagaragariye mu nama yabereye muri Zaïre mu ntangiriro z’Ukuboza 1995, yitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Kanziga, Mobutu, Gen Bizimungu na bamwe mu bofisiye b’Abafaransa.

Muri iyo nama, hafashwe imyanzuro irimo gutera u Rwanda banyuze i Gisenyi, bakamanuka berekeza mu bice bya Kibuye na Gikongoro. Mobutu yemeye gutanga miliyoni 6 z’Amadolari mu gihe bazaba bamaze gufata ikibuga cy’indege cya Cyangugu.

Ku rundi ruhande, Col Théoneste Bagosora na we yakomeje gushaka intwaro mu bihugu bitandukanye, birimo Afurika y’Epfo na Seychelles, aho yakuye toni 360 z’intwaro ziganjemo izaturutse muri Bulgaria.

Ibindi bihugu nka Libya, Misiri n’Afurika y’Epfo byari byitezweho gutanga ubundi bufasha burimo imbunda, za mortier, roketi n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Nubwo ibyo byose byari byarateguwe, imyitwarire mibi y’abarwanyi, irimo kugurisha intwaro no kwishora mu busambanyi bwatumye bamwe barwara SIDA, byongeye guca intege uwo mugambi. Byiyongeraho n’umwuka mubi hagati y’abayobozi n’abasirikare.

Icyaje kuba nk’icyemezo cya nyuma, ni igihe Gen Bizimungu yahamagaraga Kanziga kuri telefone akamumenyesha ko atazashobora gutera u Rwanda ngo akureho ubutegetsi buriho, akavuga ko yazashaka umusimbura.

Ibyo byagaragaje ko uwo mugambi wari ugeze ku iherezo, cyane cyane bitewe n’umwiryane wari umaze gufata intera mu bagize Akazu ndetse n’igitutu mpuzamahanga cyamagana ikwirakwizwa ry’intwaro.

Nubwo umugambi wo kwisubiza ubutegetsi utagezweho, Ex-FAR n’Interahamwe bakomeje kugaba ibitero shuma ku mupaka w’u Rwanda, byahitanye abasivili benshi, bikomeza guhungabanya umutekano mu bice byegereye umupaka.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Gen Augustin Bizimungu yeruriye Mobutu ko atashobora gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda 
Agathe Kanziga n’abandi bagize Akazu bashatse kwisubiza ubutegetsi ariko bagamburuzwa n’umwiryane hagati yabo

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui