Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ategerejwe mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, mu ruzinduko rw’akazi ruri kuvugisha benshi ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu gihe akarere ka Sahel gakomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere.
Perezidansi ya Burkina Faso yatangaje ko uru ruzinduko ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, aho Perezida Ndayishimiye azakirwa mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Koulouba, akagirana ibiganiro na mugenzi we uyoboye Burkina Faso, Ibrahim Traoré.
Ibyo biganiro biteganyijwe kwibanda ku mubano uri hagati y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Ndayishimiye ayoboye muri iki gihe, n’ihuriro ry’ibihugu bya Sahel rizwi nka Alliance of Sahel States (AES), ririmo Burkina Faso, Mali na Niger.
Perezida wa Burkina Faso yitezweho kuganira ku buryo ubwo bufatanye bwarushaho gushimangira umutekano n’iterambere muri aka karere gakomeje guhura n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro n’ihindagurika rya politiki.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Burkina Faso agaragaza ko ibiganiro bizibanda “ku bufatanye hagati y’Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel (AES) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyane cyane mu rwego rwo gushimangira umutekano n’iterambere mu karere.”
Ntabwo uru ruzinduko rurebana gusa n’ibiganiro bya politiki, kuko Perezida Ndayishimiye azanasura ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe kureba aho ubufatanye hagati y’u Burundi na Burkina Faso bushobora kwagukira, cyane cyane mu nzego z’ibikorwaremezo n’iterambere rirambye.
Icyakora, inyuma y’uru ruzinduko hagaragaramo indi shusho ya dipolomasi irimo uburemere, kuko ruje mu gihe Burkina Faso ikiri mu bibazo na AU yayihagaritse mu bikorwa byayo nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye tariki ya 31 Mutarama 2022, ubwo Ibrahim Traoré yafataga ubutegetsi akavanaho Roch Marc Christian Kaboré.
Icyo gihe, AU yatangaje ko “Burkina Faso izongera kwitabira ibikorwa byayo mu gihe izaba yasubijeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi,” ibintu byakomeje guteza impaka hagati y’ubuyobozi bw’icyo gihugu n’uyu muryango.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo bya Sahel, tariki ya 17 Nyakanga 2025, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagize Perezida Évariste Ndayishimiye intumwa yihariye yayo muri ako karere.
Yahawe inshingano zo kuganira n’abayobozi ba Burkina Faso, Mali na Niger, imiryango yo mu karere, sosiyete sivile ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushaka amahoro n’umutekano birambye binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Uru ruzinduko rero rufite ishingiro ikomeye, kuko rugaragaza intambwe ya mbere igaragara yo kugerageza kongera kuganira hagati ya AU n’ibihugu bya Sahel byagiye byitandukanya n’uyu muryango, bigashyiraho ihuriro ryabyo rya AES.
Hari kandi indi mpamvu ikomeye ituma uru ruzinduko rufatwa nk’urudasanzwe: mu Ukuboza 2025, Ibrahim Traoré ubwe yatangaje ko ategereje kuzaganira na Ndayishimiye ku mpamvu nyamukuru zatumye igihugu cye gihagarikwa muri AU. Icyo gihe yavuze ko azamubaza impamvu nyayo y’icyemezo cyafashwe n’uyu muryango.
Ibi bishyira Perezida Ndayishimiye mu mwanya ukomeye wa dipolomasi, aho agomba guhuza inyungu z’umuryango ayoboye n’ibyifuzo by’ibihugu bya Sahel bishaka kwigenga mu byemezo bya politiki n’umutekano.
Mu by’ukuri, uru ruzinduko rushobora kuba ari intangiriro y’ibiganiro bikomeye bishobora guhindura isura y’umubano hagati ya AU n’akarere ka Sahel, ndetse bikaba byatanga icyizere ku gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano bimaze igihe byugarije aka karere.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bagaragaza ko ibiganiro hagati ya Évariste Ndayishimiye na Ibrahim Traoré bigize icyo bigeraho, bishobora gufungura inzira nshya y’imikoranire hagati ya AU n’ibihugu bya AES, ndetse bigafasha mu kugarura icyizere n’umutekano mu karere ka Sahel kugarijwe n’ibibazo bikomeye.
Icyizere n’amaso menshi byerekejwe i Ouagadougou, aho hitezwe ibisubizo bishobora kugira ingaruka ku mugabane wose wa Afurika.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

