Hagaragajwe uruhare rw’Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera cyongeye kugaragaza ubukana bw’amateka y’icuraburindi, aho abarokotse n’abitabiriye iki gikorwa bagarutse ku ruhare rw’abantu batandukanye barimo n’Abarundi bagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye mu Bitaro bya Rilima, ahahoze ari Paroisse Gatolika ya Rilima, hatangijwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy’amateka giherereye ahahoze icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi biciwe muri ako gace. Iki cyobo cyari ubwiherero bwa Paroisse cyahinduwe ahantu h’ubwicanyi, gihinduka ikimenyetso cy’ubugome bwakozwe muri Jenoside.

Mu buhamya bwatanzwe, Rumanyika Issa Gazelle warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rilima, yagarutse ku buryo ibitero byatangiye mu minsi ya mbere ya Mata 1994, aho Interahamwe n’abandi bicanyi baturutse hirya no hino bagabye ibitero simusiga.

Ati “Ku itariki ya 10 – 11 Mata, 1994 nibwo ibitero by’Interahamwe n’abandi bicanyi bari baturutse hirya no hino, baturutse aho bateguriye ibitero byabo nibwo bageze hano n’imbaraga nyinshi. Abahungiye hano kuri Paroisse bamwe batangiriwe mu nzira bazi ko bahunze, abandi bari bahunze bagezeyo, abagezeyo bose biciwe aho kuri Paroisse.”

Yakomeje asobanura uburyo nyina, Mukandekezi Felisita, yishwe n’Abarundi bamusanze aho yari yahungiye kuri Kiliziya.

Ati “Na we yarasohotse ahura n’Abararundi bari aha, bavugaga ko bazi kwica Umututsi, ko umwica amuraza, ni bo bigishije ubugome bw’ubwicanyi bamwe mu baturanyi twari duturanye aha babafasha kwica.”

Rumanyika yagaragaje ko hari umugabo w’Umurundi witwaga Andereya wagize uruhare mu kwica umubyeyi we n’abandi bo mu muryango we.

Ati “Hano hari umugabo w’Umurundi bitaga Andereya ni we wamufashe (umubyeyi wa Rumanyika), na mushiki wange n’umwana we na bo arabica abata mu musarani… baje kubakuramo babajyana mu Rwibutso rw’I Gashora niho baruhukiye.”

Yagaragaje ko nubwo hari ibimenyetso n’ubuhamya bufatika, benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside, by’umwihariko Abarundi, batigeze bakurikiranwa.

Ati “Bari bafite ubwicanyi n’ubugome bakoze hano mu Rwanda babona ko bizabagiraho ingaruka basubira iwabo… ariko icyaha cya Jenoside ntabwo gisaza… kugeza ubu nta Murundi urakurikiranwaho icyaha cya Jenoside mu bari aha ngaha.”

Undi warokotse Jenoside, Gakwerere Sirilo, na we yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse nyuma yo guhungira i Burundi, agaragaza ubuzima bwari mu kaga gakomeye icyo gihe.

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Bugesera, Chantal Bankundiye, yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu gufasha abarokotse, hari ibibazo bikomeye bikigaragara.

Yagarutse ku bibazo by’abarokotse bafite ibikomere ku mubiri no ku mutima, ndetse n’abafite amacumbi ashaje adashoboye gusanwa.

Yagize ati “Abantu bafite inkovu zibabaje abenshi bazitewe n’Abarundi… Abarundi ntabwo bishe Abatutsi ba hano gusa, banyanyagiye mu karere ka Bugesera hose… Abarundi bari barimo, bari Interahamwe… twe dusaba ubutabera.”

Yongeyeho ko uburyo abo bicanyi bakoreshaga amazina amwe byatumye bigora kubamenya no kubakurikirana.

Ati “Uyu munsi baridegembya iwabo… Biratubabaza ntabwo twigeze tubona ubutabera ku byaha Abarundi badukoreye.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Joseph Nkuranga wari uhagarariye Akarere ka Bugesera, yakiriye ibyifuzo by’abarokotse anizeza ubuvugizi, cyane cyane mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka biri muri aka gace.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Nzayisenga Albert, yibukije ko Jenoside ari icyaha gitegurwa kandi kigashyirwa mu bikorwa ku buryo bwagutse, ashimangira ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kwiyubaka birinda icyatanya sosiyete.

Ati “Abantu bakwiye kubikora bazirikana ko nta Munyarwanda ukwiye kongera kuzira ubwoko bwe, cyangwa akazira uko yavutse.”

Yongeyeho ko nko mu rwego rw’ubuvuzi, serivisi zitangwa zigomba kwakira buri wese nta vangura, kuko aho ari ho hifashishwa mu kuvura ibikomere by’umubiri n’iby’umutima Jenoside yasize.

Iki gikorwa cyo Kwibuka cyabaye umwanya wo kuzirikana amateka, guha agaciro ababuze ubuzima, no kongera gusaba ubutabera ku byaha bitigeze bikurikiranwa, cyane cyane ku bakekwaho uruhare bakomoka hanze y’u Rwanda, aho abarokotse bagaragaza ko hakiri icyuho mu kubageza imbere y’ubutabera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui