Umubano hagati ya Mozambique n’u Rwanda watangiye kuzamo agatotsi?

Umubano hagati ya Mozambique n’u Rwanda ukomeje kuvugisha benshi, aho bivugwa ko watangiye kuzamo agatotsi nyuma y’amakuru agaragaza ko Leta ya Mozambique yananiwe kwishyura amafaranga agenewe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda (RDF) zimaze imyaka irenga itatu zifasha mu kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique muri Nyakanga 2021, mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye ibice bitandukanye by’iyo ntara ikungahaye ku mutungo kamere, by’umwihariko gaz. Kuri ubu, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abasirikare bayo bari muri Mozambique barenga 5,000.

Amakuru atangazwa n’ikigo Africa Intelligence agaragaza ko umwenda Leta ya Maputo ibereyemo u Rwanda ugeze kuri miliyoni 22 z’amadolari y’Amerika, angana n’umwaka wose utarishyurwa.

Ibi bishingiye ku masezerano bivugwa ko impande zombi zagiranye, ateganya ko Mozambique igomba kujya yishyura nibura miliyoni ebyiri z’amadolari buri kwezi.

Ibi bibaye mu gihe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bivugwa ko bitwara amafaranga menshi cyane buri kwezi, agera hagati ya miliyoni 10 na 20 z’amadolari, bigatuma ubukererwe mu kwishyura bushobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere yabyo.

Nubwo ikibazo cy’imyenda cyari gisanzwe gihari no mu mwaka wa 2024, ubwo Mozambique yayoborwaga na Filipe Nyusi, amakuru agaragaza ko kitari cyagera ku rwego kiriho ubu.

Nyuma y’uko Perezida mushya Daniel Chapo atangiye kuyobora igihugu muri Mutarama 2025, bivugwa ko yategetse ko kwishyura byongera gutangira hagati muri uwo mwaka, ariko bikarangira bidashyizwe mu bikorwa.

Impamvu zitandukanye ziravugwa ku kuzamuka kw’uyu mwenda. Harimo ikibazo cy’ubukungu Mozambique ifite, aho umwenda w’igihugu ugeze hafi kuri 71% by’umusaruro mbumbe wacyo.

Byongeye kandi, amafaranga ava mu misoro hafi ya yose akoreshwa mu kwishyura abakozi ba leta n’ibindi bikorwa bya buri munsi, bigatuma habura ayo gushyigikira ibikorwa by’umutekano.

Ubukungu bw’iki gihugu nabwo bukomeje kuzamuka ku kigero gito cyane, aho mu myaka ishize bwazamutseho hafi 2% gusa. Ibi byiyongeraho kuba imishinga minini yo gucukura gaz yari itegerejweho kuzamura ubukungu itaratangira gutanga inyungu ifatika.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko mu ishyaka riri ku butegetsi rya Frelimo harimo ubwumvikane buke ku kibazo cy’ingabo z’u Rwanda.

Hari igice cy’abayobozi batifuza ko ingabo z’amahanga ziguma muri Mozambique igihe kirekire, mu gihe abandi bo babona ko RDF ari ingenzi cyane mu kugarura no kubungabunga umutekano.

Aba nyuma bashimangira ko ingabo za Mozambique zitaragira ubushobozi buhagije bwo kwikorera inshingano z’umutekano, bityo ko gukurayo RDF byashyira mu kaga umutekano w’iyo ntara ndetse n’imishinga y’ishoramari iri kuhakorerwa.

Ni muri urwo rwego ibigo bikomeye bikora mu bucukuzi bwa gaz nka TotalEnergies na ExxonMobil bivugwa ko biri gushyira igitutu gikomeye kuri Leta ya Mozambique, bisaba ko ingabo z’u Rwanda zaguma muri Cabo Delgado nibura kugeza hagati ya 2029 na 2030, kugira ngo umutekano ukomeze kubungabungwa.

Icyakora, u Rwanda narwo rwatangiye kugaragaza ko rutishimiye uko ibintu bimeze. Mu kwezi gushize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko hashobora gufatwa icyemezo cyo gucyura ingabo z’u Rwanda, mu gihe ikibazo cy’amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa byazo kitakemutse.

Yagize ati: “u Rwanda rushobora gucyura ingabo zarwo ziri muri Cabo Delgado, mu gihe haba habuze amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa byazo muri iriya ntara.”

Aya magambo aje akurikiye andi makuru yavugaga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushobora guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro wageneraga ibikorwa bya RDF muri Mozambique, ibintu byarushaho gukomera ikibazo cy’amafaranga.

Ibi byose bishyira Mozambique mu ihurizo rikomeye hagati yo gukomeza kwifashisha ubufasha bw’ingabo z’u Rwanda zagaragaje umusaruro mu kugarura umutekano, no gushaka uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu bikomeje kuyizitira.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ikibazo cy’uyu mwenda nacyo gishobora kugira ingaruka ku mikoranire mpuzamahanga no ku cyizere mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, cyane cyane mu gihe ibikorwa nk’ibi bisaba ubushobozi buhoraho bw’amafaranga.

Uko ibintu bizagenda mu mezi ari imbere bizaterwa n’ubushake bwa politiki ku mpande zombi, ubushobozi bwa Mozambique bwo kwikura mu bibazo by’ubukungu, ndetse n’igitutu gikomeje gushyirwa kuri Leta ya Maputo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bafite inyungu mu mutekano wa Cabo Delgado.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui