Impinduka zigaragara mu mikinire ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda zikomeje gufata indi ntera, aho amakipe akomeye arimo APR FC na Rayon Sports agiye gukinira ku kibuga gito cya Stade Kamena giherereye i Huye, mu mikino y’Umunsi wa 28 iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Iyi mikino izahuza Mukura VS na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata Saa 15:00, mu gihe ku Cyumweru Amagaju FC azakira Rayon Sports, yose ikazabera kuri iki kibuga gito gisanzwe kimenyereweho kwakira imikino idakomeye.
Mu igenamigambi rya mbere ryashyizwe ahagaragara na Rwanda Premier League mu ntangiriro za shampiyona, iyi mikino yagombaga kubera kuri Stade Huye, kimwe mu bibuga byigeze kuba mpuzamahanga mu Rwanda.
Icyakora, iyi stade imaze amezi agera ku 11 idakoreshwa, nyuma y’uko ikibuga cyayo gitangiye kuvugururwa kuva muri Gicurasi 2025, ariko imirimo ikaba yaragiye itinda kurangira.
Kubera iki kibazo, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwafashe icyemezo cyo kwimurira iyi mikino kuri Stade Kamena, nubwo ifite ubushobozi buke bwo kwakira abafana ugereranyije n’ibibuga bisanzwe byakira amakipe akomeye.
Amakuru aturuka mu bantu bakurikiranira hafi iyi shampiyona agaragaza ko amakipe ya Mukura VS na Amagaju FC yabanje gutekereza kwakirira iyi mikino i Kigali, ariko bakaza guhura n’imbogamizi zo kubura ikibuga cya Kigali Pelé Stadium.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “kwakirira i Muhanga na byo ntibyakunze kuko hariya nta bucuruzi burimo.”
Ibi byagaragaje ko hatitawe gusa ku mikinire, ahubwo hanatekerejwe ku nyungu zishobora kuboneka mu bafana bitabira imikino.
Nubwo hari aya mahitamo, bamwe mu bayobozi b’amakipe bavuga ko icy’ingenzi cyashyizwe imbere ari ugushaka amanota kurusha inyungu z’amafaranga.
Hari uwagize ati: “bahisemo gutekereza cyane ku manota, birengagiza amafaranga atashoboraga kuba menshi cyane kubera abafana bake basigaye bitabira kuri APR FC na Rayon Sports bitewe n’ibihe bidashimishije zirimo.”
Stade Kamena ubusanzwe yakira abafana bake cyane, ibarirwa mu magana, bitewe n’ubuto bwayo ndetse n’impamvu z’umutekano. Ikibuga cyayo kizwiho kuba kigora amakipe atamenyereye kuhakinira, bigatuma imikino ihabera igira isura idasanzwe.
Ibi byigeze kugaragarira ku ikipe ya Mukura VS, aho yahatsindiye amakipe akomeye yo muri Sudani arimo Al-Hilal SC ibitego 3-1 ndetse na Al-Merrikh SC igitego 1-0. Ibyo byatumye Mukura iba ikipe imwe rukumbi yo mu Rwanda ibashije gutsinda ayo makipe yombi, bigaragaza imbaraga z’iki kibuga ku makipe ahakinira asanzwe ahamenyereye.
Kugeza ubu, Mukura VS iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 41, irushwa amanota atatu na Rayon Sports iri ku mwanya wa kane, mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa 15 n’amanota 27, irusha amanota atanu Rutsiro FC, mu rugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

