Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda igeze ku musozo, amarangamutima n’ihangana bikomeje gufata indi ntera mbere y’umukino utegerejwe na benshi uzahuza APR FC na Rayon Sports ku munsi wa 29, uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.
Uyu mukino umaze igihe kirekire ufatwa nk’uw’isonga mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho buri ruhande ruba rushaka kwerekana ubukaka n’ishema.
Icyakora, mbere y’uko aya makipe yombi ahura, amagambo ya rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, yazamuye impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru. Uyu mukinnyi uri mu bahagaze neza muri shampiyona, ntiyatinye kugaragaza uko abona uyu mukino ndetse n’ubwugarizi bwa mukeba wabo.
Nyuma y’imyiteguro y’uyu mukino, Ouattara yavuze amagambo ashobora gufatwa n’abafana ba Rayon Sports nk’agasuzuguro, aho yagaragaje ko gukina n’iyi kipe atari byo bimugora cyane ugereranyije n’andi makipe yo mu Rwanda.
Ati “Njye ku giti cyanjye nahitamo gukina na Etincelles cyangwa Amagaju aho gukina na Rayon Sports. Iyo ni imwe mu mikino ikomeye cyane kuwurusha. Rayon Sports na APR FC uba ari umukino ufunguye kuko ni amakipe makuru.”
Yakomeje agaragaza ko uyu mukino uba woroshye mu buryo bwo gutsinda ibitego kubera uko amakipe yombi akinamo ashaka igitego kurusha uko yitwararika ubwugarizi.
Ati “Buri wese aba ashaka kuwukina kuko ni umukino wo kwiryohereza. Njye nahitamo guhura na ba myugariro b’Amagaju cyangwa aba Etincelles, aho guhura na ba myugariro ba Rayon Sports.”
Aya magambo agaragaza ko uyu rutahizamu abona ubwugarizi bwa Rayon Sports nk’ubutamugora cyane, ibintu bishobora gutuma uyu mukino urushaho gushyuha bitewe n’igitutu cy’abafana n’icyizere cy’abakinnyi.
Ouattara, ufite ibitego 13 muri iyi shampiyona akaba ari umwe mu bayoboye abandi mu gutsinda, yagaragaje ko yiteguye gufasha ikipe ye kubona intsinzi muri uyu mukino.
Uyu mukinnyi kandi afite ubunararibonye mu mupira mpuzamahanga, aho yakinnye muri shampiyona zitandukanye zirimo izo muri Maroc, Algeria na Burkina Faso.
Nubwo yavuze ayo magambo, yagaragaje ko we na bagenzi be bafata uyu mukino nk’ingenzi cyane, cyane ko uhuza amakipe y’ibigugu mu gihugu.
Ku ruhande rw’imibare, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 55 nyuma y’imikino 28 imaze gukinwa, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 47, ibintu bituma uyu mukino uba ingenzi ku mpande zombi mu guhatanira imyanya ya mbere.
Uyu mukino uzaba ari isuzuma rikomeye ku magambo ya Ouattara, aho benshi bategereje kureba niba azashimangira ibyo yavuze mu kibuga cyangwa niba Rayon Sports izamwibutsa uburemere bw’iyi derby.
Abafana ku mpande zombi bakomeje kwitegura uyu mukino, buri ruhande rufite icyizere cyo kubona amanota atatu, mu gihe amagambo y’uyu rutahizamu yamaze gushyira igitutu ku bakinnyi ba Rayon Sports, by’umwihariko ab’inyuma bagomba kwerekana ko bashoboye guhangana n’uyu mukinnyi uzaba wugarije izamu ryabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

