Abayobozi ba RNC ya Kayumba Nyamwasa batangiye gucikamo ibice mu gihe Afurika y’Epfo n’u Rwanda byafunguye kubaka umubano mushya

Ibibazo bimaze igihe byugarije Rwanda National Congress (RNC) bikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bayo bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko batagishoboye gukorana n’ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe, babushinja kunanirwa kubungabunga ubumwe, kutubahiriza amahame ya demokarasi no gufata ibyemezo bidafitiwe ubwumvikane.

Ibi bibaye mu gihe kandi umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugeze ku rwego rushya rwo kongera kubakwa, ibintu abasesenguzi benshi babona nk’inkuru mbi kuri RNC imaze imyaka irenga icumi ikorera ibikorwa byayo byinshi muri icyo gihugu.

Mu ibaruwa yo ku wa 17 Kamena 2026, Visi Perezida wa Kabiri wa RNC muri Amerika, Ntwali Cédric, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije Serge Ndayizeye, batangaje ko bitandukanyije n’ubuyobozi bwari busigaye buyobowe na Dr. Emmanuel Kakizizimana, Ali AbdoulKarim na Dr. Etienne Mutabazi.

Aba bayobozi bombi bagaragaje ko batagishoboye gukomeza gukorana n’ubuyobozi bavuga ko bwataye umurongo w’indangagaciro z’umuryango ndetse bukaba butagishoboye guhuza abayoboke.

Mu nyandiko yabo, bagaragaje impamvu nyinshi zirimo kunanirwa kubungabunga ubumwe bw’abanyamuryango, gukora ibikorwa bihabanye n’amahame ya demokarasi, ubwubahane, ubwihanganirane n’ikinyabupfura, gufata ibyemezo bihubutse bitumvikanyweho ndetse no gukwirakwiza ibihuha no guharabika bamwe mu banyamuryango.

Abo bayobozi kandi banenze bikomeye imikorere y’ubuyobozi bwa RNC, bavuga ko kunanirwa guhuza abantu bake bari muri komite nyobozi ari ikimenyetso cy’uko butashobora kuyobora igihugu.

Bagize bati: “Imikorere yanyu iragaragara ko ihabanye kure n’imigambi n’imigabo ya RNC, tuzi kandi twemera. Kuba mwarananiwe guhuza abantu batandatu, biragaragara ko mudashobora guhuza miliyoni 14 z’Abanyarwanda.”

Aya magambo yongeye kugaragaza ubukana bw’amakimbirane amaze igihe avugwa muri RNC, aho bamwe mu bayoboke n’abayobozi bakomeje kutavuga rumwe ku bibazo bitandukanye by’uyu mutwe.

Kimwe mu bibazo byakomeje gutera impaka muri uyu mutwe ni ibura rya Ben Rutabana, ryakomeje guteza kutumvikana hagati y’impande zitandukanye.

Hari bamwe bakomeje kuvuga ko ibura rye rifitanye isano n’amakimbirane yari afitanye n’abayobozi bamwe muri RNC, mu gihe abandi bavuga ko ryaturutse ku bibazo bye bwite bitari bifitanye isano n’uyu mutwe.

Serge Ndayizeye, umwe mu bamaze gutandukana n’ubuyobozi bwa RNC ndetse unakorera umuyoboro wa YouTube wa RNC, aherutse kuvuga ko ibura rya Ben Rutabana rishobora kuba rifitanye isano n’ibibazo bye bwite nk’umuntu ndetse ko ashobora kuba yari afitanye amakimbirane n’abantu bamwe na bamwe.

Mu gihe RNC ikomeje guhura n’ibi bibazo by’imbere, indi nkuru ikomeye iri kubera ku rwego rwa dipolomasi ni iy’umubano uri kongera kubakwa hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ku wa 17 Kamena 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu biganiro byibanze ku kongera kubaka no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Lamola yavuze ko nubwo mu bihe bitandukanye habayeho kutumvikana, ibihugu byombi bifitanye byinshi bibihuza kurusha ibitandukanya.

Yagize ati: “Hejuru yo kudahuza no kutabona ibintu kimwe, umubano hagati y’ibihugu byacu buri gihe uba ari ubucuti, ari mwiza, ndetse wubakiye ku bufatanye n’ubwubahane. Afurika y’Epfo n’u Rwanda byikoreye inshingano yo gufatanya birushijeho, kuko hari byinshi bihuza abantu bacu.”

Yagarutse kandi ku mateka akomeye ibihugu byombi byanyuzemo, agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi n’Apartheid ari amasomo akomeye akomeje kubihuza.

Ati: “Ibihugu byacu byombi byaciye mu mateka ababaje, kuva ku gihe cya Apartheid muri Afurika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Tuzahora twibuka intwari zatanze ubuzima bwazo mu kubaka umusingi w’ibi bihugu uyu munsi byitwa u Rwanda na Afurika y’Epfo. Ibi biduhuza kandi byubakiye ku myemerere dusangiye yo kunga ubumwe, ubumwe bwa Afurika no gushyira imbere ubunyafurika.”

Lamola yanagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gutera intambwe nshya mu gusubiza ibintu mu buryo no kongera kubaka icyizere hagati y’impande zombi.

Yagize ati: “Afurika y’Epfo yongeye gushimangira ubushake bwayo mu kongera gusubiza ibintu mu buryo, ibihugu byacu byombi byashyizeho umusingi w’iki cyerekezo gishya.”

Kimwe mu byatangajwe bishimishije abaturage benshi ni uko ikibazo cya Visa ku Banyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo gishobora gukemuka mu gihe kitarenze amezi 12.

Lamola yavuze ati: “Iyi nama kandi izatuma haterwa intambwe mu kuba twabasha gukuraho icyemezo cyo gukumira ibijyanye na Visa ku Banyarwanda bafite Pasiporo zisanzwe, bashaka kuza muri Afurika y’Epfo.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimangiye uruhare Afurika y’Epfo yagize mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Afurika y’Epfo yagize uruhare rukomeye mu gufasha kongera kwiyubaka n’umuhate wo gutera imbere.”

Yanavuze ko ibiganiro byabereye i Pretoria bifungura ipaji nshya mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi.

Ati: “Inama y’uyu munsi igaragaza ubushake bw’abakuru b’ibihugu byacu bwo gutangira amateka mashya mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo. Yerekana imyemerere duhuriyeho ko ibiganiro, ubwubahane no kuganira byubaka ari uburyo bwiza bwo gukemura ubwumvikane buke no gushimangira ubufatanye.”

Abasesenguzi ba politiki babona ko ibi byose bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri RNC, cyane cyane kubera ko mu myaka yashize Afurika y’Epfo yari imwe mu nkingi zikomeye uyu mutwe washingiragaho ibikorwa byawo bya politiki.

Bemeza ko uko umubano wa Kigali na Pretoria ugenda urushaho gukomera, ari nako umwanya wa RNC ushobora kugenda ugabanuka, haba mu rwego rwa dipolomasi, urwa politiki ndetse no mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Bagaragaza ko kongera kubaka umubano hagati y’ibihugu byombi bishobora gusobanura igenzurwa rikomeye ku bikorwa by’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bakorera muri Afurika y’Epfo, ndetse bikagabanya urubuga rwa politiki uyu mutwe wari usanganwe.

Mu gihe abayobozi ba RNC bakomeje guterana amagambo no gushinjanya imbere mu muryango, ndetse Afurika y’Epfo n’u Rwanda bikaba biri gutera intambwe igana ku mubano mushya, hari benshi batangiye kwibaza niba uyu mutwe uzashobora kongera kwisuganya cyangwa niba uri mu cyiciro gishya cy’intege nke zishobora guhindura burundu ahazaza hawo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Serge Ndayizeye umaze iminsi atameranye neza na bagenzi be muri RCN yitandukanyije na bagenzi be
Visi Perezida wa Kabiri wa Rwanda National Congress, RNC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ntwali Cédric, yanenze imiyoborere yabo bafatanyije kuyobora

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui