U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaganiriye ku masezerano y’amateka

I Addis Ababa muri Ethiopia hateraniye ibiganiro bikomeye bishobora gutanga icyizere gishya ku bihumbi by’impunzi z’Abanyarwanda n’Abanye-Congo zimaze imyaka myinshi ziri kure y’iwabo, aho u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byahuriye mu nama igamije kunoza gahunda yo kuzicyura ku bushake, mu mutekano no mu cyubahiro.

Ibi biganiro byatangiye ku wa 20 Kamena bikazarangira ku wa 21 Kamena 2026, byahuje intumwa z’ibihugu byombi ndetse n’abahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro n’amasezerano amaze igihe ashyirwaho agamije gukemura ikibazo cy’impunzi kimaze imyaka myinshi mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Itsinda ry’u Rwanda muri ibi biganiro riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Aristarque, mu gihe RDC nayo yohereje intumwa zayo kugira ngo harebwe uburyo impunzi zifuza gutaha zakoroherezwa gusubira mu gihugu cyazo.

Ibi ni ibiganiro bya tekinike bitegura urwego rwo hejuru rw’inama y’abaminisitiri iteganyijwe ku wa 22 Kamena 2026. Iyo nama izasuzuma imyanzuro izaba yavuye muri ibi biganiro kugira ngo hafatwe ibyemezo bifatika byerekeye gahunda yo gucyura impunzi hagati y’ibihugu byombi.

Ibi bikorwa biri gukorwa hashingiwe ku cyemezo cyafashwe muri Nyakanga 2025, ubwo Guverinoma y’u Rwanda, iya RDC ndetse na HCR byemeranyaga gufatanya mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda n’Abanye-Congo zibishaka.

Iyo gahunda yubakiye ku masezerano impande zose zagiranye ku wa 17 Gashyantare 2010, ariko kandi ikongera imbaraga mu masezerano mashya yagezweho mu bihe bya vuba.

Harimo amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’amahame ya Doha yemerejwe hagati ya RDC n’ihuriro AFC/M23 ku wa 19 Nyakanga 2025.

Aya masezerano yose ashyira imbere ihame ry’uko impunzi ndetse n’abahungiye imbere mu gihugu bagomba guhabwa amahirwe yo gutaha ku bushake bwabo, mu mutekano usesuye kandi bubahiriza uburenganzira n’agaciro ka muntu.

Kimwe mu byaganiriweho cyane muri Addis Ababa ni uburyo bwo kongera icyizere mu mpunzi no mu baturage zizasubiramo. Impande zose zemeranyije ko amakuru ajyanye no gucyura impunzi agomba gutangwa mu buryo bunoze kandi bwumvikana kuri bose.

Biteganyijwe ko ikoranabuhanga rizakoreshwa mu gutanga amakuru ku mpunzi ndetse no ku baturage bazazakira, hagamijwe gukorera mu mucyo no gukuraho amakuru ayobya ashobora gutuma bamwe bagira impungenge zo gutaha.

Ikindi cyagarutsweho ni uruhare rw’abaterankunga mpuzamahanga, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Impande zose zemeranyije ko gahunda yo gucyura impunzi itarangirira ku kubageza iwabo gusa, ahubwo igomba gukurikiranwa n’ibikorwa bibafasha kongera kwiyubaka no kwisanga mu buzima busanzwe.

Muri gahunda yateguwe, impunzi zizataha zizafashwa kubona aho kuba, serivisi z’ubuvuzi, amahirwe yo kwiga, uburyo bwo kubarurwa mu nzego z’ibihugu byazo ndetse zinahabwe amahirwe yo kwinjizwa muri gahunda z’iterambere z’ibihugu byombi.

Abasesenguzi bavuga ko iki ari kimwe mu byemezo by’ingenzi bishobora gutuma impunzi zisubira mu buzima busanzwe nta bwoba bwo kongera guhunga, kuko ubufasha buteganyijwe budashingiye gusa ku rugendo rwo gutaha ahubwo bunareba uko zizabaho nyuma yo gusubira iwabo.

Kugeza ubu, u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga 136,000, muri zo hafi 100,000 zikaba ari Abanye-Congo bahunze umutekano muke n’intambara bimaze imyaka myinshi byugarije uburasirazuba bwa RDC.

Niba imyanzuro izava muri ibi biganiro ndetse n’inama y’abaminisitiri iteganyijwe ku wa 22 Kamena 2026 izashyirwa mu bikorwa nk’uko biteganyijwe, bishobora kuba intambwe ikomeye mu gukemura kimwe mu bibazo bimaze igihe biremereye akarere, ndetse bikaba intangiriro y’icyiciro gishya ku bihumbi by’imiryango yifuza kongera kubona igihugu yita iwabo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui