Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabaye umuntu wa mbere wagize uruhare rukomeye mu guhosha amakimbirane yari amaze iminsi avugisha benshi hagati y’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, na Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016.
Aya makimbirane yari yatangiye gukwira ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Bebe Cool ashinje Jolly Mutesi kumutekera umutwe no kumwambura amafaranga, ibintu byahise bikurura impaka zikomeye mu Rwanda no muri Uganda.
Bebe Cool yari yatangaje ko ikibazo cyatangiye nyuma yo guhura n’uwiyise Jolly Mutesi mu Bwongereza, aho yari yagiye kureba umukino wahuje Arsenal na Manchester United mu mwaka wa 2025. Uyu muhanzi yavuze ko yahawe isezerano ry’uko umwana we ashobora gufashwa kubona amahirwe ajyanye n’ikipe ya Arsenal, ibintu byatumye atanga amafaranga menshi.
Nyuma y’igihe, Bebe Cool yatangiye kuvuga ko yamenye ko yashutswe, maze yifashisha urubuga rwa X atangira gushinja Miss Jolly Mutesi kuba yaramucucuye amafaranga arenga miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda.
Mu butumwa bwinshi yashyiraga kuri uru rubuga, Bebe Cool yanagaragaje ibiganiro bya WhatsApp ndetse avuga ko yari afite amajwi n’ibindi bimenyetso bishobora kumufasha mu gihe ikibazo cyaba kigejejwe mu nkiko.
Ibyo birego byahakanywe mu buryo budasubirwaho na Miss Jolly Mutesi. Uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yavuze ko nta masezerano yigeze agirana na Bebe Cool kandi ko bishoboka cyane ko uyu muhanzi yaba yarahuye n’abatekamutwe bakoresha amazina y’abanyamahanga cyangwa ibyamamare bagamije kwiba abantu.
Mu gihe impaka zari zikomeje gufata indi ntera, Mutesi Jolly yifashishije abanyamategeko be bo muri Mbidde & Co. Advocates boherereza Bebe Cool ibaruwa imusaba gukuraho ubutumwa bwose bumushinja no kumwandikaho amagambo amuharabika mu gihe kitarenze amasaha 48, bitaba ibyo bakitabaza inkiko.
Iyi baruwa yabanje kwakirwa nabi na Bebe Cool wari watangaje ko adatewe ubwoba n’ikorwa ry’urubanza ndetse ko yari afite ibimenyetso bihagije byo kwisobanura imbere y’ubutabera.
Abakurikiranaga iki kibazo batangiye gutegereza kureba niba koko impande zombi zari guhurira imbere y’urukiko cyangwa niba hari indi nzira ishobora kuboneka.
Mu gihe ibintu byasaga n’ibigana mu nkiko, Gen. Muhoozi Kainerugaba yahisemo kwinjira muri aya makimbirane.
Mu gitondo cyo ku wa Kane, Bebe Cool yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Gen. Muhoozi Kainerugaba wamugiriye inama yo guhagarika amakimbirane no gushaka igisubizo cyubakiye ku bwumvikane.
Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefone ya mukuru wanjye Gen. Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Nka mukuru wanjye ndetse n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari nanditse kuri X (Twitter), ndetse tugakemura iki kibazo mu bwumvikane tutifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko twembi turi abo mu muryango we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame. Nishimiye inama yangiriye kandi ndabyemeye.”
Nyuma y’ubu butumwa, Bebe Cool yahise asiba inyandiko zose yari yarashyize kuri X zishinja Jolly Mutesi ubutubuzi.
Iki cyemezo cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu kugabanya ubushyamirane bwari bumaze iminsi hagati y’aba bombi.
Abasesenguzi batangiye kuvuga ko uruhare rwa Gen. Muhoozi rwashoboraga gutuma ikibazo kirangizwa mu nzira y’ubwumvikane aho kugera mu nkiko.
Nyuma y’amasaha make gusa Bebe Cool amaze gusiba ubutumwa bwe, haje indi nkuru yemeje ko ikibazo cyari kirangiye ku rwego rw’amategeko.
Abanyamategeko ba Miss Jolly Mutesi batangaje ko batazakomeza ikirego bari bateganyije kuregera Bebe Cool nyuma yo kubona ko yubahirije ibisabwa yari yamenyeshejwe.
Mu ibaruwa yo ku wa 18 Kamena 2026 yashyizweho umukono na Mbidde & Co. Advocates, bavuze ko Bebe Cool yasibye ubutumwa bwose bwafatwaga nk’ubwangiza izina rya Jolly Mutesi ndetse akanagirana ibiganiro n’umunyamategeko mukuru Dr. Fred Mukasa Mbidde.
Bavuze ko kubera ko ibyo yasabwaga byubahirijwe, ikibazo gifatwa nk’icyarangiye kandi ko nta gahunda ikiriho yo gukomeza urubanza kuri iki kibazo.
Icyakora, aba banyamategeko banibukije ko uburenganzira bwa Miss Jolly Mutesi bugikomeje kurindwa n’amategeko, ku buryo igihe hazongera kubaho ibikorwa bisa n’ibyamubayeho, bashobora kongera gufata izindi ngamba zemewe n’amategeko.
Iyi nkuru yasize benshi batangajwe n’uburyo ikibazo cyari cyaratangiye nk’intambara ikomeye ku mbuga nkoranyambaga cyarangiye binyuze mu buhuza bw’umuntu umwe.
By’umwihariko, byongeye kwerekana ubushuti bwa hafi Gen. Muhoozi Kainerugaba akunze kugaragaza afitanye na Miss Jolly Mutesi, uwo yakunze kugarukaho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza nk’umwe mu bantu yubaha kandi akunda.
Kugeza ubu, impande zombi zigaragara nk’izamaze gushyira hasi intwaro, ibintu byahagaritse urugendo rw’iki kibazo cyari kimaze iminsi gitegerejweho byinshi mu nkiko no ku mbuga nkoranyambaga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

