Umurwa mukuru wa Uganda ugiye kwimurwa uvanwe Kampala? Ibyo utamenye kuri iyi gahunda yazamuye impaka ndende

Meya w’Umujyi wa Kampala, Ronald Balimwezo, yamaganye gahunda ya Guverinoma ya Uganda yo kwimura buhoro buhoro inzego z’ubutegetsi zikava i Kampala zikajya i Nakasongola, ashimangira ko ibibazo by’umujyi bikwiye gukemurwa binyuze mu ishoramari rikomeye mu bikorwa remezo aho kwimura inzego za Leta.

Izi mpaka zongeye gukaza umurego nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere ry’Imijyi, Margaret Muhanga, abwiye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ishinzwe Ubutaka n’Imiturire ko Perezida Yoweri Museveni ashyigikiye igitekerezo cyo kwimura Umurwa Mukuru w’ubutegetsi mu byiciro.

Muhanga yavuze ko gahunda yo kwimura minisiteri, amashami ya Leta n’ibigo bya Leta i Kampala bijya i Nakasongola ishobora gutangira mu byiciro, ikazageza mu 2040.

Guverinoma ivuga ko Kampala imaze kuremererwa

Guverinoma ya Uganda ishingira cyane kuri gahunda yo kwimura zimwe mu nzego za Leta ku bibazo by’umubyigano ukabije, imitunganyirize y’umujyi n’ubushobozi buke bwa Kampala bwo kwakira ibikorwa byinshi by’ubutegetsi n’ubucuruzi.

Muhanga yavuze ko Perezida Museveni ashyigikiye icyo gitekerezo, ariko ko kwimura umurwa mukuru atari igikorwa cyakorwa mu gihe gito.

Ati: “Perezida ashyigikiye cyane iki gitekerezo cyo kwimura umurwa mukuru. Ariko ntabwo ari ikintu wakora mu munsi umwe. Bishobora kugeza mu 2040.”

Yavuze ko Kampala isanzwe itanga umusaruro muke ugereranyije n’amahirwe ihafite kubera umubyigano ukabije wo mu muhanda, ndetse ko Uganda itakaza miliyari hafi 1.6 z’amadolari buri mwaka kubera ibibazo by’ingendo.

Umubyigano wa Kampala uri mu mpamvu zikomeye

Muhanga yavuze ko abaturage benshi bahatirwa gutangira urugendo hakiri kare cyane kugira ngo babashe kugera ku kazi ku gihe, ibintu avuga ko bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’imiterere y’umujyi.

Ati: “Ni nde wishimiye kuba muri uyu mujyi? Njye ntabwo nishimye. Dutakaza miliyari 1,6$ buri mwaka kubera uyu mubyigano wo mu muhanda. Abantu bagomba kubyuka saa kumi za mu gitondo kugira ngo bagere ku kazi saa mbili.”

Yongeyeho ati: “Kampala ntigishoboye guturwamo, ntigishobora guhindurwa, ntigishobora gukomeza gutya, kandi tugomba kuyivamo.”

Ku ruhande rwa Guverinoma, Nakasongola ifatwa nk’ahantu hashobora gutangira kubakwamo umujyi w’ubutegetsi uteguwe neza, aho guhindura umujyi usanzwe ufite ibibazo by’imiturire n’ibikorwa remezo.

Kuki Nakasongola yatoranyijwe?

Muhanga yavuze ko Nakasongola yatoranyijwe nyuma yo kugereranywa n’indi mijyi ikomeye nka Mbarara, Fort Portal na Gulu.

Impamvu nyamukuru yatanzwe ni uko Nakasongola itanga amahirwe yo gutegura umurwa mukuru w’ubutegetsi uhereye ku ntangiriro, aho kubaka ibikorwa bishya mu mujyi usanzwe wuzuye ibikorwa n’abaturage.

Ibi byatuma inzego z’ubutegetsi zibasha gukorera ahantu hateguwe hashingiwe ku mihanda, imiturire, serivisi rusange n’imitunganyirize y’ubutaka.

Meya Balimwezo asaba ko Kampala ishorwamo imari

Balimwezo ntiyemera ko kwimura inzego za Leta ari cyo gisubizo ku bibazo bya Kampala.

Ahubwo avuga ko umujyi ukwiye guhabwa ubushobozi bw’amafaranga bukenewe kugira ngo ibikorwa remezo byongererwe ubushobozi, bityo Kampala ikomeze kuba ihuriro ry’igihugu.

Meya yavuze ko kuva Uganda yabona ubwigenge mu 1962, Kampala yagiye yiyubaka nk’ihuriro rikomeye rya politiki, ubucuruzi, uburezi, ubuzima n’ubwikorezi.

Ku bwe, uruhare Kampala imaze kugira mu bukungu n’imibereho y’igihugu rutuma icyemezo cyo kuyambura igice cy’ingenzi cy’inzego z’ubutegetsi kidakwiye gufatwa mu buryo bwihuse.

KCCA ivuga ko ibura igice kinini cy’ingengo y’imari ikeneye

Imwe mu ngingo Balimwezo ashingiraho ni ikibazo cy’ingengo y’imari ihabwa Kampala Capital City Authority (KCCA).

Yavuze ko KCCA ikenera hafi miliyari 2.4 z’amashilingi ya Uganda buri mwaka w’ingengo y’imari kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo by’ibikorwa remezo, ariko ikabona hafi 40% gusa by’amafaranga ikenera.

Ibi bisiga icyuho kingana na 60%, ku buryo umujyi udashobora gushyira mu bikorwa imishinga yose ikenewe kugira ngo ukemure umubyigano, imihanda, imiyoboro y’amazi, imiturire n’ibindi bikorwa remezo.

Balimwezo asaba ibiganiro n’abaturage

Balimwezo kandi yavuze ko kwimura Umurwa Mukuru cyangwa inzego z’ubutegetsi ari icyemezo gikomeye ku gihugu, ku buryo hakwiye kubanza kuba ibiganiro byagutse birimo abaturage n’izindi nzego bireba.

Yashimangiye ko Kampala atari umujyi wubatswe gusa nk’ahantu hari inzego za Leta, ahubwo ko ufite amateka n’uruhare runini mu iterambere rya Uganda.

Ku bw’iyo mpamvu, avuga ko aho kwimura inzego za Leta nk’uburyo bwo guhunga ibibazo bya Kampala, hakwiye kurebwa uburyo bwo kongera ishoramari mu bikorwa remezo no kunoza imiyoborere y’umujyi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui