U Rwanda rwasinye amasezerano n’indi kipe yo muri Premier League: Visit Rwanda igiye kugaragara imbere ku mwambaro wa yo

U Rwanda rwongeye gutera indi ntambwe ikomeye mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko gahunda ya Visit Rwanda isinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), aho ikirango cyayo kizajya kigaragara imbere ku mwambaro w’iyi kipe.

Aya masezerano aje mu gihe Aston Villa yashakaga umuterankunga mushya uzasimbura Betano, ikigo cy’imikino y’amahirwe cyari gisanzwe cyamamaza imbere ku mwambaro wayo.

Impamvu yo gushaka uwo muterankunga mushya ishingiye ku cyemezo cya Premier League cyo guhagarika kwamamaza ibigo by’imikino y’amahirwe imbere ku myambaro y’abakinnyi guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027. Byatumye amakipe atangira gushaka abafatanyabikorwa bashya bahuza n’icyerekezo cy’irushanwa ndetse n’ibyo abafana bifuza.

Muri Aston Villa, inshingano zo gushaka umuterankunga mushya zari zarahawe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Francesco Calvo, wari ufite intego yo kongera amafaranga ikipe yinjiza no kubona abafatanyabikorwa bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Amakuru ava mu bantu bazi iby’aya masezerano agaragaza ko ashobora kuba ari yo afite agaciro kanini Aston Villa yigeze kugirana n’umuterankunga mu mateka yayo, ibintu bishimangira uburyo impande zombi zibonamo amahirwe yo kwagura ibikorwa byazo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano ni indi ntambwe yo gukomeza gukoresha siporo nk’urubuga rwo kumenyekanisha igihugu nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo n’ishoramari.

Visit Rwanda yari isanzwe ifitanye ubufatanye n’amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético de Madrid yo muri Espagne.

Yanakoranye na Arsenal yo mu Bwongereza mu gihe cy’imyaka umunani, aho ikirango cya Visit Rwanda cyagaragaraga ku kuboko kw’imyambaro y’abakinnyi b’iyo kipe.

Icyakora, ubufatanye bushya na Aston Villa buzaha Visit Rwanda umwanya munini kurushaho kuko ikirango cyayo kizajya kigaragara imbere ku mwambaro, ahantu hafatwa nk’ah’ingenzi cyane mu kwamamaza mu mupira w’amaguru.

Ibi bivuze ko Visit Rwanda izajya ibonwa n’abarenga miliyoni z’abafana bareba imikino ya Premier League buri mwaka, ndetse ikazagaragara no mu marushanwa Aston Villa izitabira ku Mugabane w’u Burayi, ibikorwa byo kwamamaza, ibiganiro by’itangazamakuru ndetse no ku bicuruzwa bitandukanye by’iyi kipe.

Ku rwego rw’ubucuruzi, ibi byitezweho kongera izina ry’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bukerarugendo no gukurura ishoramari, kuko umupira w’amaguru ukomeje kuba umwe mu mikino ikurikirwa cyane ku Isi.

Aston Villa na yo ibonye umufatanyabikorwa mushya mu gihe ikomeje kubaka ikipe ihatanira imyanya yo hejuru muri Premier League ndetse no mu marushanwa y’i Burayi.

Ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bwongereza. Mu 1982 yegukanye igikombe cya UEFA Champions League, kimwe mu bikomeye ku Mugabane w’u Burayi, ndetse mu 2026 yongeye kwandika amateka yegukana UEFA Europa League.

Mu myaka ya vuba, Aston Villa yongeye kwisubiza umwanya mu makipe akomeye yo mu Bwongereza, ihatana n’amakipe akunze kuza imbere muri Premier League ndetse iniyubakira izina ku rwego rw’u Burayi. Ku mpande zombi, aya masezerano agaragaza uburyo ubufatanye hagati ya siporo n’ubukerarugendo bukomeje gufata indi ntera.

Aston Villa ibonye umuterankunga mushya uhamye, mu gihe Visit Rwanda ibonye urubuga runini rwo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu cyakira ba mukerarugendo n’abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui