Ikipe ya Manchester United ikomeje gahunda yo kwivugurura mbere y’uko shampiyona nshya itangira, aho amakuru mashya agaragaza ko ubuyobozi bwayo butaranyurwa n’abakinnyi bamaze kugera muri iyi kipe.
Nyuma yo kuhagera kwa Andrey Santos na Karl Darlow ndetse n’uko Youri Tielemans ategerejwe kurangiza kwimukira i Old Trafford mu minsi ya vuba, ubuyobozi bwa Manchester United buracyateganya kongeramo nibura abandi bakinnyi batatu bafite ubushobozi bwo kongera ubukana bw’iyi kipe.
Amakuru atandukanye agaragaza ko Umutoza n’abayobozi bashinzwe gushaka abakinnyi bifuza kongera imbaraga hagati mu kibuga, ku ruhande rw’ibumoso mu busatirizi ndetse no kubona rutahizamu ushobora gutanga ibitego bihoraho.
Iki cyemezo cyerekana ko Manchester United ishaka kubaka ikipe ifite abakinnyi bahagije kugira ngo ihatane mu marushanwa yose izitabira muri uyu mwaka.
Mu bakinnyi bari kugarukwaho mu kibuga hagati harimo Adam Wharton, Alex Scott, Aurelien Tchouameni na Carlos Baleba.
Aba bose bafatwa nk’abakinnyi bafite ubushobozi bwo kongera ubukana mu guhererekanya umupira, kugenzura umukino ndetse no gufasha ikipe haba mu bwugarizi no mu busatirizi.
Ku ruhande rw’ibumoso mu busatirizi, Manchester United ivugwaho gukurikiranira hafi Crysencio Summerville.
Uyu mukinnyi afatwa nk’umwe mu bashobora kuziba icyuho cya Marcus Rashford nyuma y’uko umugambi wo kumugurisha burundu muri Barcelona utabashije kugerwaho mu kwezi gushize.
Abasesenguzi bemeza ko kubona umukinnyi ushobora kongera umuvuduko, gutsinda no gutanga imipira yavamo ibitego biri mu byo United ishyize imbere muri iri soko ry’igura n’igurisha.
Nubwo ibikorwa byo kugura abakinnyi bikomeje, Manchester United yanakiriye ku mugaragaro umunyezamu Karl Darlow, wari usanzwe akinira Leeds United.
Nyuma yo kwerekeza muri Old Trafford, Darlow yahise yifashisha imbuga nkoranyambaga asezera ku ikipe yari amazemo igihe, agaragaza ko ayivuyemo afite amarangamutima menshi.
Yagize ati: “Kuri Leeds United, iki cyari igice cyihariye cyane mu buzima bwanjye.
Gufasha iyi kipe kongera kuzamuka muri Premier League ni kimwe mu bintu nzahora nishimira, kandi kumenya ko iyi kipe igiye gukomeza kuguma aho ikwiriye kuba bituma ibyo twagezeho birushaho kugira agaciro.
Ku bakinnyi twakinanye, abatoza, abakozi ndetse n’abandi bose bakora inyuma y’amarido, murakoze kuba mwaratumye igihe namaze hano kiba urwibutso rwiza cyane. Mvuye hano mfite inshuti nziza, ibintu byinshi nibuka ndetse n’ishema rikomeye ryo kuba naragize uruhare muri uru rugendo rw’iyi kipe.
Ku bafana, mwarakoze ku nkunga idasanzwe mwampaye. Urukundo mufitiye iyi kipe ntirugereranywa. Byari icyubahiro gikomeye kubaserukira. Nzajya mbakurikirana kandi nifurize buri wese ufitanye isano na Leeds United gukomeza gutsinda. Murakoze kuri byose.”
Aya magambo agaragaza uburyo Darlow yubashye ikipe yari avuyemo ndetse n’uburyo asize afitanye umubano mwiza n’abafana ba Leeds United.
Ku ruhande rwa Manchester United, kuza kwe bitegerejwe kongera ubunararibonye mu izamu no kongera amahitamo y’abatoza muri shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa.
Nubwo ibikorwa byinshi bimaze gukorwa ku isoko ry’igura n’igurisha, ibimenyetso byose byerekana ko Manchester United itararangiza gahunda yayo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

