Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryita biriye inama mpuzamahanga ikomeye cyane.

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikomeje kwerekana uruhare rufatika mu guteza imbere ubufatanye n’amahoro binyuze mu mikino ya gisirikare, aho riri kwitabira nama mpuzamahanga y’Inteko Rusange ya 9 y’Umuryango w’Imikino ya Gisirikare muri Afurika OSMA iri kubera mu mujyi wa Livingstone muri Zambiya, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 18 Mata 2026.

Iri tsinda riyobowe na Col Désiré Migambi Mungamba, ushinzwe ubufatanye bw’ingabo n’abaturage, rikaba rinahagarariye u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Imikino ya Gisirikare CISM.

Uru rwego ruhuza ibihugu byinshi ku Isi hagamijwe gukoresha imikino nk’inzira yo kubaka ubumwe n’amahoro.

Iyi nteko rusange ya OSMA ifatwa nk’urubuga rukomeye ruhuza abayobozi n’inzobere mu mikino ya gisirikare ku mugabane wa Afurika, aho basuzumira hamwe ibyagezweho, bagashyiraho ingamba nshya zo kurushaho guteza imbere uru rwego.

Ibiganiro biri kwibanda ku buryo imikino ya gisirikare yakomeza kuba igikoresho cyubaka ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu, ikanagira uruhare mu kwimakaza ituze n’umutekano.

Mu biri kwigwaho kandi harimo uko hakongerwa ubushobozi bw’abakinnyi n’abatoza, kunoza imyiteguro y’amarushanwa akomeye ateganyijwe, gusuzuma ingengo y’imari y’ibikorwa by’imikino, ndetse no gutegura aho ibikorwa bizabera mu bihe bizaza.

Ni ibiganiro bigamije gutuma Afurika igira uruhare rukomeye ku rwego mpuzamahanga mu mikino ya gisirikare.

Intego nyamukuru y’iyi gahunda yose ishingiye ku ihame rivuga ko “ubucuti bwubakwa binyuze mu mikino”, aho siporo ifatwa nk’ikiraro gihuza ingabo z’ibihugu bitandukanye, zigahurira ku ndangagaciro rusange zirimo kwitanga, kwicisha bugufi, kuba inyangamugayo, gukorera hamwe no kubahana.

Ku ruhande rw’u Rwanda, kwitabira iyi nteko ni amahirwe yo gukomeza kwagura ubufatanye mpuzamahanga, no gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu, mu rwego rwo kubaka ingabo zifite ubuzima bwiza, zitekanye kandi zifite ubushobozi bwo guhangana n’inshingano zazo mu kubungabunga amahoro.

Ibi bikorwa by’imikino ya gisirikare bikomeje kugaragara nk’inkingi y’ingenzi mu gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu bya Afurika, aho siporo iba ururimi rusangi ruhuza abasirikare, igakuraho inzitizi zishingiye ku mateka cyangwa politiki, igasigaza icyerekezo cyo kubaka ejo hazaza harangwa n’ubufatanye n’ituze rirambye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui