Ambasaderi wa Uganda muri Loni yahishuye byinshi ku ntambara hagati y’u Rwanda n’iki gihugu n’icyari cyiyihishe inyuma

Dr Adonia Ayebare, Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye, yahishuye ko hari igihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda wageze ku rwego ruteye impungenge ku buryo intambara yeruye yashoboraga kubaho hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mudipolomate uri mu bantu bake bazi neza amateka y’umubano wa Kigali na Kampala, yavuze ko ibibazo byabaye hagati y’ibi bihugu byombi byaturukaga ku buryo bamwe mu bayobozi ba Uganda batabonaga neza ubwigenge bw’u Rwanda ndetse bakananirwa gusobanukirwa ko rushobora gufata ibyemezo byarwo rutegereje uruhushya ruturutse hanze.

Dr Ayebare yabigarutseho mu kiganiro The Long Form Podcast yahuriyemo na Sanny Ntayombya, aho yagarutse ku mateka y’umubano w’u Rwanda na Uganda, uburyo wangiritse ndetse n’icyakozwe kugira ngo wongere kuzahuka nyuma y’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna mu 2019.

Uyu mugabo ufite inkomoko ku mpande zombi kuko se ari Umunya-Uganda naho nyina akaba Umunyarwandakazi, yavuze ko ikibazo gikomeye cyari hagati y’ibihugu byombi cyaturutse ku myumvire y’abantu bamwe bumvaga ko abayobozi b’u Rwanda bakuriye muri Uganda, bityo bakarufata nk’aho ari igihugu kigomba gukurikiza icyo Kampala ishaka.

Yagize ati: “Abantu noneho baje kubona ko u Rwanda ari igihugu gishobora kwifatira imyanzuro uko yaba idashimishije kose ku ruhande rwa Uganda, kandi twagombaga kwitwara mu buryo bugamije gutega amatwi, gushaka impamvu no kuzikemura […] Nizera ko twize amasomo atasubirwamo.”

Aya magambo agaragaza uko gufungwa kw’umupaka wa Gatuna kwabaye nk’isomo rikomeye ku bayobozi bamwe muri Uganda, nyuma yo kubona ko u Rwanda rwashoboraga gufata icyemezo gikomeye mu rwego rwo kurengera inyungu zarwo.

Dr Ayebare yavuze ko ikibazo cyakomeje gukura kubera uburyo bamwe bashakaga gukoresha ubucuti cyangwa imibanire yihariye aho gukoresha inzego za dipolomasi n’amategeko agenga umubano hagati y’ibihugu.

Ati: “Ntekereza ko ikibazo cyari ugukora ibintu mu buryo buri aho budakurikije amabwiriza, ku buryo byari byarageze ku rwego rubi nubwo ubutumwa bwaba busobanutse, ukavuga uti ‘Aaah! Tuzabavugisha ni inshuti zacu, tuzabavugisha’. Ikintu cy’uburakari kikagenda cyiyubaka.”

Yakomeje avuga ko kuyobora ibihugu binyuze mu nzira zidasobanutse bishobora guteza ibibazo bikomeye ndetse bikangiza umubano hagati y’ibihugu bifitanye amateka maremare.

Ati: “Ntabwo ukwiriye gukoresha uburyo butaboneye mu kuyobora ibihugu, mugomba kugira inzego zikorana, mugomba kugira inzira ibiganiro binyuzwamo kandi zizewe.”

Uyu mudipolomate yavuze kandi ko amateka y’ubuvandimwe hagati y’Abanyarwanda n’Abagande ari kimwe mu byatumye ikibazo kirushaho kuba gikomeye kuko amakimbirane hagati y’abantu bafitanye amateka akomeye akunze kubabaza kurushaho.

Ati: “Ntekereza ko ikibazo cy’ubuvandimwe nacyo cyajemo, ntekereza ko iyo abavandimwe barwanye biba bigoranye kurusha abantu bataziranye ariko twageze ku rwego noneho aho duhinduka abavandimwe bakuze.”

Dr Ayebare yavuze ko ibintu byari byarageze ahakomeye cyane ku buryo intambara yeruye yashoboraga kubaho hagati y’ibihugu byombi.

Ati: “Byarashobokaga (ko habaho intambara yo kurasana) kandi byatumaga ndara ntasinziriye, ndetse twashoboraga kugera ahantu ibintu bitagifite igaruriro, ku buryo njye nawe twashoboraga kuba tuticaye hano […] turetse na guverinoma, abantu bari gusubira inyuma mu myaka ibarirwa mu binyacumi. Ibyo twarabyirinze.”

Yasobanuye ko nubwo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni batifuzaga intambara, hari abantu mu nzego z’ubutasi bashoboraga gutanga amakuru atari yo cyangwa bagatanga ibisobanuro byakomezaga umwuka mubi.

Dr Ayebare yavuze ko icyizere cyo kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi cyatangiye kuboneka ubwo Gen Muhoozi Kainerugaba yinjiye muri icyo kibazo.

Ati: “Namaze imyaka myinshi nkora kuri iki kibazo ariko nakubwira ko kugeza igihe Umugaba Mukuru w’Ingabo zacu uriho ubu yabyinjiragamo, ari bwo byafashe umurongo.”

Yasobanuye ko Gen Muhoozi yari afite ubushobozi bwihariye bwo guhuza impande zombi kubera umwanya yari afite mu gisirikare cya Uganda, kuba umuhungu wa Perezida Museveni ndetse n’umubano wa hafi yari afitanye na Perezida Kagame.

Ati: “Yagize n’amahirwe yihariye yo kuba uwo ari we, kuba Umuyobozi w’ingabo, umuhungu wa Perezida, ariko n’umubano wa hafi afitanye na Perezida Kagame, kandi uwo mwanya yawukoresheje neza mu kongera gufungura umubano hagati y’ibihugu bibiri kandi mu gihe gito.”

Dr Ayebare yavuze ko nyuma y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi i Kigali ibintu byatangiye guhinduka ku muvuduko utunguranye.

Ati: “Yabyinjiyemo mu 2019, mu gihe cy’ibyumweru bibiri asura Perezida Kagame, ubundi umupaka urafungurwa.”

Uyu mudipolomate yanahishuye ko mbere y’urwo ruzinduko hari impungenge ku mutekano wa Gen Muhoozi ariko ko we ubwe nta bwoba yari afite.

Ati: “Hari impungenge z’umutekano we, ariko ibyo byashoboraga kuganirwaho, hakemeranywa ku buryo azacungirwa umutekano. Ariko kuri we izo mpungenge ntazo yari afite.”

Yavuze ko Perezida Kagame yari amaze igihe kinini azi Gen Muhoozi kuva akiri umwana muto ndetse ko uwo mubano wagize uruhare mu kongera icyizere hagati y’impande zombi.

Ati: “Kubera ko yari amaze igihe kinini amuzi, akiri umuhungu muto ndetse anabyiruka, kandi Muhoozi yagiye avugira mu ruhame ko amufata nk’intwari.”

Dr Ayebare yavuze ko Gen Muhoozi yari amaze igihe kinini atishimiye uburyo umubano w’u Rwanda na Uganda wari warangiritse, ari na byo byatumye yiyemeza kugira uruhare mu gushaka ibisubizo.

Nubwo ibihugu byombi byongeye gusubukura umubano wabyo, amagambo ya Dr Ayebare agaragaza ko hari igihe Akarere k’Ibiyaga Bigari kari kari hafi guhura n’ikibazo gikomeye cyane cyashoboraga kugira ingaruka ku baturage bo ku mpande zombi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui