Izina rya Gen Muhoozi Kainerugaba rikomeje kugarukwaho cyane mu mateka mashya y’umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi birebana ay’ingwe ndetse abaturage babyo bakagerwaho n’ingaruka zikomeye zatewe n’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna.
Nubwo imyaka irenga ine ishize umubano hagati ya Kigali na Kampala wongeye gusubira ku murongo, ibiganiro ku buryo byagenze ndetse n’abagize uruhare muri iyo nzira biracyakomeje.
Mu bantu bake bavuga ibyabaye babizi neza harimo Dr Adonia Ayebare, Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye ndetse wabaye n’intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu Rwanda mu gihe ibintu bitari byifashe neza.
Mu kiganiro yagiriye kuri The Long Form Podcast ari kumwe na Sanny Ntayombya, Dr Ayebare yagarutse ku mateka y’umwuka mubi waranze u Rwanda na Uganda ndetse anasobanura uburyo Gen Muhoozi yinjiye muri icyo kibazo agafasha impande zombi kongera kwegerana.
Dr Ayebare yavuze ko kimwe mu byatumye umubano wangirika ari uko bamwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda batigeze bumva neza ko u Rwanda ari igihugu cyigenga gifite ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo byacyo.
Yagize ati: “Abantu noneho baje kubona ko u Rwanda ari igihugu gishobora kwifatira imyanzuro uko yaba idashimishije kose ku ruhande rwa Uganda, kandi twagombaga kwitwara mu buryo bugamije gutega amatwi, gushaka impamvu no kuzikemura […] Nizera ko twize amasomo atasubirwamo.”
Aya magambo agaragaza uko ikibazo cyafashwe nk’icyoroshye na bamwe muri Uganda mbere y’uko ibintu bifata indi ntera kugeza ubwo u Rwanda rufata icyemezo cyo gufunga umupaka wa Gatuna mu 2019.
Icyo gihe ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwarahagaze, abaturage benshi bahura n’ibibazo by’ubucuruzi ndetse urujya n’uruza rwari rusanzwe hagati y’impande zombi rukomwa mu nkokora.
Dr Ayebare yavuze ko ikindi cyazambije umubano ari uburyo bamwe bashakaga gukemura ibibazo binyuze mu nzira zidasanzwe aho gukoresha inzego za dipolomasi zemewe.
Ati: “Ntekereza ko ikibazo cyari ugukora ibintu mu buryo buri aho budakurikije amabwiriza, ku buryo byari byarageze ku rwego rubi nubwo ubutumwa bwaba busobanutse, ukavuga uti ‘Aaah! Tuzabavugisha ni inshuti zacu, tuzabavugisha’. Ikintu cy’uburakari kikagenda cyiyubaka.”
Yakomeje ashimangira ko amasomo yavuye muri icyo kibazo akomeye cyane ku buryo igihugu kidakwiye kuyoborwa hakoreshejwe uburyo bwihariye cyangwa ubucuti gusa.
Ati: “Ntabwo ukwiriye gukoresha uburyo butaboneye mu kuyobora ibihugu, mugomba kugira inzego zikorana, mugomba kugira inzira ibiganiro binyuzwamo kandi zizewe.”
Uyu mudipolomate yavuze kandi ko amateka y’ubuvandimwe hagati y’Abanyarwanda n’Abagande nayo yagize uruhare mu gutuma ikibazo kirushaho gukomera, kuko amakimbirane hagati y’abantu bafitanye amateka maremare akunze kubabaza cyane kurusha ay’abataziranye.
Yagize ati: “Ntekereza ko ikibazo cy’ubuvandimwe nacyo cyajemo, ntekereza ko iyo abavandimwe barwanye biba bigoranye kurusha abantu bataziranye ariko twageze ku rwego noneho aho duhinduka abavandimwe bakuze.”
Mu magambo ye, Dr Ayebare yemeye ko hari igihe ibintu byari bigeze ahakomeye ku buryo intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi yashoboraga kuba.
Ati: “Byarashobokaga (ko habaho intambara yo kurasana) kandi byatumaga ndara ntasinziriye, ndetse twashoboraga kugera ahantu ibintu bitagifite igaruriro.”
Yavuze ko nubwo Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni batifuzaga intambara, amakuru aturukaga mu nzego z’ubutasi rimwe na rimwe yashoboraga gukaza umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Mu gihe inzira zisanzwe za dipolomasi zari zimaze kunanirana, Dr Ayebare yavuze ko ibyiringiro bishya byabonetse ubwo Gen Muhoozi Kainerugaba yafataga icyemezo cyo kwinjira muri icyo kibazo.
Ati: “Namaze imyaka myinshi nkora kuri iki kibazo ariko nakubwira ko kugeza igihe Umugaba Mukuru w’Ingabo zacu uriho ubu yabyinjiragamo, ari bwo byafashe umurongo.”
Yasobanuye ko Gen Muhoozi yari afite ibintu byinshi byamufashije kugira ijambo rikomeye muri icyo kibazo, birimo kuba yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, kuba umuhungu wa Perezida Museveni ndetse no kuba yari afitanye umubano wa hafi na Perezida Kagame.
Ati: “Yagize n’amahirwe yihariye yo kuba uwo ari we, kuba Umuyobozi w’ingabo, umuhungu wa Perezida, ariko n’umubano wa hafi afitanye na Perezida Kagame.”
Dr Ayebare yavuze ko Gen Muhoozi yakoresheje uwo mwanya mu buryo bwihuse kandi butunguranye, kuko nyuma y’ibyumweru bike asuye Perezida Kagame i Kigali ibintu byatangiye guhinduka.
Ati: “Yabyinjiyemo mu 2019, mu gihe cy’ibyumweru bibiri asura Perezida Kagame, ubundi umupaka urafungurwa.”
Uruzinduko rwa Gen Muhoozi yakoreye i Kigali ku wa 22 Mutarama 2022 ni rwo rwafunguriye amarembo icyemezo cyo kongera gufungura umupaka wa Gatuna ndetse no kongera gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo uru ruzinduko rwagaragaye nk’intambwe ikomeye, Dr Ayebare yavuze ko hari impungenge nyinshi ku mutekano wa Gen Muhoozi mbere yo kujya i Kigali.
Ati: “Hari impungenge z’umutekano we, ariko ibyo byashoboraga kuganirwaho, hakemeranywa ku buryo azacungirwa umutekano. Ariko kuri we izo mpungenge ntazo yari afite.”
Yasobanuye ko impamvu Gen Muhoozi yumvaga afite icyizere ari uko impande zombi zamubonaga nk’umuntu ushobora guhuza no gushakira ibisubizo ikibazo cyari kimaze igihe.
Dr Ayebare yavuze kandi ko Perezida Kagame yari asanzwe azi Gen Muhoozi kuva akiri muto, ibintu byongereye icyizere hagati yabo.
Ati: “Kubera ko yari amaze igihe kinini amuzi, akiri umuhungu muto ndetse anabyiruka, kandi Muhoozi yagiye avugira mu ruhame ko amufata nk’intwari.”
Uyu mudipolomate yashimangiye ko Gen Muhoozi yari amaze igihe adashimishwa n’umwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda, ari na byo byatumye yiyemeza kugira uruhare mu gushaka ibisubizo.
Uyu munsi, nubwo hakiri abakurikiranira hafi uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, benshi bemeranya ko uruzinduko rwa Gen Muhoozi i Kigali rwabaye imwe mu ntambwe zikomeye zahinduye amateka y’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe kinini cy’ubushyamirane.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

