Umwuka mubi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ukomeje gufata indi ntera nyuma y’uko igisirikare cya Congo, FARDC, gitangaje ko cyahanuye drone ya gisirikare y’u Rwanda kivuga ko yari yinjiye mu kirere cya RDC mu buryo kise ko butemewe.
Ibi bibaye mu gihe kandi umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ingabo za leta ya Kinshasa zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro zagabye ibitero bikomeye mu bice bya Masisi, aho uvuga ko abaturage bari gushyirwa mu kaga n’ibisasu ndetse na drones z’intambara.
Mu itangazo FARDC yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko drone y’u Rwanda yahanuwe mu gace ka Point Zéro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibintu yavuze ko bifatwa nk’ubushotoranyi bukomeye ku gihugu cya Congo.
Iryo tangazo rigira riti: “Drone ya gisirikare y’u Rwanda yari yavogereye ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahanuwe neza n’ingabo za FARDC muri Point Zéro, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.”
FARDC yakomeje ivuga ko icyo gikorwa cy’u Rwanda gifatwa nk’“ubushotoranyi bugaragara” ndetse ko ari “undi mugambi wo guhungabanya igihugu cya Congo.”
Igisirikare cya Congo cyavuze kandi ko ingabo zacyo zikomeje kuba maso no kwitegura guhangana n’ibyo cyise ibikorwa byo guhungabanya ubusugire bw’igihugu bikorwa n’abanyamahanga cyangwa imitwe ifatanya na bo.
Kuvuga ko FARDC yahanuye drone y’u Rwanda bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje gukaza umurego, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa AFC/M23 ikomeje gufata indi ntera.
Kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda cyangwa igisirikare cyarwo ntibiragira icyo bitangaza ku byatangajwe na FARDC ku bijyanye n’iyo drone bavuga ko yahanuwe.
Ku rundi ruhande, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, kuva saa kumi n’igice za mu gitondo, “ingabo zishyize hamwe za leta ya Kinshasa” zagabye ibitero bikomeye mu bice bya Masisi.
AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byibasiye abaturage batuye mu duce twa Mitimingi, Gatoyi ndetse no mu nkengero zabyo.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko ibitero byakozwe hakoreshejwe drones z’intambara ndetse n’imbunda ziremereye, ibintu yavuze ko byashyize abaturage benshi mu bwoba no mu kaga gakomeye.
Uyu mutwe uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyira imbere inzira ya gisirikare aho gushaka ibisubizo bya politiki, ndetse bushinjwa gukomeza ibikorwa bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi n’umutekano w’abaturage.
Imirwano ikomeje muri Masisi no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwa Congo iri gukurikirwa n’impungenge mpuzamahanga, mu gihe impande zitandukanye zikomeje gushinjanya guteza umutekano muke mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza gukoresha drones n’intwaro ziremereye mu duce dutuwemo n’abaturage bishobora kurushaho kongera ibibazo by’ubuhunzi, impfu z’abasivile ndetse n’ihungabana ry’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe FARDC ishinja u Rwanda ibikorwa byo kuvogera ikirere cya Congo, AFC/M23 na yo irashinja leta ya Kinshasa gukomeza ibikorwa bya gisirikare bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, ibintu bikomeje gutuma umwuka wa politiki n’umutekano urushaho kuba mubi hagati y’impande zose zifitanye amakimbirane muri aka karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

