“Nzaba Perezida wa Uganda” – Gen. Muhoozi atangaje icyerekezo cye cya Politiki n’urugendo rwe i Kigali

Impaka zimaze imyaka myinshi zivugwa muri politiki ya Uganda ku izungura ry’ubutegetsi zongeye gukomera nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, atangaje amagambo agaragaza ko yiteguye kuyobora igihugu cye mu gihe kiri imbere.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Gen. Muhoozi yavuze amagambo yasize benshi bibaza niba igihe cyo gusimbura Perezida Yoweri Kaguta Museveni cyaba kiri kugenda cyegereza.

Yagize ati: “Kuri ubu ndi Umugaba Mukuru w’Ingabo gusa. Ariko umunsi umwe vuba nzaba Perezida wa Uganda kandi nzahamagara ‘uncle’ wanjye Perezida Kagame na mukuru wanjye Tshisekedi dukemure iki kibazo!”

Aya magambo yahise akurura ibitekerezo byinshi haba muri Uganda no mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane kubera uburyo yagaragaje ko yiyumvamo inshingano z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’uruhare yakwifuza kugira mu gukemura ibibazo by’umutekano n’umubano biri mu karere.

Ntiyagarukiye aho gusa. Mu butumwa bwakurikiyeho, yongeye gushimangira umubano afitanye na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati: “Umunsi umwe vuba aha nzaba mvugisha Afande Kagame nk’Umuvandimwe wanjye nkunda.”

Aya magambo yongeye kwibutsa uburyo Muhoozi yakunze kuvuga ku mubano wa hafi afitanye n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, umubano wakunze kugarukwaho cyane kuva mu myaka yashize.

Mu gihe ibitekerezo ku hazaza ha politiki ye byakomezaga gukwira ku mbuga nkoranyambaga, Gen. Muhoozi yanatangaje ko yiteguye kongera kugera mu Rwanda mu ruzinduko rwa hafi.

Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko nzasura Afande Kagame na benewacu mu Rwanda vuba.”

Iri tangazo ryakiriwe neza n’abakurikirana umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane ko Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kongera kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe cyari kimaze kirangwa n’umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Abasesenguzi benshi bagaragaza ko uruhare rwa Muhoozi mu gusana uwo mubano rwabaye ingenzi cyane. Mu bihe bitandukanye yagiriye ingendo i Kigali ndetse agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda byagize uruhare mu gufungura inzira y’ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi.

Amagambo ye mashya kandi yongeye kubyutsa ikiganiro kimaze imyaka irenga icumi kizwi nka “Muhoozi Project”, ijambo ryabaye ikimenyetso cy’impaka zishingiye ku izungura ry’ubutegetsi muri Uganda.

“Muhoozi Project” ni imvugo yakoreshejwe mu gusobanura umugambi cyangwa icyerekezo bivugwa ko cyari kigamije gutegura Gen. Muhoozi Kainerugaba kuzegurirwa ubutegetsi na se, Perezida Museveni, umaze imyaka myinshi ayobora Uganda.

Iri jambo ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko Gen. David Sejusa wahoze ayobora inzego z’ubutasi muri Uganda atangaje ko hari umugambi wari ugamije gushyira ku ruhande abatarashyigikiraga gahunda yo kuzageza Muhoozi ku buyobozi bw’igihugu.

Nubwo ubuyobozi bwa Uganda bwakunze guhakana cyangwa kutagira icyo butangaza kuri ayo makuru mu buryo buziguye, ibikorwa bitandukanye byagiye bigaragaza izamuka rya Muhoozi mu nzego za gisirikare no mu buzima bwa politiki byakomeje gutuma impaka zikomeza.

Uyu musirikare ubu ufite ipeti rya Jenerali ndetse akaba ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, amaze imyaka mike agaragara cyane mu bikorwa bya dipolomasi yo mu karere ndetse no mu biganiro birebana n’umutekano.

Mu mwaka wa 2021 yagize uruhare rukomeye mu kongera kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe warangiritse. Kuva icyo gihe yakomeje kugirana umubano wa hafi n’abayobozi bakuru bo mu karere.

Muri Werurwe 2025, Gen. Muhoozi yari i Kigali aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda ndetse anabonana na Perezida Paul Kagame. Mbere yaho kandi, muri Kanama 2024, yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu.

Kugeza ubu nta gahunda iratangazwa ku mugaragaro yerekana igihe Perezida Museveni ashobora kuva ku butegetsi cyangwa uwamusimbura, ariko amagambo ya Muhoozi akomeje gutuma benshi bongera kwibaza niba ibimaze imyaka myinshi byiswe “Muhoozi Project” bishobora kuba biri kugenda byegereza igihe cyo kuba impamo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui