Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko afite icyizere cyo kuzaba Perezida wa Uganda mu gihe kiri imbere, ndetse ko azakoresha uwo mwanya mu guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bakemure ibibazo bimaze igihe mu karere.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yavuze ko nubwo ubu ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yizera ko umunsi umwe azaba Perezida w’icyo gihugu. Yavuze ko icyo gihe azatumira abakuru b’ibihugu byombi bakicara hamwe bagashakira umuti ibibazo byakomeje guteza umwuka mubi hagati y’impande zitandukanye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Ubu ndi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Ariko umunsi umwe wa vuba nzaba Perezida wa Uganda, maze mpamagare marume Perezida Kagame na mukuru wanjye Perezida Tshisekedi kugira ngo ibibazo bikemuke.”
Aya magambo yongeye kwerekana uburyo Gen. Muhoozi akomeje kugaragaza umubano wa hafi afitanye na Perezida Kagame, uwo akunze kwita “marume”, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi we amwita “mukuru we”.
Ni imvugo amaze igihe akoresha mu butumwa bwe butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane iyo agaruka ku bibazo by’umutekano n’ububanyi n’amahanga bireba Uganda, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tangazo rije mu gihe ibikorwa by’ubuhuza n’imishyikirano bikomeje gushakirwa umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ahakomeje kugaragara amakimbirane hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.
Nubwo amagambo ya Gen. Muhoozi agaragaza icyifuzo cye bwite, yagaragaje ko yifuza kubona ibihugu byo mu karere bikemura amakimbirane binyuze mu biganiro no mu bufatanye.
Icyakora, aya magambo ye yaje nyuma y’amasaha make agaragaye nanone mu kindi kibazo cyari cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga hagati y’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool na Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016.
Bebe Cool yatangaje ko yakiriye telefoni ya Gen. Muhoozi Kainerugaba amugira inama yo guhagarika amakimbirane yari amaze iminsi avugwaho hagati ye na Mutesi Jolly, ndetse akareka gukomeza kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bebe Cool yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly.”
Yakomeje avuga ati: “Nka mukuru wanjye ndetse n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari nanditse kuri X (Twitter), kandi tukagikemura mu bwumvikane tutifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko twembi turi abo mu muryango we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame.”
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye inama yahawe na Gen. Muhoozi kandi yemera kuyubahiriza. Nyuma y’ayo mabwiriza, yahise asiba ubutumwa yari yaranditse bwose ku mbuga nkoranyambaga.
Intandaro y’iki kibazo yatangiye ubwo Bebe Cool yashinjaga Mutesi Jolly kumutekera umutwe no kumucucura. Yavuze ko ibi byabaye nyuma y’uko bahuriye i Londres mu Bwongereza aho bari bagiye kureba umukino wahuje Arsenal na Manchester United mu mwaka wa 2025.
Nyuma y’ibi birego, Mutesi Jolly yahakanye yivuye inyuma ibyo yashinjwaga, avuga ko umuntu wavuganaga na Bebe Cool yaba yarakoresheje amazina ye cyangwa akamwiyitirira. Ku ruhande rwa Bebe Cool, yakomeje gushyira hanze ubutumwa n’ibiganiro yavuze ko yagiranye n’uwo yizeraga ko ari Mutesi Jolly binyuze kuri WhatsApp.
Icyo kibazo cyaje gufata indi ntera ubwo Bebe Cool yasabaga Perezida Paul Kagame gukora iperereza kuri Mutesi Jolly, amushinja gusiga isura mbi igihugu cy’u Rwanda.
Mu gusubiza ibyo birego, Mutesi Jolly yatangaje ko yamaze koherereza Bebe Cool ibaruwa imusaba gusiba ubutumwa bwose yamwanditseho mu gihe kitarenze amasaha 48 no kumusaba imbabazi mu ruhame. Yavuze kandi ko naramuka atabyubahirije bazahita bagana inkiko.
Icyakora, nyuma y’ubuhuza bwa Gen. Muhoozi Kainerugaba, Bebe Cool yahisemo gusiba ubutumwa bwe bwose no gukurikiza inama yahawe yo gukemura ikibazo mu bwumvikane.
Ibi bikorwa bibiri byabaye mu gihe gito byongeye gutuma izina rya Gen. Muhoozi Kainerugaba rigarukwaho cyane haba mu bibazo bya politiki n’umutekano byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse no mu bibazo by’abahanzi n’ibyamamare byo mu karere.
Mu gihe akomeje kugaragaza icyizere cyo kuzagira uruhare runini muri politiki ya Uganda mu bihe biri imbere, bamwe bakomeje kumubona nk’umuntu ushobora kugira ijambo rikomeye mu miyoborere n’ubuhuza bw’ibibazo by’akarere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

