Impinduka zikomeye mu mubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zatangiye gutanga icyizere ku bukungu bw’Isi nyuma y’uko impande zombi zemeje umushinga w’amasezerano agamije guhagarika intambara yari imaze amezi arenga atatu ihungabanya umutekano n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Aya masezerano yatangajwe bwa mbere na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, igihugu cyabaye umuhuza hagati ya Washington na Tehran, mbere y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump na we ayemeza ku mugaragaro.
Mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2026, Shehbaz Sharif yatangaje ko nyuma y’ibiganiro bikomeye byahuje impande zombi, habonetse umushinga w’amasezerano ugamije guhagarika burundu ibikorwa bya gisirikare.
Yagize ati: “Impande zombi zemeje guhita zihagarika ibikorwa bya gisirikare mu buryo bwa burundu harimo no guhagarika imirwano muri Liban. Umuhango nyir’izina wo gusinya amasezerano uzaba ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena mu Busuwisi.”
Iri tangazo ryakurikiwe n’ubutumwa bwa Perezida Donald Trump watangaje ko ibiganiro byageze ku musozo mwiza kandi ko amasezerano y’ibanze hagati ya Amerika n’Ubutegetsi bwa Kiyisilamu bwa Iran yamaze kurangira.
Trump yanditse ku rubuga Truth Social ati: “Amasezerano n’Ubutegetsi bwa Kiyiilamu bwa Iran ubu yararangiye.”
Yakomeje agaragaza ko kimwe mu by’ingenzi byemeranyijweho ari ugufungura umuhora wa Hormuz, inzira ifatwa nk’umutima w’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaze ku rwego rw’Isi.
Ati: “Umushinga [twagiranye] na Iran ubu warangiye. Ubu nemeje ko umuhora wa Hormuz ufungurwa, bikajyana no kwemeza ko ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zari zarakumiriye ubwato [bwa Iran] zikurwaho. Ubwato bw’Isi bwatangira kugenda. Ibikomoka kuri peteroli bikagera hose.”
Mu bundi butumwa bwe, Trump yongeye gushimangira akamaro k’aya masezerano ku bucuruzi mpuzamahanga agira ati: “Ubwato bw’Isi, mucane moteri zanyu, reka ibikomoka kuri peteroli bigende.”
Amakuru y’aya masezerano yahise atanga umusaruro ku masoko mpuzamahanga, aho ibiciro bya peteroli byahise bigabanukaho 4%, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’icyizere cyagarutse mu bashoramari n’abakurikiranira hafi ubukungu bw’Isi.
Icyakora nubwo impande zombi zumvikanye ku guhagarika imirwano, hari ibibazo bikomeye bikomeje gusigara ku meza y’ibiganiro. Muri byo harimo gahunda ya Iran ijyanye n’intwaro za nucleaire ndetse n’uburyo ibihano mpuzamahanga byafatiwe Tehran byakurwaho cyangwa bikoroshywa.
Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi, yatangaje ko mu minsi 60 y’agahenge hateganyijwe ibiganiro birambuye bizibanda kuri ibyo bibazo by’ingenzi.
Ikibazo cya Liban na cyo cyabaye kimwe mu byagoranye cyane mu biganiro. Mu byumweru bishize, Israel na Hezbollah bakomeje guhangana nubwo hari ubusabe bwatanzwe na Donald Trump n’abahuza mpuzamahanga bwo guhagarika imirwano.
Shehbaz Sharif yavuze ko amasezerano mashya asaba “guhagarika ako kanya kandi burundu ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose, harimo na Liban.”
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yashimiye impande zombi kuba zarahisemo inzira y’ibiganiro aho gukomeza intambara.
Ati: “Ndashimira kandi ubuyobozi bureba kure bwa Arabie Saoudite na Turikiya ku musanzu ukomeye byatanze muri iki kibazo.”
Yanashimiye Qatar ku ruhare rukomeye yagize mu kunga Amerika na Iran no gutuma ibiganiro bikomeza kugenda neza kugeza habonetse umushinga w’amasezerano.
Aya masezerano aje nyuma y’amezi y’intambara yatangiye gukaza umurego nyuma y’ibitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Muri ibyo bitero hapfuyemo abayobozi bakomeye b’iki gihugu barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Nyuma y’icyo gitero, Iran yahise ifata icyemezo cyo gufunga umuhora wa Hormuz, inzira inyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi. Nubwo hari ibihugu by’inshuti byakomeje kwemererwa kuwukoresha, gufungwa kwawo kwateje ihungabana rikomeye ku masoko mpuzamahanga.
Amerika na yo yahise ikaza ingamba zo gukumira ubwato bwari butwaye ibikomoka kuri peteroli biva cyangwa bijya ku byambu bya Iran. Ibyo byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane ku rwego rw’Isi, aho hari igihe akagunguru kamwe kageze ku madolari 130 ya Amerika.
Ubukungu bw’ibihugu byinshi bwahuye n’ingaruka z’iyo ntambara, cyane cyane ibishingiye ku gutumiza ibikomoka kuri peteroli n’ibikoresha ingufu nyinshi mu nganda.
Ibihugu bitandukanye byakiriye neza aya masezerano. Qatar, u Bwongereza n’ibindi bihugu byashimye intambwe yatewe n’impande zombi, bivuga ko ishobora gufungura urundi rugendo rw’amahoro n’ubufatanye mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Biteganyijwe ko umuhango wo gushyira umukono ku masezerano uzabera mu Busuwisi ku wa 19 Kamena 2026, aho Visi Perezida wa Amerika JD Vance azaba ahagarariye Washington.
Nubwo hakiri urugendo rurerure rwo gukemura ibibazo byose byari byaratumye intambara itangira, ukwemeranya guhagarika imirwano no gufungura umuhora wa Hormuz byatangiye gutanga icyizere gishya ku masoko mpuzamahanga, ku bukungu bw’Isi no ku mutekano w’akarere kose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

