Amateka yari agiye kwandikwa n’umusifuzi w’Umunya-Somalia Omar Abdulkadir Artan mu Gikombe cy’Isi cya 2026 yahagaritswe mu buryo butunguranye nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu kimwe mu bizakira iri rushanwa rikomeye ku isi.
Uyu musifuzi w’imyaka 34 yari yaramaze gushyirwa ku rutonde rw’abasifuzi 52 bazayobora imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexique kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. By’umwihariko, yari umwe mu basifuzi barindwi bahagarariye Afurika ndetse yari agiye kuba Umunya-Somalia wa mbere mu mateka usifuye iri rushanwa rikomeye kurusha andi yose ku isi.
Icyakora, urugendo rwari rugamije kumugeza ku nzozi ze rwahindutse inkuru y’akababaro ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aho ni ho yahagaritswe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, aza kwangirwa kwinjira muri icyo gihugu ndetse ahita asubizwa muri Turikiya.
Amakuru y’iyirukanwa rye yemejwe ku wa Mbere n’abayobozi bo muri Somalia baganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Nubwo kugeza ubu nta mpamvu yemewe yatangajwe n’inzego za Amerika zatumye uyu musifuzi asubizwa inyuma, benshi bahuza iki cyemezo n’amabwiriza akomeje gukumira abaturage b’ibihugu bimwe na bimwe kujya muri Amerika.
Somalia iri mu bihugu abaturage babyo bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ingamba zikomeye zerekeye ingendo zijya muri Amerika, gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump. Ibi byatumye havuka impaka ku ruhare rw’izo ngamba mu guhungabanya ibikorwa bya siporo mpuzamahanga.
Ciise Aden Abshir, umujyanama mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo muri Somalia, yavuze ko Artan yari yujuje ibisabwa byose kugira ngo yinjire muri Amerika. Yashimangiye ko yari afite visa yemewe ndetse ko nta kibazo yari afite mu nyandiko zimwemerera kujya muri icyo gihugu.
Abshir yanenze bikomeye icyemezo cyo kumubuza kwinjira, avuga ko Omar Abdulkadir Artan “ari mu basifuzi bubashywe muri Afurika,” mbere yo kongeraho ati: “Kumwangira kwinjira muri Amerika no kumubuza kuyobora umukino ntibimugirira nabi ku giti cye gusa”, ahubwo binabangamira ubutabera mu kibuga, gutsinda ubikwiye ndetse na fair play.”
Aya magambo yagaragaje uburyo iki kibazo cyafashwe nk’igihombo kitareba Somalia gusa, ahubwo kigakora no ku isura y’umupira w’amaguru muri Afurika muri rusange.
Artan yari amaze imyaka myinshi yiyubakira izina ku rwego mpuzamahanga. Yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA mu mwaka wa 2018, kuva icyo gihe ayobora imikino itandukanye y’amarushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika. Mu mwaka wa 2025, ibikorwa bye byiza byamugejeje ku rwego rwo gutorwa nk’Umusifuzi w’Umwaka n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Icyo gihembo cyari ikimenyetso cy’uko yari amaze kuba umwe mu basifuzi b’icyitegererezo ku mugabane wa Afurika, bituma atoranywa mu bazasifura Igikombe cy’Isi cya 2026.
Andi makuru yatangajwe nyuma y’iyirukanwa rye avuga ko ubwo yari muri Turikiya, yahuye n’ibibazo by’itumanaho kuko ngo atari afite mudasobwa ye ndetse na telefoni yari asanzwe akoresha. Byavuzwe kandi ko ikibazo cyaba gifitanye isano na pasiporo y’abadipolomate yakoresheje mu rugendo rwe.
Bivugwa ko inzego z’abinjira n’abasohoka zamusobanuriye ko pasiporo nk’iyo igenewe bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida, Minisitiri cyangwa abagize Inteko Ishinga Amategeko. Nyuma y’ibi bibazo, Artan yakomeje kuvugana n’inshuti ze ndetse n’abamufasha akoresheje nimero nshya yo muri Turikiya.
Ambasade ya Somalia muri Kenya yo yavuze ko iyo pasiporo y’abadipolomate yari yarahawe kugira ngo yoroherezwe mu kubona visa no gutunganya ibijyanye n’urugendo rwe rw’akazi.
Mu gihe impaka zari zikomeje, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko ryagerageje kuganira n’inzego zibishinzwe muri Amerika ariko ko nta gisubizo cyahindutse.
FIFA yagize iti: “FIFA iremeza ko umusifuzi Omar Abdulkadir Artan atazabasha kwitoza no gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Iri shyirahamwe ryakomeje rigira riti: “FIFA ntiyivanga mu mikorere y’abinjira n’abasohoka y’igihugu cyakiriye, harimo ibijyanye no gutanga Visa, ndetse yamenyeshejwe n’abayobozi ko ikibazo cya Artan kitahinduka.”
Aya magambo yahise ashyira iherezo ku byari byitezwe koi bi bibazo bishobora gukemurwa mbere y’itangira ry’irushanwa.
Nyuma y’iki cyemezo, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Somalia, SFF, ryahise ryandikira FIFA risaba ibisobanuro birambuye ku byabaye ndetse n’uburyo umusifuzi wari waratoranyijwe ku rwego mpuzamahanga yakuwe mu marushanwa kubera ikibazo cyabereye hanze ya siporo ubwayo.
Ku bakunzi benshi b’umupira w’amaguru muri Somalia no muri Afurika, inkuru ya Omar Artan yabaye urugero rw’uburyo siporo ishobora guhura n’imbogamizi za politiki n’amategeko mpuzamahanga. Uwari ugiye kwandika amateka mashya nk’Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, yasigaye ndetse azarebera irushanwa kuri televiziyo, mu gihe amahirwe yari yarabonye nyuma y’imyaka myinshi y’ubwitange n’umuhate asubitswe mu kanya gato.
Biteganyijwe ko Artan azasubira muri Somalia ku wa Gatatu, aho azakirirwa n’abakunzi ba siporo bamubonamo umwe mu bantu bagejeje igihugu cyabo ku rwego mpuzamahanga. Nubwo atazaba ari mu basifuzi bazagaragara mu Gikombe cy’Isi cya 2026, izina rye rikomeje kuvugwa nk’umwe mu basifuzi b’indashyikirwa Afurika yatanze mu myaka ya vuba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

