Abanyeshuri babiri b’abakobwa bafungiwe gukubita animatrice bakamugira intere bamuziza ibyo yari amaze kubakorera

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’Ubuhinzi ku ishuri rya EAV Gitwe riherereye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umukoropesho ushinzwe imyitwarire y’abakobwa bazwi nka ‘animatrice’, bamuziza ko yabareze ku babyeyi babo kubera imyitwarire mibi bagaragazaga ku ishuri.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, ubwo aba banyeshuri bombi bafite imyaka 20 y’amavuko bashinjwaga gutega uyu muyobozi bakamukubita umukoropesho mu mutwe, bikamuviramo gukomereka bikomeye no kuva amaraso menshi.

Amakuru yamenyekanye mu rukerera, aho inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahise zitabara kugira ngo hamenyekane icyabaye ndetse n’ababigizemo uruhare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yavuze ko bakimara kumenya iby’ayo makuru bahise berekeza kuri icyo kigo basanga koko uwo mukoropesho yakomeretse bikomeye.

Yagize ati: “Twahise tujyayo dusangaga koko animatrice yakomerekejwe cyane, dusanga abo bana bahise banatoroka muri iryo joro.”

“Twakomeje kubashakisha ariko tunaganiriza abanyeshuri bose tubabwira ko bakwiriye kwitwara neza kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza. Twamenye ko rero icyo bamujijije ari uko yabareze ku babyeyi babo ko bitwara nabi, bagasohoka ikigo batasabye uruhushya bituma bibarakaza.”

Kubera imyitwarire mibi y’aba banyeshuri byari byaratumye ubuyobozi bw’ishuri buhamagara ababyeyi babo kugira ngo baganirizwe ku myitwarire y’abana babo ndetse bashyirweho igitsure cyo kwisubiraho no kwita ku masomo.

Nk’uko ubuyobozi bwabivuze, abo babyeyi bahise bavugisha abana babo kuri telefone babasaba guhindura imyitwarire no kwirinda ibikorwa bishobora kubangiriza ubuzima bw’ahazaza.

Icyakora ayo magambo ngo ntiyashimishije abo banyeshuri, bikekwa ko ari byo byabateye gucura umugambi wo kwihorera kuri uwo muyobozi wabareze.

Gitifu Buhiga yavuze ko abo banyeshuri bahengereye igihe cyo kuryama, bagasanga uwo mukoropesho aho yari ari maze bakamukubita umukoropesho mu mutwe mbere yo guhita batoroka.

Ati: “Ejo twarabashakishije rero dufatanyije na RIB turabafata. Ubu rero icyo twavuga ni uko ababyeyi bakwiriye kujya baganiriza abana babo, bakirinda guharira inshingano zo kurera abayobozi b’ikigo.”

“Ubuzima bw’imyigire y’abana bushingiye ku myitwarire myiza kandi ntabwo bureba abayobozi b’ikigo gusa, namwe ababyeyi birabareba dufatanye kurera kuko aba bana nibo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza.”

Nyuma yo gutabwa muri yombi, aba banyeshuri bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukira mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko iki gikorwa cyateguwe n’ibindi byose byagiherekeje.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kugaragara impungenge ku myitwarire y’urubyiruko rumwe na rumwe mu bigo by’amashuri, aho abayobozi n’abarezi bakomeje gusaba ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kurera abana babo no kubakurikirana hafi, kugira ngo birindwe ibikorwa by’urugomo bishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga no kwangiza ejo hazaza h’abanyeshuri ubwabo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui