Ibikorwa n’imvugo byagiye bigaragara mu minsi ishize mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo bikomeje gufatwa nk’ibimenyetso by’uko hari umugambi wo gukaza umurego w’ibitero n’ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge, cyane cyane mu bice bya Minembwe na Bibogobogo.
Ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, mu gace ka Bibogobogo, habaye inama yahuje abaturage n’intumwa za Leta ya Kinshasa zari ziyobowe na Jacques Kongolo, uvugwa nk’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi, ari kumwe na William Amuri Yakutumba uyobora bamwe mu barwanyi ba Wazalendo.
Iyo nama yabereye ahazwi nko kwa Mugwema, aho abaturage bari babujijwe kujya mu materaniro yo ku Cyumweru kugira ngo bayitabire.
Muri iyo nama, amagambo yavuzwe na Kongolo yasize benshi mu bwoba, aho yabwiye abaturage ati: “Murabizi ko ndi umujyanama wa Perezida (Tshisekedi). Ndakeka ko kuva Congo yabaho, ari bwo bwa mbere muri aka gace hageze umujyanama.”
“Ibi bivuze ko Perezida abakunda kandi abitayeho. Nyuma yo kuva hano, nabazaniye amahoro. Muzatembere, mujye i Baraka, mujye i Uvira n’ahandi. Uwababuzaga amahoro, nguyu turi kumwe Yakutumba ari hano.”
Nyamara, yakomeje atanga ubutumwa bwafashwe nk’ubukangurambaga bwo guhitamo uruhande, anaburira abaturage mu buryo bukomeye ati: “Ikindi, muyoboke Leta. Leta ni umubyeyi, kandi nimutayoboka Leta muzapfa mushire, muzapfa mwese. Amoko ku Isi arapfa agashira. Mwe muri bande? Twirwaneho tuzayirasa kugeza bashize.”
Nyuma y’aya magambo, abaturage bagize ubwoba bwo kugira icyo bavuga, bituma Kongolo abongerera igitutu ati: “Ko mutavuga? Mwaceceka ariko muravuga, kandi nimutavuga turakoresha inkoni.”
Icyatunguranye muri iyo nama ni uko Yakutumba ubwe yagaragaje ko atemeranya na bimwe mu byatangajwe na Kongolo, ati: “Ndahera ku ijambo Kongolo yavuze ko amahoro abonetse mwajya guhaha i Baraka na Uvira. Icyo arabeshye.”
“Si njye wabafungiranye, si njye ugomba kubaha uburenganzira bwo kujya Uvira cyangwa i Baraka. Iyi si inama yo gufatiramo imyanzuro ikomeye nk’iyo; jye ntabwo nemeranya na we. Uvira ni ikindi kintu, rero mwitonde.”
Abaturage na bo bagaragaje uburakari n’agahinda batewe n’ibyababayeho, aho umwe muri bo yavuze ati: “Ntibitangaje wowe Kongolo wazanye na Yakutumba waradusenye, watwitse amazu yacu yose, inka zacu zose zaranyazwe, ndetse n’abashumba bacu barapfuye.”
“Byose Yakutumba ni we ubiri inyuma. Amahoro uvuga utuzaniye ni ayahe? Keretse niba Yakutumba agarura inka zose yadutwaye, cyangwa abashumba bose yishe akaba yabagaruye.”
“Kandi twemera ko hano mu karere ka Bibogobogo tugoswe na FARDC n’ingabo z’u Burundi. Kutubwira amahoro mu gihe murimo kwica abavandimwe bacu bari i Minembwe ijoro n’amanywa ibi tubona ko ari ibinyoma.”
Nyuma y’iyi nama itatanze umusaruro, amakuru yakomeje kugaragaza ko ibikorwa byari byatangajwe mu mvugo byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu bindi bice, cyane cyane muri Minembwe.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (CICR), hongeye kumvikana ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) bifatanyije n’intwaro ziremereye.
Ayo makuru avuga ko ibyo bitero byibasiye cyane uduce twa Gakenke na Bidegu, aho byangije inzu z’abaturage, bikabashyira mu kaga gakomeye ko kubura aho bikinga.
Ibi byakurikiwe n’ibikorwa byo gusahura, aho bamwe mu baturage baturutse mu duce dutandukanye, barimo abo kwa Murima n’abo mu Rusuku, binjiye muri ako gace batwara ibikoresho byari bisigaye, birimo amabati y’inzu zasenywe.
Ibi bitero byiyongereye ku bibazo byari bisanzwe bihari, birimo n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’abaturage, cyane cyane aborozi bo muri Minembwe. Abo baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara y’uburenge iri kwibasira inka zabo, mu gihe imiti yabaye mike cyane.
Aborozi bavuga ko iki kibazo cyatumye umukamo ugabanuka cyane, bikagira ingaruka ku mibereho yabo isanzwe. Bakomeje gutabaza basaba ubufasha bwihuse, haba mu bijyanye n’imiti y’amatungo, ibiribwa ndetse n’umutekano.
Ibi byose bibaye mu gihe hari amakuru avuga ko Leta ya Kinshasa yashyizweho igitutu nyuma y’imyigaragambyo y’Abanyamulenge yabereye mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada.
Bivugwa ko nyuma y’iyo myigaragambyo, hari bamwe mu Banyamulenge bakorana na Leta bahawe inshingano zo kujya mu Burundi gutegura imyigaragambyo ishyigikira ubutegetsi buriho.
Ku wa 1 Gicurasi 2026, Jacques Kongolo, Beatrice Gisaro n’abandi bageze mu Burundi aho bivugwa ko bagombaga gushishikariza impunzi gushima ubuyobozi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye n’ubwa Kinshasa, ndetse bakanamagana u Rwanda.
Hagati aho, agace ka Bibogobogo gakomeje kugenzurwa n’ingabo zitandukanye zirimo FARDC, iz’u Burundi ndetse na Wazalendo, ibintu abaturage bavuga ko bibashyira hagati y’impande zihanganye, bityo ubuzima bwabo bugakomeza kuba mu kaga.
Ibi bikorwa byose: Imvugo zikakaye zatangiwe mu ruhame, ibitero by’indege zitagira abapilote, gusahura imitungo, ndetse n’ibibazo by’ubuzima n’ubukungu, bituma abaturage benshi babibona nk’ishyirwa mu bikorwa ry’ubutumwa bwatanzwe, aho bamwe bavuga ko hari umugambi wo kubacecekesha burundu no kubica bakabamara.
Mu gihe nta gikozwe vuba ngo abaturage barindwe, bamwe mu batuye muri utu duce bakomeje kuvuga ko ahazaza habo hakomeje kuba mu mwijima, aho ubuzima bwabo buri kugenda burushaho kuzamba umunsi ku wundi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

