Abanyamulenge batuye mu gace ka Bibogobogo, i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, bongeye kwisanga mu bihe bikomeye by’umutekano mucye n’impagarara, nyuma y’inama yabaye ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, yahuje abaturage n’intumwa za Leta ya Kinshasa.
Iyo nama yabereye ahazwi nko kwa Mugwema, aho abaturage bari babujijwe kujya mu materaniro asanzwe yo ku Cyumweru, kugira ngo bitabire iyi gahunda.
Intumwa zari ziyobowe na Jacques Kongolo, uvugwa nk’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi, ari kumwe na William Amuri Yakutumba, umwe mu bayoboye umutwe wa Wazalendo.
Nk’uko amakuru aturuka mu baturage abivuga, saa tanu z’amanywa ni bwo abaturage bakusanyijwe, maze hatangira ibiganiro byari bitegerejweho gutanga icyizere ku mutekano wabo.
Icyakora, amagambo yavuzwe muri iyo nama yasize benshi mu rujijo ndetse bamwe bavuga ko yabateye ubwoba.
Jacques Kongolo yabwiye abaturage amagambo yibanze ku kwerekana ko aje mu izina rya Perezida.
Ati: “Murabizi ko ndi umujyanama wa Perezida (Tshisekedi). Ndakeka ko kuva Congo yabaho, ari bwo bwa mbere muri aka gace hageze umujyanama. Ibi bivuze ko Perezida abakunda kandi abitayeho.”
“Nyuma yo kuva hano, nabazaniye amahoro. Muzatembere, mujye i Baraka, mujye i Uvira n’ahandi. Uwababuzaga amahoro, nguyu turi kumwe Yakutumba ari hano.”
Ariko amagambo yakurikiyeho ni yo yateje impagarara kurushaho, aho yaburiye abaturage mu buryo bukomeye.
Ati: “Ikindi, muyoboke Leta. Leta ni umubyeyi, kandi nimutayoboka Leta muzapfa mushire, muzapfa mwese. Amoko ku Isi arapfa agashira. Mwe muri bande? Twirwaneho tuzayirasa kugeza bashize.”
Nyuma yo kuvuga aya magambo, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, ariko bavuga ko batewe ubwoba n’ibimaze kuvugwa, bagahitamo guceceka.
Ibi byatumye Kongolo abongerera igitutu ati: “Ko mutavuga? Mwaceceka ariko muravuga, kandi nimutavuga turakoresha inkoni.”
Mu buryo butunguranye, William Amuri Yakutumba yafashe ijambo agaragaza ko atemeranya na bimwe mu byavuzwe na Kongolo, cyane cyane ku bijyanye n’ubwisanzure bw’abaturage.
Yagize ati: “Ndahera ku ijambo Kongolo yavuze ko amahoro abonetse mwajya guhaha i Baraka na Uvira. Icyo arabeshye. Si njye wabafungiranye, si njye ugomba kubaha uburenganzira bwo kujya Uvira cyangwa i Baraka. Iyi si inama yo gufatiramo imyanzuro ikomeye nk’iyo; jye ntabwo nemeranya na we. Uvira ni ikindi kintu, rero mwitonde.”
Nyuma y’aho, umwe mu baturage yafashe ijambo agaragaza akababaro n’uburakari, yibutsa ibyabaye mu bihe byashize.
Ati: “Ntibitangaje wowe Kongolo wazanye na Yakutumba waradusenye, watwitse amazu yacu yose, inka zacu zose zaranyazwe, ndetse n’abashumba bacu barapfuye. Byose Yakutumba ni we ubiri inyuma.”
“Amahoro uvuga utuzaniye ni ayahe? Keretse niba Yakutumba agarura inka zose yadutwaye, cyangwa abashumba bose yishe akaba yabagaruye.”
“Kandi twemera ko hano mu karere ka Bibogobogo tugoswe na FARDC n’ingabo z’u Burundi. Kutubwira amahoro mu gihe murimo kwica abavandimwe bacu bari i Minembwe ijoro n’amanywa ibi tubona ko ari ibinyoma.”
Iyi nama yarangiye nta mwanzuro ufatika uvuyemo, ahubwo yasize abaturage benshi mu bwoba no mu gihirahiro ku hazaza habo. Nyuma yayo, Jacques Kongolo yahise akomereza urugendo rwe i Baraka.
Aya makuru aje mu gihe hari igitutu cyari kimaze iminsi gishyirwa kuri Leta ya Kinshasa, nyuma y’imyigaragambyo y’Abanyamulenge yabereye mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada, aho basabaga amahanga gutabara no guhagarika ihohoterwa bavuga ko rikorerwa benewabo.
Amakuru akomeza avuga ko Leta ya Kinshasa yahise yitabaza bamwe mu Banyamulenge basanzwe bakorana na yo, ibaha inshingano zo kujya mu Burundi gutegura imyigaragambyo ishyigikira ubutegetsi buriho.
Ku wa 1 Gicurasi 2026, Jacques Kongolo, Beatrice Gisaro n’abandi bagaragaye mu Burundi aho bivugwa ko bagombaga gushishikariza impunzi z’Abanyamulenge gushima ubuyobozi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye n’ubwa Kinshasa, ndetse bakanamagana u Rwanda.
Hagati aho, agace ka Bibogobogo gakomeje kuba mu maboko y’ingabo zitandukanye zirimo FARDC, iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo, ibintu abaturage bavuga ko bibashyira hagati y’ingabo zitandukanye zidafite icyerekezo kimwe, bityo ubuzima bwabo bugakomeza kuba mu kaga.
Ibi byose byongeye kugaragaza ishusho y’ihungabana rikomeje kwibasira aka karere, aho abaturage bavuga ko aho gushakirwa ibisubizo by’amahoro, bakomeje kumva amagambo n’ibikorwa bibasubiza inyuma, bigatuma icyizere cy’ejo hazaza gikomeza kuyoyoka.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

