Kiliziya Gatolika mu mpinduka: Cardinal Kambanda yakomoje ku bihayimana “b’aba star”, TikTok n’impaka kuri Cathédrale nshya

Mu gihe isi igenda irushaho kwihuta mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhindura uburyo abantu babona amakuru n’iyobokamana, Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri gushaka uburyo bushya bwo kwegera urubyiruko rugaragara nk’aho rugenda ruyivamo.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byiswe “Catholic Influencers Connect” byahuje abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abayobozi ba Kiliziya, hagarukwa ku bibazo n’icyerekezo cy’iyogezabutumwa rigezweho.

Muri ibi biganiro, umuhanzi Christopher yagaragaje ko hari impamvu nyinshi zituma urubyiruko rutiyumva muri Kiliziya Gatolika, zirimo uburyo inyigisho zitangwa.

Ati “Bituma urubyiruko rwinshi ruducika bakajya gushaka icyizere ahandi hantu.”

Yavuze ko hakenewe guhuza inyigisho z’iyobokamana n’ubuzima bwa buri munsi, ndetse no koroshya serivisi za Kiliziya hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho nko kwiyandikisha ku masakaramentu byakorwa hifashishijwe urubuga rwa internet aho “kujya mu bukarani bwa paruwasi”.

Yanasabye ko Kiliziya yakwigira ku mikorere ya Leta y’u Rwanda mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, ati “Nka Leta y’u Rwanda yabikoze neza twayigiraho kuko n’Umukuru w’Igihugu na we afite imbuga nkoranyambaga ze kandi agira ibyo atangaza hanyuma na leta ikagira imbuga nkoranyambaga zayo.”

Ku bijyanye n’imiririmbire n’ikorwa ry’ibihangano muri Kiliziya, Christopher yagaragaje ko umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ukiri muto, ati “Nk’umunyamuziki dufite ikibazo gikomeye gituma urubyiruko ruducika. Dufite indirimbo nziza ariko umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ntabwo uhagije.”

Yongeyeho ko ikibazo cy’amajwi mu nsengero zimwe na zimwe kigira ingaruka ku buryo abakirisitu bakurikirana misa, ati “Muri kiliziya tugira ikibazo cy’amajwi kubera igisenge kiri hejuru cyane. Nka Regina Pacis cyangwa na Kiliziya y’i Nyamirambo hari ahantu wicara ntiwumve.”

Yagarutse kandi ku gishushanyo cya Cathédrale nshya izubakwa, agaragaza impungenge ku miterere yayo, ati “Nk’iriya Cathédrale igiye kubakwa izaduteza ibibazo cyane… Rwa rubyiruko rw’inshuti zanjye abenshi ntabwo bayikunze.”

Ku rundi ruhande, umunyamakuru Aissa Cyiza yabajije impamvu Kiliziya itemerera cyangwa idateza imbere abihayimana kugira ngo babe “aba star” ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bigenda ahandi, mu rwego rwo gukurura urubyiruko.

Asubiza ibi bibazo, Antoine Cardinal Kambanda yemeye ko Kiliziya yatinze gukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko asobanura ko biterwa n’imiterere yayo isaba gutekereza cyane mbere yo gufata icyemezo.

Ati “Kiliziya imeze nk’umushoferi wa rumuroke,” asobanura ko ibikorwa byayo bisaba ubushishozi bwinshi.

Yongeraho ko nubwo byatinze, igihe kigeze ngo Kiliziya yinjire mu ikoranabuhanga kuko urubyiruko ruyibona nk’aho iri “offline”.

Yanagarutse ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, agaragaza impungenge ku makuru atari yo bushobora gutanga, ati “Umugore wari uherutse gushyingirwa yabajije ChatGPT niba urugo rwe ruzaramba iramubwira iti yewe ntabwo uwo mugabo muzamarana kabiri.”

Ku bijyanye na Cathédrale nshya, Cardinal Kambanda yagaragaje icyizere ku wayishushanyije, ati “Yashushanyijwe n’umuntu w’umuhanga cyane… nta mpungenge dufite kuko ni umuntu uri mu bashushanya imbata z’inzu mwiza mu beza ku Isi yose.” Gusa yemeye ko ibitekerezo byatanzwe bizagezwa ku bayobozi babishinzwe.

Ku kibazo cy’abihayimana “b’aba star”, yasubije ko bisaba impano, ati “Natwe twakabyifuje, ariko harya kuba icyamamare ntibisaba impano?” Yongeyeho ko abazagaragaza izo mpano bazajya bafashwa kugira ngo bagere ku rubyiruko.

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira we yashimangiye ko atari ngombwa ko abapadiri baba ibyamamare kugira ngo bagere ku rubyiruko, ati “Twabatumiye nk’ibyamamare, kuki mushaka kubiduhirikira? Ni mwe mugomba kubikora.”

Yashishikarije abalayiki gukoresha impano zabo mu iyogezabutumwa, yibutsa urugero rw’amateka y’i Namugongo aho Kiliziya yakomeje kubaho iyobowe n’abalayiki.

Na Sr Angeline Kambugu yavuze ko ubwamamare butagomba gufatwa nk’intego ku bihayimana bose, ati “Ibyo kuba icyamamare byo ntabwo nakwitoreza aha ngo mvuge ngo ndagiye.”

Yongeyeho ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bisaba ubushishozi kuko bishobora no gukoreshwa nabi, ati “Nshobora kubikoresha nabi ahubwo nkasebya kiliziya.”

Muri ibyo biganiro hanagarutswe ku kuba Sr Immaculée Uwamariya, wari uzwi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, atakigaragara cyane, aho byasobanuwe ko “yagiye kwiga muri Nigeria.”

Mu gusoza, Cardinal Kambanda yasabye abihayimana n’abakirisitu bose muri rusange gukangukira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu iyogezabutumwa, ashimangira ko ari icyerekezo Kiliziya igomba kuganamo, ndetse ko na Papa Leon yabishishikarije abayobozi ba Kiliziya ku Isi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui