Urukiko Rukuru rwo muri Kenya (kimwe mu bihugu bigize umuryano wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC) rwemeje ko icyemezo cya Guverinoma cyo guhagarika gusiga amarangi akabije n’ibishushanyo byinshi ku modoka zitwara abagenzi cyubahirije amategeko kandi kigamije kurinda umutekano w’abakoresha umuhanda, gitesha agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’uwitwa Michael Makubo wavugaga ko icyo cyemezo kibangamira ubwisanzure n’umuco w’abakora ubwikorezi buzwi nka “Nganya”.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ingaruka zaterwaga n’imodoka zasigwaga amarangi menshi ndetse zigashyirwaho n’ibishushanyo byinshi ku buryo abagenzi bazicayemo batabashaga kureba hanze ngo bamenye aho bageze.
Izi modoka, zisa n’izigeze kugaragara mu bice bitandukanye by’imijyi irimo nko mu Rwanda by’umwihariko i Nyamirambo mu myaka yashize, zari zizwiho gukinwamo umuziki mwinshi no gushushanywaho abahanzi batandukanye.
Guverinoma ya Kenya yari yafashe iki cyemezo mu mwaka ushize, ivuga ko ubu buryo bwo gusiga imodoka bushobora gushyira ubuzima bw’abagenzi n’abandi bakoresha umuhanda mu kaga. Icyo gihe yasabye banyiri ibinyabiziga kwirinda gukoresha amarangi n’ibishushanyo bituma ibirahure bidashobora gutuma abagenzi bareba hanze.
Michael Makubo wari wajyanye iki kibazo mu rukiko, yagaragazaga ko iki cyemezo “kibangamira ubwisanzure bw’abakora ubwikorezi bwo mu mijyi” ndetse ko “ari igice cy’umuco w’abantu bo muri Nganya, kandi kikaba n’inzira yo kureshya abakiliya.” Yongeyeho ko kandi “abashushanyagaku imodoka bagiye kubura akazi kubera iki cyemezo.”
Nubwo ibyo byavuzwe, Urukiko Rukuru rwemeje ko nta shingiro bifite, rugaragaza ko itangazo ry’Ikigo cya Leta gishinzwe Ubwikorezi n’Umutekano wo mu muhanda (NTSA) ryo ku wa 14 Gicurasi 2025 ryubahirije amategeko agenga imiyoborere kandi ritabangamiye uburenganzira bw’abaturage.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwagize ruti “Hashingiwe kuri izo mpamvu zavuzwe haruguru, Urukiko rutegetse ko ikirego nta shingiro gifite.”
Rwanashimangiye ko Makubo atashoboye kugaragaza uko icyo cyemezo cyaba kibangamiye uburenganzira bwe cyangwa ubw’abandi buteganywa n’Itegeko Nshinga.
Urukiko rwongeyeho ko nta kimenyetso cyagaragajwe cyerekana ko hari ivangura ryakozwe, by’umwihariko rishingiye ku muco w’abakora ubwikorezi bwa “Nganya”, ahubwo ko icyemezo cyafashwe gifite intego yo kurengera inyungu rusange n’umutekano w’abakoresha umuhanda.
Ibi byatumye hafatwa umwanzuro ko nubwo imodoka zishushanyije zishobora kuba igice cy’umuco n’imyidagaduro mu mijyi imwe n’imwe, umutekano w’abagenzi n’abandi bakoresha umuhanda ari byo bikwiye gushyirwa imbere, bityo icyemezo cya Guverinoma kigakomeza kubahirizwa nk’uko cyafashwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





