Urwego rw’Igihugu rushinzwe umuco n’ururimi rwamuritswe inkoranyamuga irimo ijambo Inkoreshakure n’andi magambo mashya

Urwego rw’Igihugu rushinzwe umuco n’ururimi rwatangaje intambwe nshya igamije guteza imbere ikoreshwa ry’Ikinyarwanda mu nzego z’ikoranabuhanga, rugaragaza inkoranyamuga nshya igamije gusobanura no kwimika amagambo ajyanye n’isi ya none.

Iyi nkoranyamuga yamuritswe ku wa 27 Werurwe 2026, igizwe n’amagambo 1.648 yose ari mu Kinyarwanda, iri ku mpapuro 274. Yanditswe mu gihe cy’imyaka itatu kuva mu 2023, ikaba ikurikiye indi yari yibanze ku by’ubukungu n’imari.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyari kimaze igihe cyo kubura amagambo ahagije y’Ikinyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, iyi nkoranyamuga yashyizwemo amagambo mashya asimbura ayo mu ndimi z’amahanga yakundaga gukoreshwa n’Abanyarwanda mu mvange y’indimi.

Amagambo nka ‘mwandikisho’ asobanura keyboard, ‘imbeba’ isobanura mouse, ‘ishakiro’, ‘ihuzanzira’, ‘igenzura’ ndetse n’‘igishushanyo’ (graphique) ni amwe mu yamaze kumenyerwa.

Gusa kandi hiyongereyeho andi mashya arimo ‘indangamudasobwa’ cyangwa ‘indebere’ asobanura screen, ‘mugabuzi’ cyangwa ‘intima’ asobanura processor, ndetse na ‘télécommande’ yahawe izina ry’“inkoreshakure”.

Iyi nkoranyamuga igaruka ku nzego zitandukanye zirimo itangazabumenyi n’ikorabuhanga (ICT), mudasobwa, murandasi, ubwenge buhangano, urusobe ntangamakuru, ikoranabuhanga ndangamuntu ndetse n’irijyanye n’imari. Ibi bigaragaza uko u Rwanda rukomeje gushyira imbere ikoranabuhanga mu iterambere ryarwo.

Perezida w’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko impamvu nyamukuru y’iyi nkoranyamuga ari ugufasha Abanyarwanda gukoresha neza Ikinyarwanda, birinda kuvanga indimi biturutse ku kubura amagambo.

Yagize ati, “Hari abavugaga ko bavanga indimi kubera ko Ikinyarwanda kidafite amagambo ahagije ajyanye n’iterambere. Ibi ntibikwiye gukomeza kuba urwitwazo.”

Yakomeje asobanura ko iyi ntambwe izafasha gushyira Ikinyarwanda ku rwego rujyanye n’igihe, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku isi.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Umunyamabanga Uhoraho Eraste Rurangwa yagaragaje ko iyi nkoranyamuga izagira uruhare rukomeye no mu kunoza imikoreshereze y’indimi mu gihe cy’ubwenge buhangano.

Yasobanuye ko kenshi iyo hakoreshejwe indimi zitandukanye mu bikoresho by’ubwenge buhangano, ibisubizo bitaba byuzuye neza, ariko ko kuba hari amagambo yemewe kandi asobanutse bizatuma Ikinyarwanda gikoreshwa neza muri izo gahunda.

Iyi nkoranyamuga izashyirwa kuri murandasi ku bufatanye n’inzego zitandukanye, kugira ngo yorohereze Abanyarwanda bose kuyigeraho no kuyifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

Iyi gahunda ifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere Ikinyarwanda, kigashobora kugendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga no guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui