Perezida William Ruto wa Kenya yahaye RDC umuburo ukomeye ku kibazo cya M23 n’u Rwanda

Perezida wa Kenya, William Ruto, yongeye gutangaza ko ikibazo cy’umutwe wa M23 kidakwiye gushyirwa ku Rwanda ahubwo ko gikwiye gukemurirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu biganiro bya politiki hagati y’uyu mutwe na Leta ya Kinshasa.

Ibi yabivugiye mu nama ya Africa CEO Summit yabereye i Kigali, aho yagarutse ku kibazo cy’umutekano mucye umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’uruhare rw’ibihugu byo mu karere mu gushaka ibisubizo birambye.

Mu ijambo rye, Ruto yavuze ko abayobozi b’ibihugu byo mu karere bibajije ikibazo cy’ingenzi ku barwanyi ba M23, niba ari Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo. Yavuze ko ibisubizo byatanzwe na Leta ya Congo ubwayo byemeza ko abo barwanyi ari abaturage ba Congo.

Yagize ati: “Nk’abakuru b’ibihugu, twarabajije tuti: Ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo? RDC ivuga ko ari Abanye-Congo. Niba rero ari Abanye-Congo, ni gute kiba ikibazo cy’u Rwanda? Ni gute kiba ikibazo cya Paul Kagame?”

Aya magambo ya Perezida Ruto aje mu gihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ibintu Leta y’u Rwanda yakomeje kwamagana no guhakana.

Perezida Paul Kagame na we yakunze kugaragaza ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo bafite uburenganzira nk’ubw’abandi baturage ba Congo, kandi ko ibibazo byabo bikwiye gukemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro na Leta yabo aho gushaka kubyitirira ibihugu byo hanze.

Mu ntangiriro za 2025, imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo yongeye gukaza umurego, cyane cyane nyuma y’ibitero byihuse byafashije uyu mutwe gufata ibice byinshi birimo umujyi wa Goma, ibintu byatumye ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo cyongera gufata intera mpuzamahanga.

Imizi y’iyi ntambara ifitanye isano n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yasize mu karere k’Ibiyaga Bigari. U Rwanda rumaze igihe rushinja umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside n’abawushyigikiye, gukorana n’ingabo za Congo ndetse no gukomeza ibikorwa bihungabanya umutekano warwo.

Mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye, u Rwanda na Congo biherutse gusinyana amasezerano y’amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye bwa Amerika na Qatar. Aya masezerano yari agamije guteza imbere ubufatanye mu by’umutekano, ubukungu no kugabanya amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Hari kandi ingingo zagarukaga ku gucyura abasirikare b’u Rwanda bashinjwaga gufasha M23 ku butaka bwa Congo, nubwo Kigali yakomeje kuvuga ko nta ngabo zayo ziri muri icyo gihugu.

Nubwo ayo masezerano yatumye habaho agahenge mu bice bimwe, imirwano yakomeje mu tundi duce two mu burasirazuba bwa Congo, bituma Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatira ibihano bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda n’abayobozi babo, ibashinja kugira uruhare mu gufasha M23.

Perezida Ruto yavuze ko igihe cyose M23 yemewe nk’umutwe ugizwe n’Abanye-Congo, ikibazo cyayo kigomba gukemurwa nk’ikibazo cya Congo aho kugirwa ikibazo cy’u Rwanda.

Yagize ati: “Kubera ko byamaze kwemezwa ko M23 ari Abanye-Congo, iki ni ikibazo cya Congo kandi gikeneye umuti wa Congo”.

Yakomeje avuga ko ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi byose byasize bigaragaje ko amahoro arambye azagerwaho gusa ari uko impande zose ziganiriye hamwe, harimo na M23.

Ati: “M23 baravuga bati ‘Kuki mudushyira hanze y’ibiganiro? Turi Abanye-Congo, dufite ibibazo kandi turashaka kuganira na Leta yacu’.”

Perezida wa Kenya yavuze kandi ko ibihugu byinshi bikwiye kwemera ko ibiganiro bya politiki ari byo nzira ikomeye yo gukemura amakimbirane, aho gukomeza intambara cyangwa gushyiraho ibirego bidatanga ibisubizo birambye.

Yashoje ashimangira ko igihugu kitagomba gutinya kuganira n’abaturage bacyo bafite ibibazo bya politiki cyangwa umutekano. Ati: “Nta cyo igihugu gitakaza iyo cyemeye kuganira n’abaturage bacyo bafite ibibazo”.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui