Paul Rusesabagina yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza amagambo mashya atari yarigeze avuga mbere ku buryo yafashwe akanafungirwa mu Rwanda, ibintu bamwe mu basesenguzi bafashe nk’amakabyankuru agamije kongera kwiyegereza abamushyigikiye no gukomeza kwiyerekana nk’uwarenganyijwe na Leta y’u Rwanda.
Uyu mugabo wari warakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, yongeye kuvuga amagambo atandukanye cyane n’ibyo yari amaze imyaka avuga kuva yafungirwa mu Rwanda kugeza igihe afunguriwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika muri Werurwe 2023.
Mu kiganiro yagiranye n’abo bafatanya ibikorwa bya politiki, Rusesabagina yavuze ko ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, ngo hari abayobozi bo mu nzego z’ubutabera n’iz’umutekano bamwegereye bamusaba kwemera gukorana n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Yavuze ko ngo bamubwiye bati “Urashaka kuba Ambasaderi, wihitiremo igihugu turakoherezayo. Urashaka kuba Minisitiri, wihitiremo Minisiteri turayiguha. Urashaka kuba Visi Perezida, nabyo turabiguha. Umwanya tudashobora kuguha ni umwe ni uwa Perezida w’Igihugu gusa.”
Aya magambo yahise akwirakwira cyane ndetse atera impaka ndende, cyane cyane bitewe n’uko u Rwanda rutagira umwanya wa Visi Perezida w’Igihugu mu mitegekere yarwo, ibintu byatumye benshi bibaza impamvu umuntu yavuga ibintu binyuranye n’imiterere y’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu.
Umwe mu basesenguzi baganiriye n’itangazamakuru yavuze ko ibyo Rusesabagina yatangaje bigoye kwemera kuko harimo ibintu byinshi bidafite ishingiro.
Ati “Ibi ni amakabyankuru no kubeshya Isi yose. Ni gute umuntu yavuga ko yasabwe kwemera kuba Visi Perezida w’Igihugu mu gihe uwo mwanya utabaho? Ese ni izihe nyungu igihugu cyari kuba gifite zo guha umuntu ukurikiranyweho ibyaha imyanya ikomeye ya politiki?”
Yakomeje avuga ko niba koko ibyo Rusesabagina avuga byarabaye, yari kuba yarabigarutseho akiri mu rubanza cyangwa se mu myaka yose amaze atanga ibiganiro nyuma yo gufungurwa.
Ibyo Rusesabagina yavuze byongeye kwibutsa benshi ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu ku wa 14 Ukwakira 2022, amusaba imbabazi ndetse amusezeranya ko atazongera kwijandika muri politiki y’u Rwanda.
Muri iyo baruwa yari yagize ati “Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”
Aya magambo ni yo yaje gukurikirwa no gufungurwa kwe ku wa 24 Werurwe 2023, ibintu benshi babonaga nk’intambwe y’ubwiyunge n’impuhwe Leta y’u Rwanda yari imugaragarije nyuma yo kwemera gusaba imbabazi.
Nyuma y’imyaka mike afunguwe, amagambo mashya yavuze yongeye gutuma bamwe bavuga ko yaba yarisubiyeho ku byo yari yarasezeranyije.
Rusesabagina yanavuze ko nyuma yo kubwirwa ayo mahitamo ya politiki, ngo yasubije ababimubwiraga ko agiye kubanza kubitekerezaho, nyuma aza kuzengurutswa mu Mujyi wa Kigali yerekwa iterambere igihugu kimaze kugeraho.
Ngo yabazwaga impamvu arwanya igihugu kandi gikomeje kwiyubaka no gutera imbere.
Aya magambo nayo yakiriwe n’abatari bake bayafata nk’atavugwaho rumwe, kuko benshi bibaza uburyo umuntu watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha ashobora kuzengurutswa igihugu nk’umushyitsi cyangwa umukerarugendo.
Umwe mu bantu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Ni he ku Isi umuntu ufashwe akekwaho ibyaha atemberezwa igihugu? Ibyo ntabwo bisanzwe. Ntabwo umuntu uba uri gukorwaho iperereza afatwa nk’umushyitsi wo gusohokana ngo yerekwe ibikorwa remezo.”
Rusesabagina kandi yavuze ko ubwo yajyanwaga ku cyicaro cya RIB ngo yerekanwe mu itangazamakuru, yari ameze nabi cyane ndetse ngo hafi yo kugwa hasi kubera uko yari yafashwe.
Nyamara abantu bamwe bamuzi mu gihe yari afungiye mu Rwanda bavuga ko ubuzima bwe bwari butandukanye cyane n’iyo mvugo.
Abigeze kumusura bavuga ko yabagaho neza ndetse ko yahabwaga uburenganzira bwo guhitamo amafunguro ashaka kurya buri munsi, aho byavugwaga ko yagezwagaho amafunguro avuye muri hoteli.
Mu cyumba yabagamo ngo harimo urutonde rw’amafunguro ashobora guhitamo, ndetse bamwe bavuga ko yanahabwaga ibyo kunywa yashakaga harimo n’umuvinyo.
Hari umwe mu bantu bavuga ko bigeze gusangira nawe imbuto igihe yari afungiye kuri station ya Remera.
Ati “Umunsi umwe narahageze, twisangirira imbuto, aranzimanira.”
No ku buzima bwo muri gereza ya Kigali i Mageragere, Rusesabagina yavuze ko yabagaho mu buzima bugoye kandi butamwemereraga guhura n’abandi bagororwa, ariko bamwe mu bahafungiye n’abigeze kumusura bavuga ko yari afite imibereho myiza kurusha benshi.
Bavuga ko yari afite icyumba kirimo ibitabo, igitanda n’intebe zo kwakiriraho abamusuraga, ndetse ko nta kibazo kidasanzwe yari afite.
Kuvuga amagambo mashya kwa Rusesabagina byongeye gukurura impaka ndende ku rwego mpuzamahanga, bamwe bamushinja kugoreka amateka no kuvuga ibintu bihindagurika bitewe n’aho ari n’abo ari kubwira.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

