Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) watangaje ko ugiye gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi Ingabo za Mozambique (FADM), aho gukomeza gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.
Iyi gahunda nshya y’u Burayi ije mu gihe umutekano muri Cabo Delgado ugikomeje kuba ikibazo gikomeye, ndetse hakomeje impaka ku hazaza h’ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa muri ako karere kuva mu mwaka wa 2021.
Ambasaderi wa EU muri Mozambique, Antonino Maggiore, yavuze ko ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu 27 bigize uwo muryango kugira ngo harebwe uko ubutumwa bw’umutekano bwakongerwa cyangwa bugahindurwa.
Yagize ati: “Ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa, nk’uko nabivuze, bumaze imyaka ine bukora kandi intego ni iyo kuganira ku iyongerwa rishoboka. Ni icyemezo kiri mu bihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.”
Yakomeje agaragaza ko kuri ubu EU ibona ko ikintu cy’ingenzi ari ugushyigikira Ingabo za Mozambique mu buryo butaziguye kugira ngo zibashe kwihagararaho mu rugamba rwo kurwanya intagondwa zimaze imyaka zigarika amagepfo y’iyo ntara.
Ati: “Kuri iki cyiciro, twemera ko ari ngombwa kwibanda ku kongera ubushobozi bw’Ingabo za Mozambique …. no kwemerera ingabo za Mozambique kugira ubushobozi n’ibikoresho byose bikenewe mu kurwanya iterabwoba”.
Abajijwe niba EU iteganya gukomeza gutera inkunga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado, Antonino Maggiore yasubije mu buryo budasubirwaho ati: “Muri iki gihe, oya.”
Aya magambo yasize hibazwa byinshi ku hazaza h’ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, cyane cyane ko inkunga yari isanzwe itangwa n’u Burayi biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi 2026.
Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi n’isesengura ry’umutekano agaragaza ko inkunga ya EU yari igeze kuri miliyoni 20 z’Amayero, ariko u Rwanda rukavuga ko iyo nkunga itari inkingi ya mwamba kuko yari munsi ya 20% by’amafaranga yose yakoreshwaga muri ubwo butumwa.
Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ko ibikorwa by’ingabo zarwo muri Cabo Delgado bisaba ubushobozi buhenze haba mu bikoresho, ubwikorezi ndetse no kurinda ubuzima bw’abasirikare boherejwe muri ako karere karimo ibikorwa by’iterabwoba bikomeye.
Ku wa 15 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutazemera gukomeza umutwaro w’ubu butumwa igihe nta ngengo y’imari ihamye izaba ihari.
Yateguje ko u Rwanda rushobora kuvana ingabo zarwo muri Mozambique nirutabona uburyo burambye bwo gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare biri kubera muri Cabo Delgado, akarere gafatwa nk’ingenzi ku nyungu z’ubukungu z’ibihugu byinshi byo mu Burayi.
Ibi byakurikiwe n’amagambo y’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we wagaragaje ko u Rwanda rutiteguye gukomeza kwikorera rwonyine umutwaro w’iyo operasiyo.
Mu myaka ine ishize, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zashoboye kwisubiza ibice byinshi byari byarafashwe n’intagondwa za Ansar al-Sunnah zizwi kandi nka Al-Shabaab yo muri Mozambique.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko kuvayo kw’Ingabo z’u Rwanda bishobora guteza icyuho gikomeye mu mutekano wa Cabo Delgado, kubera ko Ingabo za Mozambique zitaragera ku rwego rwo guhangana zonyine n’imitwe y’iterabwoba.
Hari impungenge ko ibikorwa by’iterabwoba bishobora kongera gukaza umurego, bikagira ingaruka ku baturage ndetse no ku mishinga minini y’ishoramari irimo uwa TotalEnergies wari warahagaze kubera umutekano muke.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko icyemezo cya EU gishobora no kongera ubushyamirane bwa dipolomasi hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’Uburengerazuba, cyane cyane nyuma y’ibihano n’igitutu byashyizwe kuri Kigali kubera ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rutishimiye uburyo ibihugu bimwe by’i Burayi na Amerika binenga Kigali mu gihe bikomeje kungukira mu mishinga y’ubukungu ikorera muri Cabo Delgado irindwa n’Ingabo z’u Rwanda.
Hagati aho, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yakomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza gukorana n’u Rwanda mu rwego rw’umutekano.
Ibi byatumye hatangira kuvugwa uburyo bushya bushobora gushingirwaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, harimo amasezerano ataziguye ashobora gutuma Mozambique ifasha mu kwirengera igice cy’ikiguzi cy’ingabo z’u Rwanda cyangwa se hakagabanywa umubare w’abasirikare boherejweyo.
Hari n’abavuga ko u Rwanda rushobora gukomeza kurinda gusa ahantu hafite inyungu z’ubukungu n’ibikorwa remezo bikomeye aho gukwirakwiza ingabo mu turere twinshi twa Cabo Delgado.
Nubwo bimeze bityo, ikibazo gikomeje kwibazwa ni niba Ingabo za Mozambique zizabasha gusimbura byuzuye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu gihe inkunga mpuzamahanga iri kugenda ihindura icyerekezo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

