Amabwiriza mashya yashyizweho n’ubuyobozi bwa Komine Muyinga mu Ntara ya Buhumuza mu Burundi yatangiye kuvugisha benshi nyuma y’uko hamenyekanye ko umusore wese ushaka gusezerana imbere y’amategeko agomba kubanza kugaragaza ko afite ubushobozi buhagije bwo gutunga urugo, harimo no kuba afite nibura ibiti 10 bya avoka.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Meya wa Komine Muyinga, Misago Amédée, aho ubuyobozi bwavuze ko ayo mabwiriza agamije gushyira mu bikorwa gahunda y’icyerekezo 2040 no gukumira amakimbirane akunze kuvuka mu ngo nshya bitewe n’ubukene, ubushomeri ndetse no kutitegura neza ubuzima bw’umuryango.
Nk’uko byasobanuwe muri iryo tangazo, umusore wese wifuza kurongora asabwa kuba afite inzu yubatse neza kandi isakajwe amabati cyangwa amategura, yaba ari nto cyangwa nini.
Asabwa kandi kuba afite matela ndetse n’umurima urimo nibura ibiti 10 bya avoka n’ibiti 100 bya kawa, hamwe n’ibindi bihingwa bishobora kugaragaza ko ashoboye kwitunga no gutunga umuryango azashinga.
Ubuyobozi bwa Komine Muyinga bwagaragaje ko ayo mabwiriza atagamije kubangamira urubyiruko, ahubwo agamije kurushishikariza gukora, kwizigamira no gutegura ubuzima bw’ejo hazaza mbere yo kwinjira mu rushako.
Iryo tangazo ryagaragaje kandi ko umukobwa na we atarebwa nk’umuntu ugomba gutegereza byose ku mugabo, ahubwo ko asabwa kuba afite ibikorwa cyangwa akazi bimufasha kugira uruhare mu mibereho n’iterambere by’urugo rushya.
Abayobozi b’iyo Komine bavuze ko mu myaka ishize hagaragaye ibibazo byinshi mu ngo zikiri nshya, aho bamwe mu bashakanye bahitaga batandukana cyangwa bakajya mu makimbirane akomeye kubera ubukene, kubura akazi no kutagira gahunda ihamye y’ubuzima.
Bavuze ko ayo mabwiriza aje ari kimwe mu bisubizo byo gufasha urubyiruko kubaka ingo zihamye kandi zifite ubushobozi bwo kwihaza mu mibereho ya buri munsi.
Hari bamwe mu baturage bakiriye ayo mabwiriza neza bavuga ko ashobora gufasha urubyiruko guhindura imyumvire no kureka kwinjira mu rushako rutarateguwe, mu gihe abandi bavuga ko ashobora gukomerera bamwe mu rubyiruko bafite ubushake bwo kubaka imiryango ariko badafite ubushobozi buhagije.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko gushyira imbere ibikorwa by’ubuhinzi nk’ibiti bya avoka n’ikawa bishobora kuba bifitanye isano na gahunda y’u Burundi yo guteza imbere ubuhinzi nk’inkingi y’ubukungu bw’imiryango, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Ubuyobozi bwa Komine Muyinga bwanasabye ababyeyi gufasha abana babo gutangira kare kwiga gukora no kwizigamira, kugira ngo bazabashe kuzubaka imiryango ifite ubushobozi bwo kubaho neza kandi irambye.
Iri tangazo rikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage batandukanye, aho benshi bibaza niba koko ibiti 10 bya avoka bishobora kuba kimwe mu bipimo by’ingenzi byemeza ko umuntu yiteguye kurushinga cyangwa niba aya mabwiriza ashobora kuzagira ingaruka ku rubyiruko rufite ubushobozi buke.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

